Ibirarane by’imanza byariyongereye kubera ko ibirego biregerwa inkiko byiyongereye

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr. Faustin Ntezilyayo avuga ko umwaka w’ubucamanza 2020-2021, imibare y’ibirarane by’imanza byiyongereye kubera ibirego biregerwa inkiko byiyongereye cyane bituma imanza zicibwa ziruta izinjira nyinshi.

Perezida w'urukiko rw'Ikirenga yasuye urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare
Perezida w’urukiko rw’Ikirenga yasuye urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare

Yabitangaje ku wa Gatanu tariki ya 24 Nzeri 2021, ubwo yasuraga urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare aho yaganiriye n’abacamanza n’abanditsi b’inkiko.

Perezida w’urukiko rw’ikirenga Dr. Faustin Ntezilyayo avuga ko uruzinduko rwe rugamije kurebera hamwe uko akazi kagenda no gufata ingamba zatuma karushao kugenda neza.

Avuga ko umuhigo inzego z’ubutabera zihaye ari ugutanga ubutabera buboneye kuri bose kandi ku gihe.

Avuga ko inzego z’ubucamanza zikora akazi neza ariko nanone hari aho bagomba gushyiramo imbaraga cyane ku birarane byinshi by’imanza bigihari.

Ati “Dufite ibirarane byinshi mu nkiko tugira ngo dufate ingamba zo kugira ngo ibyo birarane by’imanza turebe ukuntu tubikemura noneho tubone gutanga ubutabera buboneye kandi bwihuse.”

Perezida w’urukiko rw’ikirenga Dr. Faustin Ntezilyayo avuga ko mu mwaka w’ubucamanza ushize wa 2020-2021, umubare w’ibirarane by’imanza wiyongereye kubera ko ibirego biregerwa inkiko byiyongera cyane kuruta uko imanza zicibwa n’abacamanza, bigatuma izicibwa ziba munsi y’izinjira nyinshi ndetse n’icyorezo cya COVID-19.

Agira ati “Imibare y’ibirarane yariyongereye kubera impamvu ebyiri, iya mbere ni uko ibirego biregerwa inkiko biriyongera cyane kuruta uko imanza zicibwa n’abacamanza n’ubwo baba bagerageje bwose ariko ziriyongera bigatuma imanza zicibwa ziba munsi y’izinjira nyinshi.”

Akomeza agira ati “Ikindi cya kabiri ni ikibazo cyatewe n’iki cyorezo tukirwana nacyo noneho bituma nk’igihe nyine abantu bari bari muri guma mu rugo cyangwa muri guma mu karere nabyo hari igihe byakomaga mu nkokora akazi kacu ibyo hari ibirarane byiyongera.”

N’ubwo habaye izi mbogamizi ariko ngo imibare y’ibirarane by’imanza umwaka wa 2020-2021 ntaho itandukaniye cyane n’iy’umwaka w’ubucamanza 2019-2020 kubera ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.

Avuga ko mu rwego rwo kwihutisha imanza, bazakomeza gukoresha ikoranabuhanga mu guca imanza.

Dr. Faustin Ntezilyayo avuga ko ubwiyongere bw’ibirego bwatewe no kwiyongera ku ibyaha bikorwa mu ikoranabuhanga (Cyber crimes).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka