Santarafurika: Abapolisi n’abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro bifatanyije n’abaturage mu muganda

Abapolisi n’abasirikare bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu gihugu cya Repubulika ya Santarafurika bari kumwe n’abandi banyarwanda baba muri iki gihugu, ku wa Gatandatu tariki ya 25 Nzeri 2021 bifatanyije n’abaturage bo mu Mujyi wa Bangui mu gikorwa cy’umuganda wo gusukura uyu mujyi.

Uyu muganda wari ufite intero igira iti "Tugire Bangui icyeye" uyu muganda ukaba warateguwe n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Bangui, hakaba hari uwitwa Guillaume Ngobo waturutse mu buyobozi bw’Umujyi wa Bangui. Igikorwa cyo gusukura uyu Mujyi cyari kitabiriwe n’umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’abapolisi n’abasirikare bari mu butumwa bw’ Umuryango w’Abibumbye baba i Bangui, Umunya-Mauritania, Brig. Gen Elyse M’Bareck Elkair.

Itsinda ry’Abapolisi b’u Rwanda bashinzwe kurinda abayobozi ndetse n’abasirikare b’u Rwanda ba batayo ya 8 n’iya 9 bose bakorera mu Mujyi wa Bangui bakoze igikorwa cyo gutoragura imyanda, ndetse no gusibura imiferege, banatemye ibihuru byari bikikije Umujyi wa Bangui.

Ngobo yashimiye abapolisi n’abasirikare b’u Rwanda ndetse n’abanyarwanda baba muri uwo mujyi ku nkunga yabo bakomeje gutanga mu kugarura amahoro muri iki gihugu ndetse no kuzamura imibereho myiza y’abaturage ba Santarafurika.

Brig. Gen M’Bareck na we yashimye ubufatanye n’umurava w’abapolisi n’abasirikare b’u Rwanda mu kurinda abasivili.

Yavuze ko ari ingenzi ku kwita ku buzima bw’abaturage n’ubwo haba hari izindi nshingano zijyanye no kubungabunga amahoro.

Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka