Intego ni uko u Rwanda rukomeza kuba igihugu gitekanye kandi nyabagendwa - Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame aratangaza ko intego ari uko u Rwanda rukomeza kuba igihugu gitekanye kandi nyabagendwa, kugira ngo abarusura cyangwa abifuza kurusura barusheho kurwibonamo.

Yabitangaje ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 24 Nzeri 2021 mu muhango wo kwita izina abana b’ingagi 24, hakoreshejwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kurushaho kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Perezida Paul Kagame avuga ko icyorezo cya Covid-19 cyagize ingaruka ku buryo umuhango wo kwita izina wizihizwa, ariko kandi ngo yanashimishijwe no kubona abafatanyabikorwa benshi n’inshuti bifatanya n’ u Rwanda binyuze mu ikoranabuhanga kugira ngo uyu muhango ukomeze.

Ati “Duhaye ikaze kandi abaturutse kure bitabiriye uyu muhango, kubera icyorezo, umubare w’abasura pariki hirya no hino mu Rwanda waragabanutse, ariko umurimo w’ingenzi wo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima wo warakomeje. Ibi bikubiyemo gahunda yo gusangira inyungu iva mu bukerarugendo, ikomeje gutera inkunga imishinga y’ingirakamaro ku baturage bakikije pariki zacu”.

Perezida Kagame yavuze ko hari gushyirwa imbaraga nyinshi mu kongera guteza imbere Ubukerarugendo bwazahajwe na COVID-19
Perezida Kagame yavuze ko hari gushyirwa imbaraga nyinshi mu kongera guteza imbere Ubukerarugendo bwazahajwe na COVID-19

Umukuru w’igihugu yavuze ko uko bamukerarugendo bagaruka bazakomeza kuryoherwa bidasanzwe bijyanye n’uko babyifuza, kuko Leta y’ u Rwanda izakomeza gushora imari mu rwego rw’ubukerarugendo hagamijwe kuzamura ubukungu no kubungabunga ibyiza nyaburanga igihugu cyihariye uko ibihe bigenda bihita.

Ati “Turimo kugerageza gukingira abantu benshi bashoboka, kugira ngo abanyarwanda n’abashyitsi bakomeze kugira ubuzima bwiza, intego yacu ni uko u Rwanda rukomeza kuba igihugu gitekanye kandi nyabagendwa”.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Dancilla Nyirarugero, yavuze ko guhera muri 2005 hari ibikorwa byinshi by’iterambere abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru bagiye bageraho babikesha ibikorwa by’ubukerarugendo bikorerwa mu Ntara yabo.

Ati “Uhereye muri 2005 hamaze guterwa inkunga imishinga igera kuri 462, yafashije mu bikorwa bitandukanye, haba mu bikorwa by’ubuhinzi, mu bikorwa by’ubworozi, mu bikorwa by’ubukorikori, aho ngaho abaturage b’Intara y’Amajyaruguru, bakaba bashimira rwose ibyo byiza, n’iryo terambere rirambye kandi ryihuse bamaze kugeraho babikesha kubungabunga ndetse n’urugendo birimo gukorerwa muri iyi pariki y’Ibirunga”.

Umuhango wo kwita izina ku nshuro ya 17, abana b’ingagi 24 bahawe amazina bakaba barimo 11 b’igitsina gore hamwe n’abandi 13 b’igitsina gabo. Kuva uyu muhango wo kwita izina watangira, abana b’ingagi 328 ni bo bamaze kwitwa amazina.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka