Nyaruguru: Ingo mbonezamikurire zifashwa na Caritas ifatanyije na Plan International Rwanda zikomeje kuba intangarugero

Ababyeyi bo mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo, bafite abana mu ngo mbonezamikurire (ECD) zifashwa na Caritas Rwanda ku nkunga ya Plan International Rwanda, bahamya ko ubufasha iyi miryango igenera izi ngo mbonezamikurire ari ingenzi cyane, kuko butuma ziba intangarugero.

Abana bariga, bagafashwa gukangura ubwonko bwabo
Abana bariga, bagafashwa gukangura ubwonko bwabo

Mu Karere ka Nyaruguru, Caritas Rwanda ku bufatanye na Plan International Rwanda, igeza ubufasha butandukanye kuri izi ngo mbonezamikurire ikorana na zo, harimo gutunganya aho aho abana bigira, gutanga imfashanyigisho ku bana no ku barezi, ibikoresho bifasha abana kwimenyereza kwandika no gusoma n’iby’isuku.

Hari kandi guhugura abarezi ku kwigisha abo bana, uburyo bwo kubitaho no kubakorera ibikinisho bifashishije ibikoresho biboneka hafi yabo, guhugura ababyeyi bafasha abo barezi buri munsi kwita ku bana, mu gutunganya indyo yuzuye igenewe abana ndetse no gukora isuku.

Si ibyo gusa kuko Caritas Rwanda igenera izo ngo mbonezamikurire ifu y’igikoma yujuje intungamubiri, ibikoresho byifashishwa mu guteka no kugaburira abana, birimo amasafuriya, ibikombe, amasahani n’ibindi. Zahawe kandi ibigega bifata amazi ndetse na ‘filtres’ ziyungurura ayo kunywa, matela abana baryamaho, imisambi bicaraho, hanyuma abarezi n’ababyeyi bita ku bana buri munsi bakagenerwa agahimbazamusyi.

Izi ni ingo mbonezamikurire zo mu ngo z’abaturage (HBECDs) baba baremeye kwakira abo bana, ubwo bufasha rero bugatuma ziba intangarugero zikishimirwa n’ababyeyi bazirereramo, nk’uko Mukahigiro Beatha uri no mu bita ku bana mu rugo mbonezamikurire rwitwa Kurujyejuru B, rwo mu Mudugudu wa Gacumu, Akagari ka Giheta mu Murenge wa Munini abivuga.

Agira ati “Caritas ku bufatanye na Plan yaduhaye amahugurwa yo kwita ku bana, ku buryo umwana uje hano akura neza mu gihagararo no mu bwenge kuko tubaha indyo yuzuye, cyane ko tuzi ko mu ifunguro ry’umwana ritagomba kuburamo imboga, nta gwingira rirangwa hano. Twigishijwe kandi gukorera ibikinisho abana, bifasha gukangura ubwonko bwabo. Turashimira cyane Caritas na Plan, kuko badufasha bityo Kurujyejuru B yacu ikaba bandebereho”.

Abana baciye mu rugo mbonezamikurire baba batandukanye n'abandi iyo bagiye mu ishuri
Abana baciye mu rugo mbonezamikurire baba batandukanye n’abandi iyo bagiye mu ishuri

Yungamo ko ibyo kugaburira aba abana ababyeyi babikusanya bakabizana, ariko kandi ngo baba mu matsinda y’amarerero, bakagira amafaranga bizigamira buri cyumweru, harimo ayabafasha kugura ibyo badahinga nk’amavuta, indagara n’ibidi (ingoboka).

Muhimpundu Marthe, umurezi muri Kurujyejuru B, avuga ko amahugurwa yahawe atuma akurikirana abana ku buryo bukwiwe.

Ati “Amahugurwa Caritas ifatanyije na Plan yaduhaye, atuma nita ku bana uko bikwiye. Mu munsi ya mbere hari ubwo bagorana, bakarira, ariko kubera nize kubitaho, hari ibikinisho twikorera bidufasha bagakina, bagasabana, nyuma y’ukwezi bose baba baramenyereye”.

Yungamo ati “Umwana uza hano mu irerero atandukanye n’abandi bataricamo, kuko usanga akangutse ubwonko, imitekerereze, bakura neza mbese baba batandukanye cyane n’abandi. Umwana ava hano azi kubara kugeza ku 10, gutandukanya ibishushanyo, akagera mu ishuri ry’incuke yigaragaza aho aturutse. Ndashishikariza ababyeyi kuzana abana mu ngo mbonezamikurire kuko bibafasha kubana n’abandi, umwana ntabone umuntu ngo yiruke cyangwa arire”.

Umwe mu bagabo wahuguriwe kwita ku bana, Ndatsikira Innocent, ukorera mu rugo mbonezamikurire rwa Inyange ruri mu Mudugudu wa Ndago, Akagali ka Ngeli mu Murenge wa Munini, avuga ko adaterwa ipfunwe n’uwo murimo, ahubwo yabyungukiyemo.

Ati “Mbere yo guhugurwa numvaga ko iby’abana bato bireba umugore gusa, kuko ari ko nakuze mbibona. Ariko nyuma yo guhugurwa na Caritas ku bufatanye na Plan, nahinduye imyumvire. Ubu mu rugo iwanjye umugore adahari, ntibimbuza kwita ku mwana, nkamugaburira, yaba anitumye nkamutunganya, urumva ko nungutse. No mu rugo mbonezamikurire ni uko, mu ugitondo abana baza bahansanga, nzi kubategurira igikoma n’ifunguro ryuzuye, isaha yagera nkabagaburira, ufite ibitotsi nkamuryamisha, uwiyanduje nkamukorera isuku, mbese nta pfunwe bintera. Ndakangurira abagabo bagenzi banjye kumva ko umwana atari uw’umugore gusa, ko na bo kumwitaho bibareba kandi ari ingenzi”.

Abana bitabwaho bihagije
Abana bitabwaho bihagije

Akimana Angelique ukora akazi ko kudoda, avuga ko abona umwanya uhagije wo kwikorera, kuko umwana aba yamusize ahantu hizewe.

Ati “Ndazinduka ngategura umwana nkamusiga mu rugo mbonezamikurire, nkajya mu kazi kanjye. Nk’ubu iyo ndi ku mashini ndoda, iyo nari kuba ndi kumwe n’umwana yabaga arimo kundushya, nkamuterura, nkajya kumugaburira, ugasanga sinkoze uko nabiteganyaga, nkaba natenguha abakiriya banjye. Ariko kubera ko umwana mba namusize ahantu nizeye umutekano we, mu maboko y’ababyeyi, nkora ntuje kandi byinshi. Ndashimira cyane Caritas na Plan, badutera inkunga ituma abana bacu babaho neza”.

Buri rugo mbonezamikurire ruba rufite akarima k’igikoni gahinze mu buryo bwa kijyambere, kateguwe n’ababyeyi bafatanyije n’abakozi b’umushinga wa ECD. Aka karima gafasha ingo mbonezamikurire kubonera abana imboga, ariko ababyeyi bakanakigiraho, na bo bakajya guhinga imboga mu ngo zabo.

Umukozi w’Umurenge wa Munini ushinzwe gukurikirana amarerero, kurwanya imirire mibi n’igwingira, Ntakirutimana Donatha, avuga ko ingo mbonezamikurire zifashwa na Caritas Rwanda ku bufatanya na Plan, zifite umwihariko.

Ati “Bitewe n’ukuntu abita ku bana muri izi ngo baba barahuguwe, ubona bafite ubunyamwuga bwihariye, bakita ku bana ku buryo bwose, ari na yo mpamvu zitabirwa cyane. Ikindi ni uko ingo mbonezamikurire zikurikiranwa na Caritas iterwa inkunga na Plan, zifite ibikoresho bihagije bifasha abarezi kwita ku bana, kandi bakazisura kenshi, haba hari igikenewe kikaboneka bidatinze. Ubona hari umwihariko”.

Caritas ifatanyije na Plan International Rwanda bahaye ibikoresho by'isuku ingo mbonezamikurire
Caritas ifatanyije na Plan International Rwanda bahaye ibikoresho by’isuku ingo mbonezamikurire

Ntakirutimana akomeza asaba ababyeyi kwitabira kujyana abana babo mu ngo mbonezamikurire, kuko aho ziri haba hizewe, hari umutekano, ndetse abana bakahakura ubumenyi, ikinyabupfura, bakazajya mu mashuri y’incuke nta kibagora.

Mu Karere ka Nyaruguru, Umushinga wa ECD wa Caritas Rwanda uterwa inkunga na Plan International Rwanda, ukurikirana ingo mbonezamikurire 26, zirimo abahungu 290 n’abakobwa 311.

Padiri Oscar Kagimbura, Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda, avuga ko ubushobozi bubonetse ibi bikorwa byakwagurirwa n’ahandi mu gihugu.

Agira ati “Ni byo koko ku bufatanye na Plan International Rwanda, Caritas Rwanda ikurikirana ibikorwa byita ku ngo mbonezamikurire y’abana bato mu turere twa Nyaruguru, Bugesera na Gatsibo, ariko uko ubushobozi bugenda buboneka hateganywa ko umushinga na wo wakwaguka ukagera no mu Turere twose. Ikindi ni uko ibikorwa nk’ibi bitagarukira kuri uyu mushinga gusa, kuko Caritas Rwanda isanzwe ifitanye imikoranire n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku bana (NCDA), mu kwita ku bana bikanyuzwa muri Caritas za Diyosezi zikorera mu gihugu hose”.

Padiri Kagimbura akomeza avuga ko ibi byatumye mu myaka icumi ishize (2014-2024), ibikorwa bya Caritas byo kwita ku ngo mbonezamikurire y’abana bato mu bice bitandukanye by’Igihugu kandi bigikomeza, bitanga umusaruro ukurikira:

o Ibigo n’ingo mbonezamikurire 45,122 byaratangijwe, bihabwa ibikoresho n’ubufasha ngombwa ku byerekeranye n’imirire, hitabwa cyane cyane ku bana bari hagati y’imyaka itatu n’itandatu.

o Abana 1,794,595 bitabiriye kujya muri ibyo bigo. Muri bo, abagera ku 49,570 bari bafite imirire mibi bahabwa indyo yuzuye ikungahaye ku ntungamubiri, maze ubuzima bwabo burushaho kuba bwiza.

o Abarezi 2,585,673 bahuguwe ku bijyanye n’inkingi 6 z’imbonezamikurire y’abana bato ari zo: (i) Imirire myiza; (ii) Ubuzima; (iii) Amazi, isuku n’isukura; (iv) Kurinda abana n’ubuzima budaheza; (v) Gutegurira abana ishuri; (vi) n’Uburere buboneye.

Abana bagaburirwa indyo yuzuye, nta gwingira riharangwa
Abana bagaburirwa indyo yuzuye, nta gwingira riharangwa
Ababyeyi bafasha abana mu gihe cyo gukira
Ababyeyi bafasha abana mu gihe cyo gukira
Aho abana baba bari bari amazi meza yo kunywa
Aho abana baba bari bari amazi meza yo kunywa
Ababyeyi bita ku bana bahuguriwe kubakorera ibikinisho bifashishije ibikoresho babona hafi yabo
Ababyeyi bita ku bana bahuguriwe kubakorera ibikinisho bifashishije ibikoresho babona hafi yabo
Ntakirutimana Donatha ashima imikorere y'ingo mbonezamikurire zikurikiranwa na Caritas iterwa inkunga na Plan International Rwanda
Ntakirutimana Donatha ashima imikorere y’ingo mbonezamikurire zikurikiranwa na Caritas iterwa inkunga na Plan International Rwanda
Bahuguriwe gukora imirima y'igikoni
Bahuguriwe gukora imirima y’igikoni
Bimenyimana Venuste, nyiri urugo rwakira aba bana buri munsi, avuga ko na we yahungukiye byinshi kuko yahuguwe ku kwita ku bana
Bimenyimana Venuste, nyiri urugo rwakira aba bana buri munsi, avuga ko na we yahungukiye byinshi kuko yahuguwe ku kwita ku bana
Caritas ifatanyije na Plan International Rwanda bagenera ibigega bifata amazi buri rugo mbonezamikurire
Caritas ifatanyije na Plan International Rwanda bagenera ibigega bifata amazi buri rugo mbonezamikurire

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka