U Rwanda rumaze kugira abahanga mu by’imiti basaga 1000

Urugaga rw’abahanga mu by’imiti (National Pharmacy Council) ruratangaza ko rumaze kugira abahanga mu by’imiti basaga gato 1000 mu gihugu hose, mu gihe mu myaka ya 2000 bari bafite umubare uri hasi cyane.

Dr. Hahirwa avuga ko bishimira umubare w'abahanga mu byo umuti umaze kugeraho ariko kandi ngo haracyari urugendo rurerure
Dr. Hahirwa avuga ko bishimira umubare w’abahanga mu byo umuti umaze kugeraho ariko kandi ngo haracyari urugendo rurerure

N’ubwo uyu munsi abanditse mu bitabo by’urugaga rw’abahanga mu by’imiti babarirwa mu 1070, ngo uyu ni umwuga ugikeneye abahanga benshi, kuko hagendewe ku bipimo by’umuryango mpuzamahanga wita ku buzima (WHO), hakibura abanyamwuga batari bake kugira ngo ibyo bipimo bishobore kugerwaho.

Ugereranyije no mu myaka ya za 2000 ntabwo umuntu yabura kwishimira intambwe imaze kugerwaho, kuko umubare w’abahanga mu by’imiti wazamutse, ariko kandi ngo urugendo ruracyari rurerure kuko ibipimo by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye bigaragaza ko byibuze mu Rwanda hakwiye kuba hari abahanga mu by’imiti basaga ibihumbi 10.

Dr. Innocent Hahirwa ni umuyobozi Mukuru w’urugaga rw’abahanga mu by’imiti mu Rwanda (NPC). Avuga ko mu rwego rwo gukomeza gushakisha abanyamwuga, urugamba rwo kubigisha rugikomeje.

Ati “Kugera uyu munsi mu gihugu dufite ikigo kimwe, cyigisha abahanga muby’imiti, ariko harimo n’abandi bajya bagira amahirwe yo kwigira hanze y’igihugu, ku buryo tubona kubijyanye n’abanyamwuga uko umwaka ushira n’undi uza umubare ugenda wiyongera, kugeza uyu munsi rero dufite abahanga muby’imiti babarizwa mu bice bitanduknaye bijyanye n’ubuzima by’igihugu, hari abakora mu ma farumasi (Pharmacies) tumenyereye, ari naho dufitemo igice kinini cy’abanyamwuga, hari n’abandi bari mu bigo bitandukanye byaba ibya Leta n’ibyigenga, bikora ku bintu bijyanye n’imiti cyangwa bikenera ubuhanga bwabo banyamwuga”.

Kuba igihugu cy’ u Rwanda kirimo kurushaho kugenda cyiyubaka mu mpande zose, ni nako n’ibintu bikenera ubumenyi bw’abahanga muby’imiti bikomeza kwiyongera, ari naho Dr. Hahirwa ahera ashishikariza abafite za kaminuza zigenga gufasha kwigisha abahanga muby’imiti.

Ati “Hariho gahunda yuko hatangira inganda zikora imiti mu Rwanda, mu gihe kitarambiranye hariho inganda zikora inkingo zishobora gutangira mu gihe cya vuba, hose n’ahantu abahanga muby’imiti baba bakenewe, ubwo rero n’ukureba n’uburyo bwo kwigisha abahanga muby’imiti bwakwiyongera, kuko kugeza uyu munsi kaminuza imwe ya Leta gusa niyo yonyine ibasha kwigisha abahanga muby’imiti, ariko turabizi ko hari amakaminuza yigenga arimo kugenda aza ahari abantu bashobora gukangurirwa kwigisha abahanga mu by’imiti kugira ngo tubashe kuziba icyuho kigihari”.

Kuba umwuga w’abahanga mu by’imiti ari umwuga ufite aho uhuriye n’ubuzima bw’abantu, ngo ni bimwe mu bituma urugaga rwabo rugira inshingano zikomeye zo kubakurikirana, mu rwego rwo kwirinda no kwigengesera nk’uko Dr. Hahirwa abisobanura.

Ati “Umuhanga mu by’imiti ni umuntu uba warigishijwe ibijyanye n’ubuhanga mu by’imiti byibura ku rwego rwa kaminuza, abanyeshuri barangije kwiga barakurikiranwa bagakora ikizamini kibemerera kwandikwa nk’abanyamwuga, nyuma bakagira inshingano y’uko bazajya bakomeza kwiyungura ubumenyi, ibyo byose urugaga rurabikurikirana, buri mwaka rukajya rubaha uruhushya rwo gukomeza gukora uwo mwuga”.

Ikindi nuko ahagaragaye ibibazo bitandukanye, urugaga rugira uruhare mw’ikemurwa ryabyo, ndetse no gufatira ibihano iyo bibaye ngombwa ababa babigizemo uruhare b’abanyamwuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka