Akazi karatangiye - Perezida Kagame abwira Ingabo muri Mozambique

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashimye akazi Ingabo na Polisi b’u Rwanda bakoze mu kubohoza uduce twari twarigaruriwe n’ibyihebe muri Mozambique, ariko ababwira ko akazi ari bwo kagitangira kuko bafite inshingano zo kurinda abaturage no kubungabunga umutekano muri ibyo bice.

Perezida Kagame yabwiye ingabo na Polisi b’u Rwanda na Mozambique ko akazi bakoze katari koroshye, abagezaho n’intashyo za bagenzi babo bahoranye ku rugamba ubu bakaba barasubiye mu rugo.

Perezida Kagame ati "Perezida Nyusi yambwiye ko Abanya-Mozambique babashimira kuko mwabafashije gusubira mu buzima bwabo buanzwe. Icyakora akazi kakozwe ntikagomba guhagararira hano. Dufite akandi kazi ko gukomeza kubaka iki gihugu no kukirinda. Perezida wa Mozambique n’abaturage b’iki gihugu ni bo baturangaje imbere, ni na bo bazatubwira igihe tuzasoreza inshingano zacu hano."

Perezida Kagame yashimiye ingabo kubera ubwitange agaragaje, zikora ijoro n’amanywa mu mvura n’izuba bikomeye, aho ndetse bamwe batakaje ubuzima bwabo, ariko abasigaye bagakomea bakagera ku ntego yo kubohora ubutaka bwari bwarigaruriwe n’ibyihebe.

Ati "Inyeshyamba zirabizi neza ko tutagiye kwicara ngo tubemerere kugaruka hano ngo bahungabanye ubuzima bw’abaturage ba hano i Cabo Delgado."

Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, na we yashimiye Perezida Kagame, amugaragariza ko abaturage ba Mozambique bashima umusanzu w’u Rwanda mu kugarura no kubungabunga amahoro muri icyo gihugu cya Mozambique.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Iteka iyo mbonye Imbunda,ngira ubwoba cyane.Nkibaza impamvu abantu dufite ubwenge Imana yaduhaye twicana.Birababaje kubona abantu bashyira imbere kurwana,aho gukundana.Budget ikoreshwa mu bijyanye n’intambara buri mwaka ku isi hose,igera kuli 2 Trillions USD.Tuyikoresheje mu bindi,buri muturage w’isi yakira,akabaho neza.Dukwiye kwisubiraho.Aho kurwana tugakundana.Intwaro zose tukazitwika.Nibwo tuzaba mu bwami bw’imana.

seminega john yanditse ku itariki ya: 25-09-2021  →  Musubize

Rwanda urashoboye kuva @Inkotanyi zahagarika Jenoside yakorewe abatutsi yabaye 1994 mu Rwanda,u Rwanda rwiyemeje kugarura amahoro henshi yabuze kdi zitabajwe.Rwnda Oyee with our HE President of Republic of Rwnda Paul Kagame.Mukomeze muheshe ishema u Rwanda n,Afrika.Mwarakoze cyane 👏👏👏

MUNYABUGINGO Jérôme de La Paix yanditse ku itariki ya: 24-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka