Sena yatunguwe no kumva ko abacuruza abantu barimo n’abakora umurimo w’Imana

Abasenateri batunguwe no kumva ko bamwe mu bakora umurimo w’Imana, barimo abapasiteri n’abihayimana, bagaragara mu bantu bakekwaho cyangwa bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ubucuruzi bw’abantu.

Byagarutsweho ku wa 23 Nyakanga, mu nama nyunguranabitekerezo yahuje Komisiyo ya Sena ishinzwe Ububanyi n’Amahanga, Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Umutekano hamwe na Minisiteri y’Ubutabera, hagamijwe gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano mpuzamahanga yo gukumira no kurwanya icuruzwa ry’abantu.

Uhagarariye Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abasohoka yavuze ko ibyagaragaye mu iperereza bitera impungenge, kuko harimo abantu bari basanzwe bafatwa nk’icyitegererezo muri sosiyete.

Yagize ati: "Twabonye umugore w’umupasiteri ufite umugabo w’umubishop ari mu bajyanye urubyiruko ku bacuruzi b’abantu babahabwa amafaranga. Biratangaje kandi bituma gukumira iki cyaha birushaho kugorana, kuko bikorwa n’abakabaye bizewe n’abaturage."

Abasenateri bagaragaje impungenge z’uburyo abantu bakomeje gushukwa bakajyanwa mu bucuruzi bw’abantu, basaba ko hashyirwaho ingamba zikomeye zirimo ubukangurambaga no gukaza ibihano ku babigiramo uruhare.

Senateri Charles Muligande yavuze ko abakora umurimo w’Imana bagaragaye muri ibyo byaha bakwiye guhanwa by’intangarugero, ariko hakanongerwa ubukangurambaga bugenewe urubyiruko.

Yagize ati: "Hakenewe ubukangurambaga bukomeye bukoresheje itangazamakuru n’izindi nzira kugira ngo urubyiruko rumenye amayeri y’abacuruza abantu. Hari benshi bibeshya ko kujya mu mahanga ari bwo buryo bwonyine bwo kubona ubuzima bwiza. N’abihayimana bagira uruhare muri ibi byaha bakwiye guhanwa nta kujenjeka."

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Emmanuel Ugirashebuja, yavuze ko Guverinoma ikomeje gushyira imbaraga mu kurwanya icuruzwa ry’abantu, harimo no guteganya ingengo y’imari yo gufasha Abanyarwanda bashutswe bakajyanwa mu mahanga gusubizwa iwabo.

Yagize ati: "Leta yashyize imbaraga mu kurwanya ubu bucuruzi kandi yemera gushyira amafaranga mu ngengo y’imari yo gufasha abajyanywe mu mahanga bagarurwa. Ariko kandi birasaba ko inzego zose zifatanya kugira ngo aho ubu bucuruzi bukorerwa hose, cyane cyane hifashishijwe ikoranabuhanga, hatahurwe hakiri kare."

Raporo yagaragajwe muri iyo nama yerekanye ko ubucuruzi bw’abantu bukunze gukorerwa mu bihugu byo muri Aziya, aho abantu bashukwa babwirwa ko bagiye guhabwa akazi keza cyangwa ubuzima bwiza, nyamara bakisanga bashowe mu buraya, ubucakara, gucuruzwa mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi cyangwa mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge.

Abenshi bagezeyo bahita bamburwa telefoni n’ibindi bikoresho by’itumanaho, bigatuma kubageraho no kubatabara birushaho kugorana.

Imibare yatangajwe igaragaza ko kugeza ubu abantu barenga 600 bamaze gukumirwa mbere yo kujyanwa mu bucuruzi bw’abantu, mu gihe abarenga 230 bamaze gutabarwa bagarurwa mu Rwanda.

Abayobozi banagaragaje impungenge ku bantu bajyanwa mu bihugu by’akarere bakoresheje amayeri atandukanye, nubwo imibare yabo itaragaragara cyane nk’abajyanwa ku yindi migabane, cyane cyane muri Aziya, kuko ubu bucuruzi bukorwa mu ibanga rikomeye.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka