Igitekerezo: Abakoresha abantu amanywa n’ijoro, muba mubizeyeho ubushobozi bungana bute?

Hirya no hino ugenda uhasanga imiryango itandukanye, ifite umukozi umwe ukora amanywa n’ijoro. Ibi bintera kwibaza abakoresha babo ubushobozi baba bababonamo bwatuma bakora amanywa n’ijoro bataruhuka.

Mu miryango imwe itandukanye yaba minini, cyangwa mito hari aho usanga bafite umukozi ukora akazi ko ku manywa, nyamara nijoro hagera akaba umuzamu. Bivuga ko uyu urebye neza ubwo aba akora amasaha 24 kuri 24, ukurikije akazi umukoresha we amuha.

Ubundi amasaha umuntu mukuru aba agomba kuryama abarirwa hagati y’atandatu (6) n’umunani (8) buri munsi. Ariko ubona abakoresha bamwe ibi batabyibazaho, gusa akumva ko we agomba kuyubahiriza, ariko umukozi we kuruhuka bitamureba kandi ikibabaje akumva ko yizeye ko umutekano w’ibyo yamurindishije usesuye, nyamara akirengagiza ko n’uwo mukozi we ari umuntu ufite umubiri nk’utwe na we aba agomba kuruhuka.

Ujya kubona ukabona uwo mukoresha yirirwanye n’uwo mukozi we, amukoresha n’indi mirimo yose ya ku manywa, iyo aho akorera Atari ho ataha ukumva nka 16h cyangwa 17h aramusezeye ngo uramuke ndarushye ndatashye kuruhuka. Agasiga amubwiye ati "ujye ucunga ibi bintu neza utazasinzira bakatwiba."

Ibi kandi abivuga akomeje, kuko iyo agize nk’ibyago abajura bakamucunga agatotsi kamutwaye agasinzira, ashyikirizwa inzego z’umutekano akaryozwa ibyibwe ngo yari asinziriye baramwiba ndetse akenshi bikitwa ubufatanyacyaha.

Aha bintera kwibaza aba bakoresha niba baba bumva iki kiremwa kigizwe n’inyama n’amaraso cyazabaho gikora ubutaruhuka, kandi we iyo yakabije akageza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba yinubira akazi ngo yananiwe atashye kuruhuka.

Nyamara uyu asize ngo amuraririre ibikoresho, aba yabyutse mbere ye, akora amasuku kugira ngo umukoresha aze hasa neza, amanywa yose akirirwa amukoresha, ati "Kora aka na kariya ubundi umpereze kano, nyuma ujye hariya kuzana bya bindi unakore isuku...." Nyuma we yataha kuruhuka agasiga amubwiye kurarira ibikoresho bye!

Iyi ni imirimo akenshi ikorwa n’abagabo, ushobora kubona inyuma ukagira ngo arakomeye, kubera umubiri wabo ugaragaza imbaraga, ariko byanze bikunze kuko ari uko umuntu aremye, bigera aho akananirwa , kuko biba ari ibintu byisubira, umubiri we ugacika intege burundu.

Akenshi aba bantu iyo baje gusaba akazi abakoresha babo babereka ko ku manywa ari utuntu duke bazajya bakora wenda nk’amasuku ya mugitondo ubundi bakaryama kugira ngo baze kubona uko barara ijoro. Nyamara uzasanga bamukoresha ku manywa no kurusha nijoro, bamara gutaha bakamwereka ko ahubwo akazi ke aribwo gatangiye!

Aba bakozi akenshi baba binuba ndetse bagaragaza ko bagowe (hirya umukoresha we atamwumva). Ariko kubera imibereho iri hanze aha, agatinya gusezera mu kazi bitewe n’inshingano abenshi baba bafite, akumva yapfa gukomeza guhanyanyaza, akenshi akazahava ari indembe umubiri we nta mbaraga ugifite nta n’icyo agishoboye kuba yakwikorera.

Ariko se niba ubuzima bwe butanareba wa mukoresha wenda, cyane cyane ko iyo yamaze kugira ubumuga agenda ukishakira undi mukozi, ariko se nibura kuki mu gihe akigukorera utakwibaza imbaraga yaba afite ku buryo yakora amanywa n’ijoro kandi ukiringira umutekano w’ibikoresho byawe?

Umuntu ni umuntu, Imana yamuremanye imbaraga zo gukora, ariko bisaba igihe cyo gukora no kuruhuka kugira ngo n’umunsi ukurikiyeho atangirane imbaraga nshya. Uyu muntu utamuhaye umwanya wo kuruhuka ntumwizereho uburinzi bw’ibyawe, cyangwa umurimo unoze, kuko byanze bikunze umubiri uzamwereka ko unaniwe kandi ukeneye kuruhuka. Rero kuko akenshi ibi biba nijoro. Ubwo utashye uzi ko mwiriwe mukorana umunsi wose, utahe wizeye neza ko nta mutekano usize inyuma kandi mugize ibyago bikangirika cyangwa bikibwa, uzibuke imbaraga z’umuntu wahasize ngo abirindire umutekano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Uburenganzira bwa muntu: aha abantu/abakozi n’abakoresha turasabwa kumenya uburenganzira bwacu bwo kubaho kandi neza, aha yaba umukozi n‘umukoresha bombi basabwa kubumenya no kubwubahiriza/kububungabunga. Hakinyongeraho imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, inzego zishinzwe akazi n‘abakozi bose bagashyiraho amategeko arengera abakozi kandi bikubahirizwa cyane cyane amategeko arengera abakozi kuko akenshi nibo bisanga mu kaga, igihe ubuzima bwabo butitaweho mu kazi bakora.

Jimmy Mpano yanditse ku itariki ya: 26-09-2021  →  Musubize

Mu nkuru umwanditsi aragira ati:"umuntu mukuru aba agomba kuryama/kuruhuka amasaha abarirwa hagati y’atandatu n’umunani. Aha rero benshi babyumva ko ari ibisabwa,ntibamenye akamaro ko kuruhuka, ku buzima ndetse n’umusaruro bigira ku kazi. Abakoresha benshi babisobanukiwe kandi bakabiha agaciro nk‘uko nabo bumva babikorerwa ntibakumva ko abandi batabikeneye. Kumenya agaciro k’ikintu kuri nyirubwite, birushaho kumenya ako gaciro no ku bandi( Iyo hatabayeho ubugome cyangwa kwigiza nkana).

Ubumuntu: abantu benshi tuyobowe n‘ubumuntu, kumva no kwiyumvisha ko ibyo twifuza twakagombye no kubyifuriza abandi, kumenya agaciro k‘umuntu, biriya byo gukoresha umuntu ibirenze cyangwa binaniza ubuzima ntibyakabayeho.Kwibaza niba ibyo nifuza gukorerwa ari na byo nanjye mparanira gukorera abandi. Umusaruro umukoresha aba ategereje ku mukozi uba uri munsi y’ubuzima buzira umuze bw’uwo mukozi. Iyo hirengagijwe ubuzima bwe, hagashyirwa imbere akazi, umukoresha aba yirengagije ko uwo mukozi akora akazi kuko ari muzima kandi uko kuba muzima ni nabyo bituma ejo n’ejobundi azakomeza gukora akazi kandi ubuzima bwe bugasagamba. Ntabwo isano iri hagati y’umukoresha n’umukozi byakabaye akazi gusa ahubwo ko umukoresha yakabaye aharanira imibereho myiza y’umukozi, mbese akamukoresha agamije ko nawe atera imbere, ubuzima bugahinduka buba bwiza kurushaho.

Jimmy Mpano yanditse ku itariki ya: 26-09-2021  →  Musubize

Iyi nkuru inteye agahinda!!! Disi barabakoresha bakabavaho basigaje iminsi mike kuko ubuzima bwe buba bwarashyizwe mu kaga ntacyo agishoboye kwikorera.

Uwanditse iyi nkuru afite ubumuntu. Disi Imana iguhe umugisha kandi nabakoresha badafite ubumuntu bajye bibuka ko abo bakozi babo koko ari abantu!!!!!

Murekatete yanditse ku itariki ya: 26-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka