Umuhanzikazi Butera Knowless aravuga ko uwamushinje ubwambuzi amubeshyera kuko atamuzi, akaba nta n’amafaranga yigeze ahabwa n’uwo muntu.
Umunyarwanda, Irene Basil uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) yiyemeje gushinga uruganda rukora ibikoresho by’isuku mu Rwanda, nyuma y’uko byabaye ingume muri Amerika igihe icyorezo cya Covid-19 cyari cyugarije abatuye icyo gihugu.
Ubuyobozi bw’Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB), bwatangiye igikorwa cyo gusura abaturage n’abayobozi bubibutsa inshingano bafite mu gukumira icyaha no kukigaragaza, cyane cyane icyo gusambanya abana.
Ku wa Gatandatu tariki 15 Ukuboza 2018, ahagana saa kumi n’ebyiri n’iminota 15 z’umugoroba nibwo imodoka eshatu zari mu muhanda mu ishyamba rya Nyungwe mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe zagabweho ibitero n’abantu bitwaje intwaro, barazitwika, bamwe mu bari bazirimo bahasiga ubuzima, abandi barakomereka.
Bwimba Vianney ni umwe mu bantu bagizweho ingaruka n’ibitero by’umutwe w’iterabwoba wa FLN, wagabye ibitero muri Nyungwe mu Karere ka Nyamagabe mu mpera za 2018, araswa ukuguru bimuviramo ubumuga ku buryo ubu uwo musore agendera mu mbago, gusa ngo yizeye ubutabera.
Umuhanzi Bob Marley wamamaye cyane mu njyana ya Reggae kugeza ubwo banamwitiriye umwami wa Reggae abandi bakamufata nk’umuhanuzi, bimwe mu byaranze ubuzima bwe iruhande rw’umuziki ni ugukundwa cyane n’abakobwa n’abagore. Hari n’amakuru yemeza ko yigeze gucudika n’umukobwa wa Omar Bongo wari Perezida wa Gabon (1967-2009)
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutanga amaraso (BTD) yo mu mwaka wa 2020 igaragaza ko abagore bakiri bake mu kwitabira gutanga amaraso ugereranyije n’umubare w’abagabo.
Ikipe ya Police FC yamaze guhagarika abatoza bayo batatu ibashinja umusaruro mubi, isigaranwa n’umutoza w’abanyezamu Nkunzingoma Ramadhan
Mu mpera z’icyumweru gishize Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gicumbi yagaruye Amafaranga y’u Rwanda 2,477,000 yari yibwe umukozi w’uruganda rwa SKOL, ayo mafaranga bicyekwa ko yibwe n’umusore witwa Tuyisingize Pacifique w’imyaka 20, akaba yarafashwe ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage batanze amakuru y’aho yihishe.
Ku bufatanye na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwatangije ikigo cyagenewe abifuza guhanga udushya hifashishijwe ikorabuhanga (Huye Innovation Hub), igikorwa cyabaye ku wa 14 Kamena 2021.
Ku Cyumweru tariki ya 13 Kamena 2021 mu masaha ya saa tatu, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gicumbi ku bufatanye n’inzego z’ibanze bafashe abantu bagera kuri 19 basenga mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19, bari mu ishyamba ry’ahitwa Ikadeshi riherereye mu Mudugudu wa Nyirabadugu mu Kagari ka (…)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) mu Rwanda, yihanganishije imiryango y’umugore w’imyaka 57 witabye Imana i Rubavu n’umugabo w’imyaka 73 witabye Imana i Kigali, bakaba bazize Covid-19. MINISANTE yatangaje kandi ko ku wa Mbere tariki 14 Kamena 2021, mu Rwanda abantu 42 bakize Covid-19, abayanduye ni 241 bituma umubare (…)
Umukambwe Kenneth Kaunda ubu ufite imyaka 97 y’amavuko, akaba yarigeze kuba Perezida wa Zambia, ubu ari mu bitaro bya Gisirikare by’i Lusaka mu Murwa mukuru w’icyo gihugu kubera ikibazo cy’ubuzima, nk’uko byatangajwe n’ibiro bye.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Kamena 2021, u Rwanda rwifatanyije n’isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wahariwe gutanga amaraso, aho uyu mwaka ufite insanganyamatsiko igira iti “Tanga amaraso ahabwa abarwayi, abatuye isi bakomeze bagire ubuzima”.
Abafite ubumuga bw’uruhu bavuga ko izuba ari umwanzi ukomeye w’uruhu rwabo, kuko ryangiza uruhu ndetse batabona amavuta yabugenewe yo kurusiga bikabaviramo kurwara kanseri y’uruhu.
Ku wa Gatandatu tariki 12 Kamena 2021, umukino wari wahuje ikipe y’igihugu ya Denmark n’iya Finland mu rwego rw’imikino ya EURO 2020, wabayemo impanuka yatumye abenshi mu bawurebye bacikamo igikuba, abandi batangira kurira nyuma y’Umukinnyi Christian Eriksen w’Ikipe y’igihugu ya Denmark yikubise hasi bitunguranye umutima (…)
Umuyobozi ukuriye abafite ubumuga mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, Olivier Bitwayiki, aratabariza umwana umaze imyaka itanu afungiranye mu nzu kubera ko yavukanye ubumuga.
Abatuye muri karitsiye zigize umujyi wa Musanze, bahangayikishijwe n’ubujura bumaze iminsi bukorwa n’insoresore zifatanya n’abagore, biba imyenda n’ibindi bikoresho byo mu ngo, bakajya kubigurishiriza ku masoko yo mu nkengero z’uwo mujyi na kure yaho.
Raporo nshya yakozwe n’Akanama ka LONI gashinzwe iby’uburenganzira bwa muntu, yagaragaje ko hari abasirikare ba Somalia bari mu mahugurwa muri Eritrea, bagize uruhare mu ntambara ya Tigray bari kumwe n’aba Eritrea, ngo bisobanuye ko bagiye mu ntambara y’igihugu cy’amahanga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, Somalia yo (…)
Abafite ubumuga bw’uruhu rwera mu Rwanda, barishimira ko Abanyarwanda bamaze kugera ku rwego rushimishije rw’imyumvire, aho batakibaha akato nk’uko byahoze, ahubwo bamaze kumenya ko abafite ubumuga bw’uruhu rwera, na bo ari abantu nk’abandi kandi bashoboye.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, ku Cyumweru tariki 13 Kamena 2021, yatashye imidugudu itatu iri mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro, irimo ibiri igizwe n’inzu 195 zatujwemo imiryango itishoboye.
Umuyobozi wa Koperative Rwangingo Rice Growers, Kalisa Eugene, yibaza ukuntu inka zivuye mu rwuri zikajya aho zitagenewe zifatwa zigatezwa cyamunara nyamara inyamaswa zajya mu baturage zikabangiriza imyaka bigafatwa nk’ibintu byoroshye.
Cyuzuzo Ariane na Iriza Louange biga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza mu Rwunge rw’amashuri ya Rusiga mu Karere ka Rulindo, bahawe ishimwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo, nyuma y’uko bubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19 muri Tour du Rwanda iheruka, ubwo bari mu muhanda berekeza ku ishuri, n’ubwo ibihembo bahahwe (…)
Ikipe ya Urartu ikina mu cyiciro cya mbere muri Armenia, bwatangaje ko bwamaze kongerera amasezerano myugariro w’umunyarwanda Nirisalike Salomon.
Umuyobozi w’ikipe ya APR FC Lt Gen Mubarakh Muganga, yatangaje ko bashobora kwemera gutakaza igikombe aho gutakaza intego yo kugira ikinyabupfura mu ikipe ya APR FC.
Habaho amoko menshi y’indwara ya dépression afata abantu batandukanye, ku buryo buri bwoko bugira umwihariko uburanga cyangwa se ibimenyetso byabwo, uko uburwaye yitabwaho n’uko avurwa.
Komite nshya y’ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball, yatangaje ko muri uyu mwaka w’imikino hongerewe umubare w’amarushanwa azakinwa ndetse n’ibihembo bizajya bitangwa
Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr Daniel Ngamije, avuga ko imwe mu mpamvu yo kwiyongera kwa Covid-19 harimo kwirara kw’abaturage ntibubahirize amabwiriza yo kwirinda ariko avuga ko harimo n’iyongerewe no guhunga kw’impunzi z’Abanyekongo.
Prof. Elysé Musemakweli, Umuyobozi w’ishuri rikuru ry’Abaporotesitanti (PIAS), avuga ko biteye isoni n’ipfunwe kuba nta murinzi w’igihango wabonetse mu ryari Ishuri rya Tewolojiya (ubu ryabaye Piass) nyamara barigishaga urukundo.
Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe Uburengenzira bwa Muntu (NCHR), ivuga ko yasuye Paul Rusesabagina aho afungiwe muri Gereza ya Nyarugenge (Mageragere), akayibwira ko yifuza amafunguro yihariye gereza imuguriye, ubuyobozi bwa gereza bwo bukavuga ko ibyo bidashoboka kuko afatwa nk’abandi.
Nyuma y’imyaka 12 yari ishize ayoboye igihugu cya Israel, Benjamini Netanyahu, yasimbuwe na Naftal Bennet, Minisitiri w’Intebe mushya ugiye kuyobora icyo gihugu mu gihe cy’imyaka ibiri.
Perezida Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yarahiriye guhashya imitwe yitwaza intwaro igahungabanya umutekano mu Ntara za Kivu y’Amajayaruguru na Ituri, akazahindura ubuyobozi bwa Gisirikare iyo mitwe itakiriho.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 13 Kamena 2021, mu Rwanda habonetse abanduye bashya 227 bituma umubare w’abamaze kwandura bose uba 28.373, kuri uyu munsi nta muntu wakize icyo cyorezo. MINISANTE itangaza kandi ko abakirwaye ari 1,662 na ho abarembye bakaba icyenda (9)
Ku wa Gatandatu tariki ya 12 Kamena 2021, Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude, yandikiye ibaruwa Padiri mukuru wa Paruwase Gatolika ya Rukara, amumenyesha ko gusengera muri iyo Kiliziya bihagaritswe.
Leta y’u Rwanda yashyikirije Leta ya Uganda umusirikare wayo witwa Pvte BALUKU Muhuba, wafatiwe mu Rwanda hafi y’umupaka wa Cyanika tariki 12 Kamena 2021.
Abaturage bagize koperative yo kubitsa no kuguriza ya Sacco Gasanze mu Murenge wa Nduba, batangaza ko Sacco yabo igiye kumara imyaka ibiri (2) yuzuye ariko ikaba itarakoreshwa icyo yubakiwe.
Urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Musanze, rwihaye intego yo gucukura ibimoteri mu ngo zigize imirenge yose yo muri ako karere, mu rwego rwo kurwanya umwanda wakunze kuhavugwa, bigera n’ubwo Umukuru w’igihugu ahora yibutsa Ubuyobozi kurwanya umwanda mu bihe binyuranye yagiye asura ako karere.
Ibitangazamakuru byandikirwa muri Zambia bitangaza ko Perezida Edgar Lungu yituye hasi nyuma yo kugira isereri bitunguranye, ubwo yari mu birori byo kwizihiza umunsi w’Ingabo wizihizwa ku itariki ya 13 Kamena buri mwaka, ikaba ari inshuro ya kabiri bibaye kuri Perezida wa Zambiya nk’uko byamugendekeye muri 2015.
Mu mikino y’umunsi wa kane wa shampiyona yabaye kuri iki Cyumweru, AS Kigali na APR FC zabonye amanota atatu, Rayon Sports ntiyabasha kwikura i Rubavu
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yifurije Isabukuru nziza mugenzi we Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ubu uri mu mujyi wa Goma uhana imbibi n’u Rwanda.
Itangazo ry’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ryashyizwe ahagaragara kuri iki Cyumweru tariki ya 13 Kamena 2021, rivuga ko ku itariki ya 12 Kamena 2021, RDF yafatiye umusirikare wa Uganda ku butaka bw’u Rwanda.
Umushakashatsi akaba n’umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Leon Mutesa, avuga ko mu Rwanda nta bwandu bushya bwa Covid-19 yagaragaye mu Buhinde burahagera, uretse ubwo muri Afurika y’Epfo no mu Bwongereza.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bwashyinguye mu cyubahiro imibiri 62 yabonetse mu Murenge wa Mushubatsi, umwe mu mirenge yakorewemo ubwicanyi ndengakamere bw’Abatutsi muri Jenoside yabakorewe mu 1994, hakaba hararokotse ngerere.
Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rubavu itangaza ko yafashe abantu babiri binjiza ikiyobyabwenge cy’urumogi mu Rwanda.
"Njyewe singira inshuti z’abagore" Iyo ni imvugo igarukwaho cyane n’igitsina gore, bashaka kumvikanisha ko abagore badashobotse, n’ufite inshuti zabo na we aba adashobotse.
Umushinga NELSAP ukurikirana imirimo yo kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo wijeje Abamanisitiri bashinzwe ingufu mu Rwanda, Burundi na Tanzaniya ko ruzaba rwatangiye gutanga umuriro w’amashanyarazi mu kwezi k’Ukuboza 2021.
Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Gatandatu tariki 12 Kanama 2021 byongeye kuzamo ingamba zikaze zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, nyuma y’uko hari izari zatangiye koroshywa n’ubwo nta karere cyangwa agace runaka kasubijwe muri gahunda ya Guma mu Rugo.
Dr. Diane Gashumba, yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bwa Suwede, mu gihe Prof. Shyaka Anastaze yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Polonye.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) mu Rwanda, yihanganishije umuryango w’umugore w’imyaka 67 witabye Imana (ku Kamonyi) n’uw’umugabo w’imyaka 73 witabye Imana i Huye bazize Covid-19. Iyo Minisiteri yanatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 12 Kamena 2021, mu Rwanda abantu 284 banduye Covid-19, bituma umubare w’abamaze kwandura (…)
Umushinga ’Green Gicumbi’ w’Ikigega cy’Ibidukikije (FONERWA), wubakiye abaturage b’Umudugudu wa Rurembo, Akagari ka Rugerero mu Murenge wa Mukarange, ibigega bifata amazi y’imvura bifite agaciro ka miliyoni 189 z’Amafaranga y’u Rwanda, ayo mazi akaba yatangiye kwifashishwa mu kuhira imirima mu gihe yasenyeraga abaturage.