Abakozi b’Ikigo Nderabuzima cya Gasagara mu Murenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga baravuga ko amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba bahawe, agiye gutuma banoza serivisi zirimo no kubyaza.
Pasiteri Antoine Rutayisire yanenze bamwe mu bayobozi babona ibibazo biteye abo bayobora, aho kubahumuriza no kubishakira umuti ahubwo bagahitamo kubihunga batera umugongo abo bayoboye. Yabivugiye mu isengesho ngarukamwaka ryo gusengera igihugu (National Prayer Breakfast) ritumirwamo abayobozi bakuru b’igihugu mu nzego (…)
Mu Rwanda rwo hambere hari ibiribwa n’ibinyobwa bimwe na bimwe byaharirwaga abagore n’abana, bigafatwa nk’ikizira ku bagabo. Nyamara bimwe muri byo uyu munsi hari abagabo wabyima mukabipfa.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame avuga ko n’ubwo icyorezo cya COVID-19 cyagize ingaruka ku bukungu bw’Igihugu, ubufatanye bw’abayobozi n’abaturage ndetse n’inzego zitandukanye bwafashije mu kwirinda ingaruka zikomeye z’icyo cyorezo.
Abapolisi b’u Rwanda 139 bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kubungabunga amahoro mu gihugu cya Repubulika ya Santarafurika(MINUSCA) bambitswe imidali yo kubashimira uruhare bakomeje kugaragaza mu bikorwa mpuzamahanga bigamije kubungabunga amahoro. Abo bapolisi bashimiwe uburyo babikora neza kandi kinyamwuga.
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Mashami Vincent, aratangaza ko ikipe ayoboye yiteguye kwitwara neza idategereje ibizava mu mukino wundi wo mu itsinda
Imiryango ibiri ivuga ko yirukanywe mu mitungo yayo, nyuma yo gusinyishwa ko iguriwe ubutaka bwose kubera kutamenya gusoma no kwandika, ubu ibayeho mu buzima bwo guhingira abandi ngo ibone uko yaramuka.
Abaturage bo mu Murenge wa Rambura mu Kagari ka Rugamba mu Mudugudu wa Kibumbiro bavuga ko babuze uko bajyana umusaruro ku isoko bitewe n’umuhanda wangiritse bikabatera igihombo kubera ibirayi biborera mu buhunikiro.
Umugaba w’Ingabo za Tanzaniya General Venance Mabeyo yabwiye Perezida w’iki gihugu ko amufitiye ibanga uwo asimbuye yasize amubwiye kandi ashaka kuzarimumenera.
Umuhanzi Nemeye Platini na Olivia Ingabire bakoze ubukwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Werurwe 2021, bakaba bageze ku ntego bari bamaze igihe bategura yo kubana nk’umugabo n’umugore.
StarTimes yagabanyije ibiciro bya Dekoderi ku giciro kitari cyabaho mu Rwanda. Ubu ni muri StarTimes wasanga Dekoderi ya make ku isoko ryose. StarTimes yongeye kudabagiza abafatabuguzi bayo ndetse n’abifuza kuyigana muri Poromosiyo ya Pasika yise “TERIMBERE HAMWE NA STARTIMES”; aho mubasha gutsindira bimwe mu bikoresho (…)
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 27 Werurwe 2021, mu Rwanda abantu 84 bakize COVID-19. Habonetse abanduye bashya 61, abakirwaye bose hamwe ni 1328. Umugabo w’imyaka 46 y’amavuko yitabye Imana i Kigali, abantu barindwi ni bo barembye.
Miss Ingabire Grace uherutse kwegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2021 yavuze ko intego ye ari ugukoresha amahirwe afite nka Nyampinga aho guta umwanya mu bidafite akamaro abantu batindaho nk’umwenda yari yambaye ahabwa ikamba.
Urwego rushinzwe Ubwiteganyirize mu Rwanda(RSSB) hamwe n’Ikigo cyigenga cyita ku buzima Health Sector Collective Outreach (HESCO), byashoje ubukangurambaga bw’iminsi itanu bwo gufatanya n’Ikigo gishinzwe Ubuzima (RBC) gutanga amaraso.
Abamenyereye kwambuka umugezi wa Yanze hagati ya Kanyinya muri Nyarugenge na Jali muri Gasabo, ntibazongera guhagarika ingendo mu gihe haguye imvura nyinshi kuko bahawe ikiraro kigezweho.
Umugore warokotse Jenoside w’i Cyarwa mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, amaze igihe ahinga mu murima akavuga ko atari azi ko urimo icyobo cyatawemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.
Umuturage wo mu Karere ka Muhanga witwa Ndayisaba Jean Marie Vianney, arasaba inzego zibishinzwe kumurenganura nyuma y’uko umutungo we wa Miliyoni 45 z’Amafaranga y’u Rwanda ugurishijwe kuri Miliyoni 10 z’Amafaranga y’u Rwanda muri cyamunara.
Abafite ubumuga bo mu Karere ka Burera, baratangaza ko ingengo y’imari ikoreshwa buri mwaka mu bikorwa bigamije kubahindurira imibereho, hari urwego imaze kubagezaho, bakaba batakireberwa mu ndorerwamo y’ubukene no kutagira akamaro, kuko izo miliyoni 70 bemeza ko hari aho zibagejeje mu kwiteza imbere.
Komisiyo y’abashakashatsi b’Abafaransa yashyikirije Perezida Emmanuel Macron raporo y’amapaji arenga 1200, igaragaza uruhare rukomeye cyane rw’icyo gihugu mu gushyigikira Leta ya Habyarimana ishinjwa gutegura no gukorera Jenoside Abatutsi mu 1994.
Abaveterineri 28 bamaze imyaka isaga itatu bigisha abafashamyumvire mu by’ubworozi, ku wa 26 Werurwe 2021 babiherewe impamyabushobozi (Certificate).
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 26 Werurwe 2021, mu Rwanda abantu 117 bakize COVID-19. Habonetse abanduye bashya 99, abakirwaye bose hamwe ni 1352. Umugore w’imyaka 91 (i Gisagara) n’umugabo w’imyaka 86 bitabye Imana, abantu batanu ari bo barembye.
Ayingeneye Léonie utuye mu Kagari ka Ruhengeri mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, arishimira ko akiriho nyuma y’uko yari yarihebye abona ko nta gihe asigaje ku isi.
Uwari Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli, kuri uyu wa 26 Werurwe 2021, ku isaha ya saa kumi n’iminota mirongo itanu z’umugoroba, ni bwo isanduku irimo umubiri we yamanuwe mu mva, aho yaherekejwe n’abantu benshi.
Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yemereye Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) gusubukura amarushanwa risanzwe ritegura.
Kayitesi Clarisse, rwiyemezamirimo washoye imari mu bijyanye no kongerera agaciro igihingwa cy’ibigori akoramo ifu ya Kawunga akanabibyaza ibiryo by’amatungo, mu gihe cy’imyaka itanu amaze abikora asanga umusaruro uruta ibindi yakuyemo ari ugutinyukira gukora no kuba hari abo yahaye akazi, bakaba batunze imiryango yabo.
Nyuma y’uko abacururiza mu isoko mu mujyi wa Huye bari bemerewe kwishyura 50% y’ubukode bw’ibibanza kuko na bo basigaye bakora rimwe hanyuma bagasiba, ubu baribaza uko baza kubigenza kuko basabwe kwishyura 100% guhera muri Werurwe 2021, hakaba abavuga ko bibaye uko bashobora guhagarika ubucuruzi bwabo.
Ikipe ya Mukura Victory Sports yemeje ko umunya-Argentine ari we mutoza w’iyi kipe mu gihe cy’imyaka ibiri
Mohammed Ibrahim Battah, umunya Misiri usanzwe ukora umwuga wo gusiga amarangi, yabaye icyamamare kuko asa ku buryo butangaje na Lionel Messi, umunya Argentine ufatwa nk’umukinnyi wa mbere ku isi muri ruhago.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney, avuga ko kuba yaragiriwe icyizere na Perezida wa Repuburika cyo kuba muri Guverinoma, abifata nka Kaminuza ikomeye kuri we, aho yemeza ko gukorana na Perezida Paul Kagame bizamufasha kunguka ubumenyi buri hejuru y’amashuri yize.
Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) yiteguye kongera amafaranga itanga ku mishinga igamije gukwirakwiza amazi meza mu baturage. Umukesha Amandine, inzobere mu bijyanye n’amazi n’isukura muri Banki Nyafurika itsura amajyambere (African Development Bank ‘AfDB’ mu Rwanda, yavuze ko iyo Banki ubusanzwe itajya irenza (…)
Kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Werurwe 2021, nibwo Dr Pombe Magufuli wari Perezida wa Tanzania ashyingurwa, bikaba biteganyijwe ko ashyingurwa mu Ntara ya Geita aho akomoka.
Ikimera cya tangawizi kizwiho kugira ibyiza byinshi ku buzima bw’umuntu, ariko kandi ni ngombwa kwita k’uko umuntu ayikoresha, kuko ngo iyo urengeje urugero rukwiriye, ishobora guteza ibibazo bitandukanye nk’uko bisobanurwa ku rubuga https://sante.journaldesfemmes.fr.
Abakinnyi 23 b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” bahagrutse i Kigali kuri uyu wa Gatanu berekeza i Douala muri Cameroun aho bagiye gukina umukino wa nyuma mu itsinda F
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Kane tariki 25 Werurwe 2021, mu Rwanda abantu 99 bakize COVID-19. Habonetse abanduye bashya 104, abakirwaye bose hamwe ni 1372. Umugabo w’imyaka 77 yitabye Imana i Kigali, abantu batanu ni bo barembye.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yabwiye Abagize Inteko Ishinga Amategeko ko Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo guteza imbere inganda zo mu Gihugu kugira ngo zirusheho gutanga umusaruro no kugira uruhare mu kuzahura ubukungu bw’Igihugu.
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru mu Rwanda, Mashami Vincent, yatangaje abakinnyi 23 ahagurukana na bo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Werurwe 2021 berekeza muri Cameroun gukina umukino w’umunsi wa Gatandatu wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun muri 2021.
Ubwo yari amaze kwimikwa ngo abe Umushumba wa Diyoseze ya Cyangugu kuri uyu wa 25 Werurwe 2021, Musenyeri Eduard Sinayobye yabwiye imbaga yaje kumushyigikira ko yabaye nk’Umubyeyi Mariya ubwo yabwirwaga na Malayika Gabuliyeri ko azabyara umwana w’Imana agaterwa ubwoba n’iryo jambo ariko ntahakane.
Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rukorera i Kanombe mu Mujyi wa Kigali ruhanishije igifungo cy’imyaka 25 Maj Habib Mudathiru n’abasirikare mu Ngabo z’u Rwanda ari bo Pte Muhire Dieudonné na Pte Ruhinda Jean Bosco (utarafatwa).
Ubufaransa bwatangaje ko ku wa Mbere w’icyumweru gitaha, buzongera gufungura Ambasade yabwo mu Murwa mukuru wa Libya Tripoli, ibyo bikazakorwa mu rwego rwo gushyigikira Guverinoma nshya y’Ubumwe ya Libya.
Ikipe ya Rayon Sports yasinyanye amasezerano mashya y’ubufatanye n’uruganda rwa Rayon Sports afite agaciro k’amafaranga arenga Miliyoni 200 Frws buri mwaka.
Kuri uyu wa Kane tariki 25/3/2021 nibwo umwepiskopi mushya wa Diyosezi ya Cyangugu, Edouard Sinayobye, yimitswe akaba ari n’umunsi abakristu gatoliika bafata nk’umunsi Bikiramariya yabwiwe ko azabyara umwana w’Imana tariki ya 25 Werurwe.
Isomwa ry’urubanza rwa Maj Habib Mudathiru na bagenzi be 31 rirakomeje mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare(i Kanombe), aho ategereje icyemezo cyo gukatirwa igifungo cyangwa kurekurwa mu gihe yaba nta byaha bimuhamye.
Urukiko Rukuru rwa Gisirikare kuri uyu wa Kane tariki 25 Werurwe 2021 rurafata umwanzuro ku rubanza ruregwamo Maj Habib Mudathiru na bagenzi be 31, nyuma y’umwaka urenga rwari rumaze ruburanishwa.
Umuhango wo kwimika Musenyeri mushya wa Diyoseze ya Cyangugu, Edouard Sinayobye, wabaye kuri uyu wa Kane tariki 25 Werurwe 2021, ubera muri Diyoseze ya Cyangugu uyobowe n’intumwa ya Papa mu Rwanda, Musenyeri Andrzej Józefowicz, wasabye Musenyeri Sinayobye kwitangira Intama yaragijwe.
Umutangabuhamya Habiyaremye Noel avuga ko yakoranye na Rusesabagina guhera mu mwaka wa 2006 kugera 2009 bashakisha uko batera u Rwanda ndetse akaba yaramutumye i Burundi gushakisha inzira n’ubundi bufasha bwa gisirikare.
Umubyeyi wo mu mujyi wa Kigali utarashatse kuvugwa amazina, yatwoherereje akabaruwa k’urukundo umwana w’umukobwa wiga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza yandikishije agashyikiriza umwana w’umuhungu bigana amubwira ko amukunda bikomeye, undi na we akajya kugasomesha.
Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, IBUKA mu Karere ka Muhanga uravuga ko hakekwa ko hari imibiri yaba yarimuriwe ahantu hatazwi ku rusengero rwa ADEPR Gahogo.
Tariki ya 24 Werurwe ya buri mwaka u Rwanda rwifatanya n’isi mu kwizihiza umunsi wahariwe kurwanya indwara y’igituntu, Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC) kikavuga ko uwo munsi usanze mu Rwanda abarwara igituntu baragabanutseho 7% mu mwaka ushize.
Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yasubitse amatora ya Komite Nyobozi y’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda yari ateganyijwe ku wa Gatandatu tariki ya 27 Werurwe 2021.
Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Haruna Niyonzima, yatangaje ko igihe Amavubi yabona itike ya CAN ashobora gusezera kuko yumva ntacyo ataba yarayahaye