Ibibi byo kunywa inzoga ku rugero rukabije

Kunywa inzoga ku buryo burengeje urugero ni imwe mu mpamvu zitera zimwe mu ndwara zitandura harimo nka Diyabete n’izindi nk’uko bisobanurwa na Dr Omary Ubuguyu, umuganga ushinzwe kurwanya no gukumira indwara zitandura muri Minisiteri y’Ubuzima muri Tanzania.

Dr. Omary Ubuguyu nk’inzobere mu by’ubuzima, asobanura urugero rw’inzoga umuntu atagombye kurenza ku munsi, kugira ngo yirinde gushyira ubuzima bwe mu kaga ataretse n’ubw’abandi, kuko hari ubwo umuntu anywa inzoga ku rugero rukabije ingaruka zikagera no ku bandi.

Yagize ati “Umugore ntiyagombye kurenza icupa rimwe rya byeri (beer) ku munsi, mu gihe umugabo atagombye kurenza amacupa abiri ya byeri ku munsi. Ku bagore bakunda Divayi (wine) ngo umugore yagombye kunywa Divayi itarenze mililitiro 125 ni ukuvuga ikirahuri kimwe kiringaniye cya divayi ku munsi, naho umugabo ntarenze mililitiro 250, ni ukuvuga ibirahuri bibiri biringaniye ku munsi ”.

Dr. Ubuguyu avuga ko kunywa inzoga nyinshi zirengeje urugero, byangiza umubiri w’umuntu muri rusange, cyane cyane bihereye mu nda, bishobora guteza ibisebe byo mu nda, ikindi kandi ngo byangiza uburyo umubiri wisukuramo.

Yagize ati “Inzoga nyinshi zishobora kwangiza mu muhogo ugasanga umuntu araruka, zishobora kandi kwangiza imikorere y’imisemburo ya ‘insulin’ ubundi ifasha mu gusya isukari, kandi iyo uburyo bwo gusya isukari mu mubiri buhuye n’ikibazo, nibwo umuntu arwara indwara ya diyabete”.

Dr. Ubuguyu yasobanuye ko kunywa inzoga nyinshi byangiza ubwonko bw’umuntu, ibyo bikajyana no kuba yagira ikibazo cyo kwibagirwa cyane.

Yagize ati “Ku bwonko, inzoga hari ibyo igabanya, harimo cyane cyane ‘folic acid’, kandi iyo ‘folic acid’ igabanutse byangiza ubwonko bigatuma umuntu akunda kwibagirwa cyane”.

Dr. Ubuguyu yavuze ko igituma inzoga nyinshi abantu bikorera mu buryo bwa gakondo, zifatwa nk’izitemewe ngo ni uko ziba zirimo uburozi bwinshi, ku buryo umubiri w’umuntu udashoboye guhangana na bwo.

Uretse izo ngaruka zigera ku buzima bw’unywa inzoga ku buryo bukabije, ngo hari n’izigera ku bandi harimo kuba utwaye ikinyabiziga yanyoye inzoga ku buryo bukabije agasinda ashobora guteza impanuka zo mu muhanda.

Muri izo mpanuka zo mu muhanda hari abazimugariramo ndetse n’abazipfiramo. Iyo ngo hagize abazigwamo, hari abana basigara ari imfubyi, n’ibindi bibazo bivuka mu muryango bitewe no kunywa inzoga ku rugero rukabije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka