Kigali: Gukingira Covid-19 birakorerwa ku bigo nderabuzima

Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko guhera ku wa Gatandatu tariki 25 Nzeri 2021, gutanga urukingo rwa Covid-19, haba ku bafata dose ya mbere cyangwa iya kabiri mu Mujyi wa Kigali, bikorerwa ku bigo nderabuzima.

Iyo Minisiteri kandi yagaragaje ko mu Rwanda abamaze guhabwa inkingo basaga miliyoni 2 barimo abasaga miliyoni 1.6 bamaze guhabwa doze zombi.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko 18% by’abaturage bagomba gukingirwa bangana na miliyoni 7.8 (60% by’Abanyarwanda) bamaze guhabwa dose zombi, bakaba bangana na 10.8% by’umubare w’abaturage bose batuye mu Rwanda uko ari miliyoni 13.

Minisitiri w’ubuzima Dr. Daniel Ngamije, avuga ko miliyoni 2 z’abamaze gukingirwa ari intambwe ishimishije gusa ngo urugendo rurakomeje.

Ati “Leta y’ u Rwanda irakora ibishoboka byose kugira ngo ibone inkingo zikenewe, kandi turanashimira abafatanyabikorwa batandukanye bakomeje gutanga umusanzu wabo mu kubona no gukwirakwiza inkingo ku baturage bacu, dufite intego yo kuzageza kuri 30% by’abaturage bagomba gukingirwa mu mpera z’uyu mwaka”.

Kuva gahunda yo gutanga no gukwirakwiza inkingo yatangira, mu Rwanda hamaze kwakirwa inkingo zingana na doze 3,658,310 za Covid-19, binyuze mu mahuriro atandukanye arimo Covax , African Vaccine Trust (AVAT), hagendewe ku masezerano y’ibihugu yo kugura inkingo mu buryo butaziguye ku bufatanye na Banki y’Isi.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko Leta y’ u Rwanda izakomeza kuzana inkingo kugira ngo hakingirwe abantu benshi bashoboka.

Imbaraga Leta y’u Rwanda yagiye ishyira muri gahunda zitandukanye zo kwirinda covid-19, harimo no gutanga inkingo zatumye umubare w’abandura icyo cyorezo ugabanuka cyane kuko nko muri Nyakanga na Kanama 2021, bavuye ku kigero cya 10% by’abanduraga bagera kuri 3% muri Nzeri 2021, ari na byo byatumye hafungurwa ibikorwa byinshi by’ubucuruzi byari bimaze igihe bifunze, gusa ariko ngo ntibikuraho ingamba zari zisanzwe zo gukomeza kwirinda Covid-19.

Kugeza tariki 25 Nzeri 2021, abamaze guhitanwa na Covid-19 mu Rwanda ni 1,248 naho ibipimo bimaze gufatwa ni 2,752,985.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka