Musanze: Bishimiye urukingo rwa Johnson & Johnson

Abaturage bo mu mujyi wa Musanze barimo abenshi bageze mu zabukuru mu mpera z’iki cyumweru bishimiye gufata urukingo rwa COVID-19 rwa Johnson & Johnson, igikorwa cyabereye muri Sitade Ubworoherane muri ako Karere.

Bishimiye guhabwa urukingo rwa COVID-19
Bishimiye guhabwa urukingo rwa COVID-19

Bamwe muri bo, byagaragaraga ku maso ko bishimiye urwo rukingo, aho bari bafite n’amakuru ko rudasanzwe aho ngo urutewe atagaruka gufata urwa kabiri, ibyo bituma ubwitabire bwari ku rwego ruri hejuru.

N’ubwo urwo rukingo rugenewe abageze mu zabukuru barengeje imyaka 50, ntibyabujije n’urubyiruko kwitabira icyo gikorwa, uciye mu rihumye abacungaga umutekano biganjemo urubyiruko rw’abakorerabushake, agataha akingiwe.

Abaganiriye na Kigali Today, bagaragaje ko bamaze kumenya akamaro ko gufata urukingo, ariko bakongeraho ko urwa Johnson & Johnson rufite akarusho ko kuba uwo bakingiye atagaruka gufata urwa kabiri nk’uko bagiye babyumva mu makuru.

Umukecuru witwa Muteteli Margueritte, ati “Gukingirwa ni ingenzi, murabona ibi byorezo byaduteye utikingije ntiwaba utekereza, numvise ko n’uru rukingo baduteye ari rwiza cyane, ngo ruterwa rimwe gusa, ubu ntabwo tuzagaruka”.

Ndoriyomva Jacques ati “Naje kwikingiza nirinda COVID-19, ubu ubuzima bwanjye nta kibazo bufite ndabusigasiye, Leta yagize neza kuduha urukingo, batubwiye ko ari rwiza cyane aho umuntu bamukingira rimwe gusa, ubu ndatashye nta tariki bampaye yo kuzagaruka gufata urundi”.

Uwitwa Nyirakamana ati “Kwikingiza bifite akamaro, bizadufasha kurama ku buryo hatazagira uburwayi butumugaza, ubu ntegereje ko bantera ako gashinge kandi ngo ni rimwe gusa nta kugaruka”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze burishimira uburyo abantu bakomeje kugaragaza ko banyotewe urukingo, aho bakomeje kwitabira ari benshi, ariko kandi bibutswa gukomeza kwirinda n’abatarakingirwa bakaba basabwa kwitabira gufata urukingo, nk’uko Kigali Today yabitangarijwe na Kamanzi Axelle, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Yagize ati “Abaturage bishimiye urukingo kuko bamaze kumenya akamaro karwo, uwakingiwe iyo ahuye n’icyorezo cya COVID-19 ntabwo azahazwa, bazi agaciro k’urukingo, ni na yo mpamvu ubona babyishimiye cyane, urabona ko baje gufata urukingo ari benshi cyane, ni igihamya cy’uko bajijukiwe akamaro karwo”.

Arongera ati “Abataraza nababwira kudacikanwa n’iyi gahunda niba bari mu cyiciro turi gukingira, n’abandi bazakomeza gukurikira amakuru y’inkingo zigenda zitangwa bitewe n’icyiciro barimo, kugira ngo badacikwa n’aya mahirwe kuko urukingo ni ubuzima, COVID-19 irahari ni icyorezo kandi irica, iyo wakingiwe ukagira ibyago byo kuyandura ntabwo uzahara, ukira vuba ugasubira mu mirimo”.

Ubuyobozi bw’ibitaro bikuru bya Ruhengeri bukomeje gusaba abaturage barengeje imyaka 50 y’amavuko batakingiwe, kujya gufata urukingo rwa COVID-19 bagana ibigo nderabuzima bibegereye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka