Amakipe yitabira Igikombe cya Afurika yavuye kuri 24 agirwa 28
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yemeje ku mugaragaro ko umubare w’amakipe azitabira Igikombe cya Afurika (AFCON) uziyongera ukava kuri 24 ukagera kuri 28, guhera mu irushanwa rya 2027 rizabera mu bihugu bya Kenya, Uganda na Tanzania.
Iki cyemezo cyatangajwe na Perezida wa CAF, Patrice Motsepe, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa Gatatu, tariki ya 22 Nyakanga 2026 muri Afurika y’Epfo, aho yavuze ko kigamije guha ibihugu byinshi amahirwe yo kwitabira irushanwa rikomeye kurusha ayandi kuri uyu mugabane.
Yagize ati: "Twafashe icyemezo cyo kongera umubare w’amakipe azitabira Igikombe cya Afurika kiri imbere, kugira ngo ibihugu byinshi bibone amahirwe yo guhatana ku rwego rwo hejuru."
Uku kwiyongera kw’amakipe kuje gukurikiye impinduka zabaye mu 2019, ubwo umubare w’amakipe yitabiraga AFCON wavaga kuri 16 ukagera kuri 24. Icyo gihe byatumye ibihugu byinshi bibona itike, hanongerwa n’umubare w’imikino ikinwa muri iri rushanwa.
CAF ivuga ko kongera amakipe akagera kuri 28 bizarushaho kuzamura ihangana no gufungurira amahirwe ibihugu bikomeje gutera imbere mu mupira w’amaguru kugira ngo na byo byigaragaze ku rwego rw’umugabane.
Ibi kandi bizafasha ibihugu bitari bisanzwe bibona itike bishobora kubona amahirwe yo kwitabira imikino ya nyuma ku nshuro ya mbere cyangwa bikongera kuyigarukamo nyuma y’igihe kinini.
CAF yavuze ko izatangaza mu minsi iri imbere ibisobanuro birambuye ku buryo bushya bwo gushaka itike, imiterere y’irushanwa ndetse n’uburyo imyanya izagabanywa hagati y’uturere dutandatu tugize iri shyirahamwe.
Igikombe cya Afurika cya 2027 kizaba ari cyo ya mbere kizitabirwa n’amakipe 28, kizakinirwa muri Tanzania, Uganda na Kenya.
Mu gushaka itike y’lgikombe cya Afurika 2027, u Rwanda ruri mu Itsinda K hamwe na Mali, Cap-Vert yakinnye Igikombe cy’Isi cy’uyu mwaka na Liberia itozwa na Erradi Adil Mohammed watoje APR FC hagati ya 2019 na 2022.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|