REG Women BBC yihaye intego zo kwegukana ibikombe nyuma yo kwihuza n’Ubumwe BBC
kipe ya REG BBC nyuma yo kwihuza n’Ubumwe Basketball Club yiyemeje kuba ikipe ihatanira ibikombe mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga

Kuri uyu wa Gatanu ni bwo hamuritswe ku mugaragaro ikipe y’abagore ya REG mu mukino wa Basketball, ikipe yashinzwe nyuma yo guhuza imbaraga n’ikipe ya Ubumwe Basketball Club.
Ikipe ya REG isanzwe ifite amakipe y’abagabo muri Basketball na Volleyball, yiyemeje no gutangiza amakipe y’abagore, aho yahise ihera ku mukino wa Basketball igura ikipe yari isanzwe izwi nka Ubumwe Basketball Club.

Armand Zingiro, Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe amashanyarazi “UECL “ wari uhagarariye ikigo cya REG muri uyu muhango, yatangaje ko ibi byakozwe muri gahunda yo gutangiza n’andi makipe y’abagore, bakaba bafite intego zo kubaka ikipe ikomeye kugera ku rwego mpuzamahanga.

Ati “Uko ubushobozi buzagenda buboneka, hazashyirwaho n’andi makipe mu yindi mikino, ibi biri muri gahunda yo gushyiraho ikipe ifite ubushobozi bwo guhatanira ibikombe mu Rwanda ndetse no ku ruhando mpuzamahanga.”
Visi-Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) Nyirishema Richard, yatangaje ko bishimiye iki gikorwa cya REG cyo gushyiraho ikipe y’abagore, biri mu rwego rwo guteza imbere uyu mukino.
Atyi “Nka FERWABA twishimiye ubufatanye bwa REG n’Ubumwe BBC, mu guteza imbere umukino wa Basketball mu Rwanda, by’umwihariko guteza imbere Basketball y’abagore.”
“Ni byiza kuba bahuje imbaraga , ndashishikariza ndetse n’abandi bafatanyabikorwa, byaba ari ibigo bya Leta cyangwa ibyigenga, kuko muri Basketball hari amahirwe menshi, byaba byiza n’abandi barebeyeho bakaba banashora imari muri uyu mukino”

Albert Baudouin, Umuyobozi wa REG Women Basketball Club, akaba asanzwe ari n’Umuyobozi w’Ubumwe Basketball Club, yatangaje ko kuba bihuje na REG byakozwe kuko ubushobozi bwari butangiye juba buke, bakaba bizeye ko ubu bagiye gutangira inzira yo kwegukana ibikombe

“Ikipe yari itangiye kutunanira kandi twifuza kuguma muri Basket, ibibazo byari bihari by’amikoro, imishahara n’ibindi birakemutse, igisigaye ni ugutwara ibikombe. Tuzakomeza n’ibindi bikorwa byo guteza imbere Basket birimo no kuzamura z’abakiri bato”
Iyi kipe mu rwego rwo kwiyubaka, yatangaje ko yamaze no gusinyisha kaipteni w’ikipe y’abagore ya Baskeball ari we Tierra Monay Henderson, isinyisha Muganza Nyota Mireille ukinira ikipe y’igihugu ya Republika Iharanira Demokarasi ya Congo.


Ohereza igitekerezo
|