DR Congo: Umujyi wa Bukavu wabayemo imirwano ikomeye

Abantu bitwaje intwaro batahise bamenyekana neza bateye umujyi wa Bukavu ahumvikanye urusaku rw’imbunda nini n’intoya, nk’uko abahatuye babivuga.

Imirwano hagati y’abateye n’Ingabo za Leta bivugwa ko yatangiye ahagana saa saba z’ijoro ikaba yari icyumvikana kugeza saa mbili za mu gitondo kuri uyu wa Gatatu mu bice bimwe na bimwe bya Bukavu, nk’uko umwe mu batuye mu gace ka Kadutu yabibwiye BBC dukesha iyi nkuru.

Bamwe mu batuye i Bukavu bavuga ko amasasu yumvikanye mu bice bya Kadutu, Muhungu, n’agace kegereye Institut Supérieur Pédagogique de Bukavu ahazwi nka ISP.

Amashusho y’abagabo bitwaje intwaro batari abasirikare b’igihugu bagendagenda mu duce dutandukanye tw’umujyi wa Bukavu mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga.

Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, Theo Kasi Ngwabidje, yatangaje ko ingabo ziri maso kandi ko zahagaritse abagizi ba nabi bagerageje guhungabanya ituze ry’umujyi.

Kasi Ngwabidje yongeraho ko ubu ituze ryagarutse kandi abantu basabwe gusubira mu bikorwa byabo bisanzwe.

Nyamara bamwe mu baturage bo bavuze ko ingabo zabasabye kuba bagumye mu ngo zabo.

Hari amakuru avuga ko abateye ari umutwe wa A64 bari bagamije kubohora bamwe mu bantu babo bafashwe mu minsi ishize.

Radio Okapi yatangaje ko komanda w’igice cya gisirikare cya 33 yavuze ko abateye ari umutwe w’inyeshyamba wa CPC 64 wateye ibirindiro byinshi by’ingabo na polisi ya Congo mu mujyi wa Bukavu bafite intego yo gusahura intwaro muri ibyo bigo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka