RDC: Ebola yahitanye abantu batandatu, umunani barayandura

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryatangaje ko mu Majyaruguru y’Intara ya Kivu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) hari abarwayi umunani basanganywe icyorezo cya Ebola, nk’uko byatangajwe ku wa Gatatu tariki 3 Ugushyingo 2021.

Ni mu gihe ku itariki ya ku ya 1 Ugushyingo 2021 ubwo habonekaga abo barwayi, hari abandi batandatu batabye Imana bazize icyorezo cya Ebola.

OMS yongeraho ko abantu bagera kuri 573 na bo bashobora kwiyongera ku mubare w’abayanduye kuko bafite ibyago byinshi byo kugerwaho na Virus ya Ebola.

Minisiteri y’Ubuzima muri RDC yatangaje ko abo barwayi umunani babonetse mu duce twa Butsili na Beni two mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ubuyobozi bwo muri ako gace bubifashijwemo na OMS, bwatangije gahunda yo gukingira abantu Ebola mu kwezi gushize, gusa bavuga ko umubare w’abandura ushobora gukomeza kuzamuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka