U Rwanda rugiye kwita amazina abana b’ingagi 24 baherutse kuvuka

Kuri uyu wa 24 Nzeri 2021, u Rwanda rurita amazina abana b’ingagi 24 baheruka kuvuka baba muri Pariki y’igihugu y’Ibirunga, umuhango ugiye kuba ku nshuro ya 17, ukaba uteganyijwe gutangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ukaza kuba hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19, nk’uko byagenze umwaka ushize wa 2020.

Abana 24 ni bo bagiye kwitwa amazina kuri uyu wa Gatanu
Abana 24 ni bo bagiye kwitwa amazina kuri uyu wa Gatanu

Ni ibirori ngarukamwaka bihuriranye n’umunsi mpuzamahanga wahariwe ingagi. Kuva icyo gikorwa cyo kwita amazina abana b’ingagi mu Rwanda cyatangira mu 2005, ubu hamaze kwitwa amazina abana 328.

Abaza kugira uruhare muri icyo gikorwa cyo kwita izina abana b’ingagi mu Rwanda uyu munsi, ni abafatanyabikorwa b’u Rwanda mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no guteza imbere ubukerarugendo, bamwe mu byamamare ku rwego rw’isi, inshuti z’u Rwanda ndetse na bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu cy’u Rwanda.

Muri uwo muhango wo Kwita izina, haraza kugaragazwa ibyo u Rwanda rumaze gukora mu kurengera urusobe rw’ibinyabuzima n’inyungu byagize mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Bimwe mu byagezweho muri urwo rwego, harimo ukwiyongera k’umubare w’ingagi, gutangizwa kwa Pariki ya Gishwati na Mukura n’ibindi.

Igikorwa cyo Kwita izina kiba kigamije kumenya abana b’ingagi bavutse, kugira ngo bashobore gukurikiranwa muri Pariki y’Ibirunga.

Icyorezo cya Covid-19 cyagize ingaruka ku bukerarugendo bw’u Rwanda kuko amafaranga bwinjizaga buri mwaka, yagabanutseho 76% mu mwaka wa 2020, bitewe n’uko umubare w’abasura u Rwanda wagabanutse.

Ni ukuvuga ko amafaranga ubukerugendo bwinjizaga yavuye kuri Miliyoni 498 z’Amadolari ya Amerika bwinjije mu 2019, akagera kuri Miliyoni 121 z’Amadolari bwinjije mu 2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka