Nyabihu yanenzwe kugenda gahoro mu kurwanya imirire mibi

Komisiyo ishinzwe gukurikirana iby’imari n’umutungo bya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko (PAC), yihanangirije ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu, nk’Akarere gafite ikibazo cy’abana bafite igwingira ku rugero rwo hejuru mu Rwanda, nyamara kakaba kagenda gahoro muri gahunda zo krwanya imirire mibi. PAC ikaba yababwiye igwingira mu bana ryo ritagira ikiruhuko.

Inkuru dukesha Ikinyamakuru The New Times, ivuga ko PAC yihanagirije ubuyobozi bw’ako Karere nyuma y’uko bugaragaje ko icyorezo cya Covid-19 ari cyo cyabatindije mu gutanga inkunga yari igenewe kuzamura imirire myiza mu bana bari munsi y’imyaka itanu ndetse n’abagore batwite n’abonsa baturuka mu miryango ikennye.

Abayobozi b’Akarere ka Nyabihu bari bitabye PAC ku wa Kane tariki 23 Nzeri 2021, kugira ngo basobanure ikibazo cy’imicungire mibi y’imari cyagaragaye muri raporo y’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta mu myaka y’ingengo y’imari 2019/2020.

Raporo yakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare ku bushakashatsi bwakozwe mu 2014-15 bwiswe ‘Rwanda Demographic and Health Survey 2014-15 (2014-15 RDHS)’, yagaragaje ko ikibazo cy’igwingira kiri hejuru cyane mu Karere ka Nyabihu, aho mu 2015, 59 % by’abana bo mu Karere ka Nyabihu bari bafite ikibazo cy’igwingira, mu gihe ku rwego rw’igihugu ikibazo cy’igwingira cyari kuri 38 %.

Gusa mu bigereranyo byakozwe, byagaragaje ko ikigero cy’igwingira mu Karere ka Nyabihu cyaje kugabanuka mu 2019, kigera kuri 46 %, mu gihe ku rwego rw’igihugu cyari kuri 33%. Muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta kandi,byagaragaraga ko mu bindi bibazo ako Karere ka Nyabihu gafite, harimo no gutinda gutanga inkunga y’ibiribwa iba igenewe kuzamura imirire myiza, ku basanzwe bayihabwa (Nutrition Sensitive Direct Support ‘NSDS’).

Iyo raporo igaragaza ko ubundi iyo nkunga ya ‘Nutrition Sensitive Direct Support (NSDS)’ ihabwa abagore batwite n’abakimara kubyara bakomoka mu miryango ikennye n’abana bato, kugira ngo bashobore kubona indyo yuzuye, byityo n’imibereho yabo ihinduke.

Urebye ku mabwiriza aganga ibyo gutanga iyo nkunga ya ‘Nutrition Sensitive Direct Support’ yashyizweho na ‘LODA’ tariki 28 Ukuboza 2018, gutanga iyo nkunga ku bayigenewe on December 28, 2018, byagombye kutarenga mu minsi 10 ibanza kuri Kalindari.

Ariko ngo byagaragaye ko inkunga ya ‘NSDS’ yakererewe kugera ku bagenerwabikorwa ingana na 84.7 z’amafaranga y’u Rwanda, ikaba yarakererewe iminsi iri hagati ya 56 na 81 ukurikije igihe kuyitanga byari kubera.

Depite Muhakwa Valens, umuyobozi wa PAC yagize ati “ Tubona ko habayeho uburangare no gutinza iyo inkunga, kandi gutinda kuyitanga bituma abagenerwabikorwa bakomeza guhur an’ikibazo cy’imirire mibi”.

Abayobozi b’Akarere ka Nyabihu babwiye PAC ko ibyo byatewe n’ingorane Akarere kahuye na zo bitewe n’icyorezo cya Covid-19, mu gukoresha ikoranabuhanga ry’abafatanyabikorwa bako muri iyo gahunda barimo ‘LODA’ na ‘RBC’ kugira ngo bashobore kugira ku bagenerwabikorwa.

Sibo Mutwarangabo, Umuyobozi ushinzwe kubungabunga imibereho myiza mu Karere ka Nyabihu yagize ati“ Inkunga isanzwe itangwa ku bagenerwabikorwa bayo, hishashishijwe ‘systems’ imwe ya ‘LODA’ indi ya ‘RBC’. Amahugurwa yari gutuma abantu bagira ubumenyi mu kuzikoresha yadindijwe n’icyorezo cya ‘Covid-19’ by’umwihariko, gahunda ya ‘guma mu rugo’ “

Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, muri raporo yavuze ko gutinda gutanga iyo nkunga ku bagenerwabikorwa byagira ingaruka mbi ku mibereho myiza yabo ndetse n’intego zifuzwaga kugerwaho ntizigerweho uko bikwiye.

Depite Mukabalisa Germaine yavuze ko Akarere ka Nyabihu, kari mu turere dufite ikigero cy’igwingira n’imirire mibi kiri hejuru mu gihugu hose, kari kagize amahirwe yo kubona inkunga kugira ngo icyo kibazo gikemuke, ariko ntikayabyaje umusaruro.

Depite Mukabalisa ati “ Nimutubwire niba imirire mibi nayo ijya mu kirihuko cyangwa se niba nayo yarashyizwe muri ‘guma mu rugo’”. Ibyo Depite Mukabalisa yabijije ashaka, kugaragaza ko intege nkeya z’Abayozi b’ako Karere ari zo zatumye bagomwa abana amahirwe yo kubona inkunga ifasha mu kurwanya igwingira.

Depite Uwineza Beline, umuyobozi wa PAC wungirije, yagize ati “ Mu by’ukuri, ibyo bibazo byo gutinza inkunga y’ibiribwa ntibyakabaye byumvikana mu Karere ka Nyabihu, kandi ari ko ka mbere mu kugira umubare munini w’abafite ikibazo cy’imirire mibi”.

Ikindi kibazo cyagaragajwe n’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta muri ako Karere ka Nyabihu, ni uko inkunga gahabwa kadashobora kuyikoresha yose, muri Miliyoni 70 z’amafaranga y’u Rwanda kahawe mu mwaka w’ingengo y’imari 2018/2019, hari miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda yasigaye adakoreshejwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka