Imbuto y’ibirayi igera ku muhinzi iboneka ite?

Mu gihe Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (RAB), gikomeje gukora ubushakashatsi mu kongera imbuto nshya z’ibirayi, icyo kigo kirimo no guhugurira abahinzi gutubura imbuto, kugira ngo haboneke imbuto nziza kandi zihagije.

Ubutubuzi bw'imbuto y'ibirayi muri Laboratwari
Ubutubuzi bw’imbuto y’ibirayi muri Laboratwari

Ubwo icyo kigo cyasuraga imirima y’abaturage batubura imbuto z’ibirayi mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze ku wa Gatatu tariki 22 Nzeri 2021, abo bahinzi bashimiwe uburyo bashyira mu ngiro ibyo bahuguriwe, ubutubuzi bw’imbuto y’ibirayi bukaba bukomeje kugenda neza.

Ni nyuma yuko icyo kigo kimuritse ubwoko bushya bw’imbuto z’ibirayi buje kunganira ubwari busanzwe mu kongera umusaruro w’ubuhinzi bw’ibirayi, aho mu mwaka wa 2020 hamuritswe ubwoko butandatu (6) bushya bw’ibirayi aribwo Jyambere, Cyerekezo, Ndamira, Twigire, Gisubizo na Seka, na ho mu mwaka wa 2019, hamuritswe ubwoko butanu (5) aribwo Nkunganire, Ndeze, Twihaze, Kazeneza na Izihirwe.

Muri Laboratwari
Muri Laboratwari

Mu gihe byakunze kugaragara ko hari abahinzi bagifite imyumvire yo kudaha agaciro imbuto bahinga, bamwe bagatoranya imbuto mbi mu birayi byabo bejeje birinda gutanga amafaranga ku mbuto nziza yatubuwe mu buryo bwizewe, byamaze kugaragara ko umusaruro wagiye ugabanuka dore ko akenshi mu gutoranya imbuto mu birayi bejeje, usanga batoranya ibizima bakabigurisha ibindi bakabirya, bakumva ko imbuto ari uturayi dutoya dusaguka ku byo barobanuye.

Ibyo birayi basigaje akenshi ngo usanga bifite uburwayi, bidatanga umusaruro ku muhinzi, nk’uko byasobanuwe na Ndacyayisenga Théophile, Umushakashatsi ku mbuto zinyuranye muri RAB.

Icyiciro cya kabiri cya pre-base zituburirwa mu nzu
Icyiciro cya kabiri cya pre-base zituburirwa mu nzu

Yagize ati “Abahinzi benshi usanga barahunitse uturayi basarura, aho bafata bya bindi binini bakabigurisha ibindi bakabirya, biriya basigaza ntabwo ari imbuto, ikiba cyaratumye tuba dutoya ni uburwayi, ugasanga arabitse ngo afite imbuto, ntaba azi ko abitse imbuto zarwaye. Ubu twahuguye abafashamyumvire bafasha abahinzi gutoranya imbuto nzima ibunganira iyo badashoboye kugura imbuto yatubuwe”.

Ibyiciro bine imbuto ibonekamo kuva muri Laboratwari kugera ku muhinzi

Ndacyayisenga Théophile yagaragaje uburyo imbuto iboneka, aho inyura mu byiciro binyuranye kugira ngo izagere ku muhinzi, avugako habanza ubushakashatsi bw’imbuto nshya aho iyo imaze kuboneka imenyeshwa abaturage bakayiha izina mbere yuko ubushakashatsi bwo kuyitubura butangira.

Imbuto ivuye muri Laboratwari
Imbuto ivuye muri Laboratwari

Icyiciro cya mbere cyitwa ‘Minitubers’, aho kigizwe n’imbuto ziva muri Laboratwari zigahingwa mu mazu yabugenewe yitwa Green house, zihingwa mu butaka bubanje gutekwa mu kwica ibyuririzi byo mu butaka byakwangiza izo mbuto.

Icyo cyiciro cya kabiri cy’imbuto gihingwa muri Green house ni cyo bita Pre-base, na zo zihingwa mu mirima ikavaho imbuto yo mu cyiciro cya gatatu bita Base, izo mbuto ni zo zihabwa abatubizi babihuguriwe, iyo bayihinze itanga imbuto yo mu cyiciro cya kane yitwa Certifiée, ari yo mbuto ijya ku isoko ikagurisha abahinzi bose nk’imbuto yizewe.

Ndacyayisenga avuga ko uwahinze imbuto yo ku rwego rwa kane yitwa Certifiée, ari we uba ufite icyizere cyo kubona umusaruro uhagije, n’ubwo kugeza ubu itaraba nyinshi ku buryo yahaza abahinzi bose aho ikiri kuri 15%, ariko akemeza ko hatewe intambwe aho mu myaka icumi ishize iyo mbuto yari kuri 3% bakaba bakomeje kongera umubare w’abatubura imbuto aho mu myaka mike biteze kugera kuri 50% by’imbuto itubuwe.

Imbuto y'ibirayi yo mu cyiciro cya kane ihabwa abahinzi
Imbuto y’ibirayi yo mu cyiciro cya kane ihabwa abahinzi

Arasaba abaturage kumenya neza gutoranya imbuto mu byo bejeje, ariko bakabikora neza birinda kurobanura ibirayi byiza bikagurishwa, udusigarizwa akaba aritwo bafata nk’imbuto.

Ati “Uburyo bwo guhitamo imbuto nziza bita Selection Posotive, ni bwo bufasha abahinzi nyuma yuko twahuguye abafashamyumvire, bashinzwe gufasha abahinzi kujya mu mirima yabo bagatoranya ibirayi bizima bakabibika neza bakazabimeza bikazaba imbuto, iyo mbuto ni yo yunganira ba bahinzi bafite ubushobozi buke bwo kugura imbuto ya Certifiée.

Bamwe mu baturage bafasha RAB mu butubuzi bw’imbuto y’ibirayi, bavuga ko ubumenyi bahawe bwabafashije mu kongera imbuto nziza y’ibirayi bigateza imbere ubuhinzi nabo ubwabo.

Ndacyayisenga Théophile asobanura uburyo imbuto zituburwa
Ndacyayisenga Théophile asobanura uburyo imbuto zituburwa

Bariyanga Sylvestre, Umuhinzi wo mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, umwe mu bakora ubutubuzi bw’imbuto yo ku rwego rwa kane (Certifiée,) avuga ko ubuhinzi bw’ibirayi bwamuhinduriye ubuzima, aho yatangiye afite ubutaka bungana na Are 20, ariko ubu akaba ahinga kuri Hegitari eshanu ze bwite asaruramo toni 75 z’imbuto y’ibirayi buri gihembwe cy’ihinga.

Yemeza ko ubuhinzi ari umurimo wakiza uwukora mu gihe awitayeho uko bikwiriye ati “Ubu buhinzi nabutangiye muri 2010, bimbeshejeho kandi bitunze n’umuryango wanjye. Ubu ntuburira ku buso bwa hegitari eshanu aho niteze umusaruro ungana na toni 75, ubariye ku mafaranga 300 ku kiro ni amafaranga menshi”.

Uwo muhinzi avuga ko ubuhinzi akora ari umusanzu aha Leta, mu kugeza imbuto nziza y’ibirayi ku Banyarwanda banyuranye, aho yiteguye kuzamura ubuso bw’ubutaka ahinga akava kuri Hegitari eshanu akagera ku 10.

Ubutaka butuburirwamo imbuto bubanza gutwikwa
Ubutaka butuburirwamo imbuto bubanza gutwikwa

Ufitinema Jean Félix, Umukozi wa RAB ushinzwe ubutubuzi bw’imbuto no kuzikwirakwiza mu Karere ka Musanze, yavuze ko ako karere kamaze kugira abatubuzi b’imbuto y’ibirayi babigize umwuga 32, bakaba bakomeje kunganira RAB kongera imbuto nziza y’ibirayi.

Avuga ko mu Karere ka Musanze ikibazo cy’imbuto y’ibirayi cyakemutse, aho ubutaka bw’ibirayi bungana na Hegitari 4,009 buhingwa buri gihembwe cy’ihinga, bose bagahinga imbuto yizewe ndetse n’umusaruro ugenda wiyongera, ubu kuri Hegitari umuturage akaba asarura toni 20.

Avuga ko imbogamizi bahura na zo, ari abamamyi bakomeje gukoresha nabi imbuto yatubuwe, aho hari ubwo bazijyana mu masoko zikagurishwa nk’ibirayi biribwa kandi imbuto muri rusange ihenda.

Mu Karere ka Musanze ikiro cy'ibirayi kiri hatati y'amafaranga 200 na 250
Mu Karere ka Musanze ikiro cy’ibirayi kiri hatati y’amafaranga 200 na 250

Mu gukemura icyo kibazo, RAB ikaba yarashyizeho abafashamyumvire muri buri murenge bigisha abaturage akamaro ko guhinga imbuto nziza, bubahiriza n’uburyo bw’insimburanyagihingwa mu mirima.

Kugeza ubu ku biciro bya RAB, imbuto y’ibirayi yatubuwe iragura amafaranga 420 na 510.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Njye ntuye iburasirazuba Nyagatare
,igitekerezo cyanjye,;
Tumaze kubona ko mukarere Nyagatare ibirayi bihera kd haka a hari abahinzi babigize umwuga nange ndimo mwadufasha muburyo mwatworehereza mukobona imbuto nziza Yibirayi ishobora kwera muraka karere dore ko duhinga iziba zitizewe nyamara ukabona zigerageza?

Musorini j yanditse ku itariki ya: 24-09-2021  →  Musubize

Njye ntuye iburasirazuba Nyagatare
,igitekerezo cyanjye,;
Tumaze kubona ko mukarere Nyagatare ibirayi bihera kd haka a hari abahinzi babigize umwuga nange ndimo mwadufasha muburyo mwatworehereza mukobona imbuto nziza Yibirayi ishobora kwera muraka karere dore ko duhinga iziba zitizewe nyamara ukabona zigerageza?

Musorini j yanditse ku itariki ya: 24-09-2021  →  Musubize

Twasabaga iyombuto ko natwe twayibona muri gatsibo

DAN yanditse ku itariki ya: 24-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka