Musanze: Igihembwe cy’ihinga 2022A cyatangijwe abahinzi bahamagarirwa kwihutisha gutera imbuto

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, bufatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), burakangurira abahinzi kwihutisha ibikorwa byo gutera imbuto ku ma site atandukanye ahujweho ubutaka, ku buryo nibura impera z’icyumweru gitaha, bazaba barangije iyo mirimo, kugira ngo babone uko bakurikizaho ibindi bikorwa bijyanye no kubungabunga ibihingwa; mu rwego rwo guharanira kuzabona umusaruro mwinshi kandi mwiza.

Mu gikorwa cyo gutangiza igihembwe cy’ihinga cya 2022 A, cyabereye mu Kibaya cya Mugogo, giherereye mu Kagari ka Gisesero Umurenge wa Busogo, ku wa kane tariki 23 Nzeri 2021, abahinga muri icyo kibaya bifatanyije n’ubuyobozi gutera imbuto y’igihingwa cy’ibigori y’ubwoko bwa RHMH 1520, ku buso bwa Ha 78 zigize iki kibaya.

Abahinzi ngo biteguye gukurikiza inama bagirwa n’abashinzwe ubuhinzi, ku buryo bizeye kuzabona umusaruro uhagije.

Ndaruhutse Pascal uhinga muri icyo kibaya, yagize ati “Twari tumaze iminsi mu bikorwa byo gutegura imirima kugira ngo tutazakererwa ihinga. Twishimiye kuba ubuyobozi bwaduteye ingabo mu bitugu, tukifatanya nabwo mu gikorwa cyo gutera igihingwa cy’ibigori dukoresheje ifumbire y’imborera n’imvaruganda. Nyuma y’iki gikorwa, natwe tugiye gukomerezaho indi mirimo ijyanye no kubyitaho nko kubimenera, kubibagara, ari nako twubahiriza n’izindi nama tugirwa n’abashinzwe ubuhinzi, kugira ngo tuzabone umusaruro ufatika”.

Mugenzi we witwa Ntahwidakiriza Jean Baptiste ati “Iyi mbuto twateye, igikurikiyeho ni uko tuzayibungabunga kugeza ubwo izaduha umusaruro ufatika, biturinde inzara ari na ko dusagurira n’amasoko”.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, yabwiye abaturage ko kongera umusaruro ku buso, bishingira ku kubahiriza amabwiriza agenga ubuhinzi.

Yagize ati “Kugira ngo twongere umusaruro ku buso bwa Ha, ni uko dukoresha inyongeramusaruro yaba iy’imbuto nziza z’indobanure, ifumbire y’imborera n’imvaruganda; kandi bikajyana n’uko umuhinzi asura umurima we kenshi, akawuhozaho ijisho, agatera n’imiti ikumira ibyonnyi n’indwara bishobora kugaragara mu murima we ngo bitangiza ibihingwa”.

Akomeza avuga ko inzego zose zifite aho zihuriye n’iterambere ry’ubuhinzi, harimo abajyanama b’ubuhinzi mu midugudu, abafashamyumvire n’abashinzwe ubuhinzi mu Mirenge yose y’ako Karere, biteguye gukorana bya hafi n’abahinzi, kugira ngo umusaruro ugerweho mu buryo bufatika.

Abahinga mu kibaya cya Mugogo ngo bazitwararika kugira ngo bazabone umusaruro ufatika
Abahinga mu kibaya cya Mugogo ngo bazitwararika kugira ngo bazabone umusaruro ufatika

Izamuhaye Jean Claude, Umukozi mu Kigo RAB ushinzwe Ishami ry’ibihingwa agira inama abahinzi bo mu Karere ka Musanze, kimwe n’abo mu gice cy’Amajyaruguru n’amajyaruguru ashyira Uburengerazuba, kwihutisha imirimo yo gutera imbuto z’ibihingwa byatoranyijwe, ku buryo nibura mu cyumweru gitaha (ni ukuvuga mu mpera z’ukwezi kwa Nzeri), bagombye kuba barangije iyo mirimo; kuko ari imvura, imbuto n’ifumbire, byose byabonekeye igihe.

Muri iki gihembwe cy’ihinga cy’igihe cy’umuhindo, mu Karere ka Musanze ibigori, ibirayi n’ibishyimbo, ni byo byihariye ubuso bunini bw’ibihingwa byahujweho ubutaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka