Menya abarimo ibyamamare bise amazina abana b’ingagi 24 n’impamvu y’ayo mazina
Abana 24 b’ingagi bahawe amazina ku nshuro ya 17 mu rwego rwo gukomeza kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima rurimo n’izo ngagi zo mu misozi miremire zisigaye hake cyane ku Isi, igikorwa cyahuriranye n’umunsi mpuzamahanga w’Ingagi ku Isi.
Umunyarwanda Kapiteni w’ikipe y’umukino w’Intoki, Basketball ya Patriot, Arstide Mugabe wise umwana w’ingagi wo mu muryango wa Igishya ukomoka kuri nyina witwa Ururabo yamuhaye izina rya ‘Inkomezi’, bisobanuye ubufatanye no gukomeza urugamba rwo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.
Former NBA player, @LuolDeng9 had the honour to name a baby gorilla from the Agashya family 'Rinda' which means 'Preserve'.#KwitaIzina 🦍 pic.twitter.com/utbMDDRH8O
— Kwita Izina (@Kwitaizina) September 24, 2021
Mu banyamahanga bise amazina abana b’Ingagi harimo Luol Deng wahoze akina muri Shampiyona y’umukino w’intoki wa Basketball NBA muri Amerika, aho yise izina umwana w’ingagi wo mu muryango w’Agashya, amuha izina rya ‘Rinda’ bisobanuye gukomeza gusigasira ibyagezweho.
Umuhanzi akaba n’umwe mu bakiri bato bakora imishinga yo kwiteza imbere Oluwatosin Oluwole Ajibade wamamaye nka ‘Mr. Eazi’ yise umwana w’ingagi wo mu muryango wa Kwitonda, yamuhaye izina rya Sangwa bisobanuye guhabwa ikaze, ashingiye ko uyu mwana w’ingagi yunguye umuryango akomokamo, n’ingagi zo mu birunga muri rusange.
Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima Prof. Beth Kaplin yise izina umwana w’ingagi wo mu muryango wa Ntambara, amuha izina rya Twirinde, aho yasobanuye ko kwita izina abana b’ingagi biri mu muco w’Abanyarwanda kandi bigamije kuwuteza imbere, ari naho hava umwihariko w’u Rwanda mu kurinda urusobe rw’ibinyabuzima.
Jes Gruner uyobora akarere ka Afurika mu by’amapariki yise umwana w’Ingagi wo mu muryango wa Isimbi, amuha izina rya ‘Ingabire’ bisobanuye impano y’agaciro, nk’uko u Rwanda rugenda rurushaho kwakira umuryango mugari w’Ingagi uko iminsi igenda ishira indi igataha.
Introducing the first group of namers for this year's baby gorillas is celebrated Rwandan artist @Meddyonly.
Join the celebration https://t.co/ykAaL8jQT3#KwitaIzina 🦍 pic.twitter.com/hsQOKfHUFg
— Kwita Izina (@Kwitaizina) September 24, 2021
Dr. Max Graham washinze umuryango wita ku rusobe rw’ibinyabuzima, yise umwana w’ingagi wo mu muryango wa Kwitonda amuha izina ‘Igicumbi’ aho kuba, akaba yavuze ko kwita izina bigaragaza akamaro k’imisozi y’Ibirunga bigenda bikagera muri Kongo Kinshasa, Uganda n’u Rwanda ari naho hantu honyine ku Isi haboneka ingagi zo mu misozi miremire.
Umuyobozi w’abaganga b’Ingagi Dr. Deborah Dunham we yise umwana w’ingagi wo mu uryango wa Titus amwita ‘Nshunguye’ bisobanuye ‘gucungura umuryango’ kuko uwo mu muryango ufite amateka muri Pariki y’Ibirunga kuko wongeye gushibukaho ingagi nyuma y’uko ingagi y’ingore imwe yari isigaye muri uwo muryango yibarutse bigatuma utazima.
Carlos Manuel Rodriguez washinze umuryango GEF yise umwana w’ingagi wavutse kuri nyina yitwa Makuba mu muryango wo Kuryama akaba yamuhaye izina ‘Injishi’ bisobanuye uko umwana w’ingagi yitaweho cyane, injishi ikaba yarakoreshwaga ha mbere mu kujisha ibisabo n’ibindi bikoresha byubahirizwa.
David Yarrow uzwi cyane mu mwuga wo gufotora we yise umwana w’ingagi wo mu muryango wa Kwitonda aho yamwise ‘Urusobe’ kubera agaciro urusobe rw’ibinyabuzima rukwiye guhabwa by’umwihariko ingagi zo mu birunga zidasanzwe ku Isi.
Perezida w’Umuryango ushinzwe kubungabunga Urusobe rw’Ibinyabuzima, Antony Lynam yise umwaa w’ingagi wo mu muryango wa Hirwa amuha izina rya ‘Mugwire’, bisobanuye kororoka, aho yishimiye uko ingagi zo mu birunga zikomeje kororoka n’uko ibyanya byazo biri kubungwabungwa.
Avuga ko kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Ingagi ari umwanya mwiza wo kuzishimira no kuzamura imyumvire mu kuzitaho.
Agira ati, “Buri teka nzirikana bagenzi bacu bari muri Afurika barimo gukora ubushakashatsi ku byanya bitandukanye hibandwa cyane ku Ngagi ngo harebwe ibyo zikenera ngo zibeho, ntekereza kandi ku barinda ingagi muri za pariki kugira ngo umuryango wazo ukomeze kubaho”.
Avuga ko kwaguka kwa Pariki y’Ibirunga ari uburyo bwiza bwo kuzamura ubusugire n’imibereho myiza y’Ingagi n’abaturiye pariki y’ibirunga no kuzibungabunga muri rusange, akavuga ko mu mwaka wa 2023 naramuka aje kwita izina azagaukana n’itsinda ry’abanyamuryango babo bakazahakorera inama mpuzamahanga yo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.
Yann Artus Bertrand washinze umuryango Good Planet we yise umwan w’ingagi wabyawe na Nezerwa amwita ‘Iribagiza’ akaba ari uwo mu muryango w’Amahoro, avuga ko Iribagiza yumva bivuze ko ai umwana mwiza cyane nk’uko u Rwanda ari rwiza n’uko imisozi yarwo iteye amabengeza.
Icyamamare mu mukino w’intoki wa Basketball akaba ari na Perezida w’ikipe ya Basketball ya Toronto Raptors yo muri Amerika yise umwana wo mu muryango wa Igishya, aho yamuhaye izina ry‘Umusingi’ bisobanuye intangiriro ikomeye.
.@Raptors President, Masai Ujiri had the honour to name a baby gorilla from the Igisha family 'Umusingi' which means 'Foundation'.#KwitaIzina 🦍 pic.twitter.com/56KWeyz1ky
— Kwita Izina (@Kwitaizina) September 24, 2021
Yavuze ko iryo zina yariteguye kube intambwe ishimishije imaze guterwa mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima byo mu misozi miremire rurimo n’ingagi afata nk’umusingi w’iterambere ry’ubukerarugendo mu Rwanda, no gushyigikira iterambere ry’Igihugu muri rusange.
Komiseri wungirije w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basket muri Amerika Mark Tatum yise umwana wo mu muryango wa Pablo, amuha izina rya ‘Rudacogora’ bisobanuye kudacika intege aho u Rwanda rwakomeje gukora ibishoboka ngo rubugabunge urusobe rw’Ibinyabuzima birimo n’ingagi.
Umuyobozi muri Buffet Foundation Prof. Senai Fisseha yise umwana w’Ingagi wo mu muryango wa Kureba amuha izina rya ‘Mubyeyi’ ashingiye ku kuba ababyeyi b’abana b’ingagi babitaho umunsi ku wundi mu rugwiro rwinshi.
Ahamya ko ubwenge butangaje bw’Ingagi butuma n’abantu bakomeza gutera imbere mu mitekerereze bazirebeyeho kuko hari kamere umuntu ahuriyeho nazo, akaba ashimira u Rwanda n’Abanyarwanda badahwema kwita kuri izo nyamaswa z’agatangaza ku Isi nzima.
Umuyobozi mukuru wa IMEX Carina Bauer wo mu gihugu cya Maroc yise umwan w’Igagi wo mu muryango wa Igishya aho yamuhaye izina rya ‘Byiruka’, bisobanuye gukura neza n’ubuzima buzira umuze.
Umuyobozi wa Master Card Foundation Reeta Roy yise umwana w’Igangi wo mu muryango wa Sabyinyo aho yamuhaye izina rya ‘Zigama’ bisobanuye kwizigamira, igikorwa afata cyane nk’ingenzi kuko bifasha cyane mu bihe bikomeye.
Reeta Roy, President @MastercardFdn had the honour to name a baby gorilla from the Sabyinyo family 'Zigama' which means 'Saving'.#KwitaIzina 🦍 pic.twitter.com/cr7DuRst1q
— Kwita Izina (@Kwitaizina) September 24, 2021
Avuga ko umuntu akwiye guteganyiriza aje hazaza kuko aba atazi uko ibintu bizamera, ibyo kandi ngo bikaba biri mu byatumye habaho gukomeza kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu Rwanda.
Ambasaderi w’Umuryango w’Ibihugu by’i Burayi mu Rwanda Nicolas Bellomo yise izina umwana w’ingagi wo mu muryango wa Hirwa, amuha izina rya ‘Iratuje’, bisobanuye kugira amahoro, bijyanye no kuba nyina uyibyara yaratuje akemera gusanga umuryango wa Hirwa nyuma yo kuva mu wundi muryango mu mwak wa 2020.
Yavuze ko yishimira guhagararira umuryango w’ibihugu by’uburayi mu Rwanda aho bakomeje gufatanyiriza hamwe mu gushyiraho ingamba zo gusigasira urusobe rw’ibinyabuzima.
Ibihangange muri Ruhago na byo byitabiriye kwita Izina
Umukinnyi Bukayo Saka w’ikipe ya Arsenal yo mu gihugu cy’Ubwongereza yise izina umwana w’Ingagi uvuka ku ‘Umujyanama’ mu muryango wa Pablo, aho yamuhaye izira rya ‘Kura’ bisobanuye kujya mbere.
.@Arsenal's @BukayoSaka87 had the honour to name a baby gorilla from the Pablo family 'Kura' which means 'Rise'.#KwitaIzina 🦍 pic.twitter.com/UBY4o2UC96
— Kwita Izina (@Kwitaizina) September 24, 2021
Abakinnyi b’ikipe ya Paris Saint-Germain nabo bitabiriye umuhango wo kwita izina aho bise umwana w’igangi wo mu muryango wa Isimbi bamuha izina rya ‘Ingeri’, bisobanuye Ishyo rikuru ry’inka zabayeho mu mateka y’u Rwanda.
📹 @PSG_English first team players Neymar, @KMbappe, Angel di Maria, Marquinhos and @SergioRamos had the honour to name baby gorillas from the Isimbi, Muhoza and Musilikale families.#KwitaIzina 🦍pic.twitter.com/0cLbKivCty
— Kwita Izina (@Kwitaizina) September 24, 2021
Bise kandi umwana w’Ingagi wo mu muryango wa Muhoza aho bamuhaye izina bise ‘Nshongore’’ bise kandi umwan w’Igangi wo mu muryango wa Musirikare.
Mu bindi byamamare byafashe umwanya wo kugira icyo bivuga harimo abaherukaga kwita Izina abana b’ingagi umwaka ushize barimo umuhanzi uzwi cyane mu Rwanda ku izina rya Meddy wanahaye ikaze icyiciro cya mbere cy’abise izina bose.
Introducing the first group of namers for this year's baby gorillas is celebrated Rwandan artist @Meddyonly.
Join the celebration https://t.co/ykAaL8jQT3#KwitaIzina 🦍 pic.twitter.com/hsQOKfHUFg
— Kwita Izina (@Kwitaizina) September 24, 2021
Hari kandi umutoza akaba n’umubyinnyi w’ikirangirire wo mu bwongereza Cherry Silver wavuze ko mu buzima bwe iyo atari kubyina no gutoza uburyo bw’imibyinire aba yibereye mu bimushimisha bigize urusobe rw’ibinyabuzima.
Abana b’ingagi biswe amazina harimo ab’igitsina gabo 13 n’ab’igitsina gore 11, Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ikaba ari yo yashinzwe bwa mbere ku mugabane wa Afurika mu 1925.
Rwandan artist, @BruceMelodie had the honour to name a baby gorilla from the Kureba family 'Kabeho' which means 'Long live'. The name was chosen by the public in last weekend's #KwitaIzina youth competition.#VisitRwanda 🦍🇷🇼 pic.twitter.com/zDgkvTJtHm
— Kwita Izina (@Kwitaizina) September 24, 2021
Ohereza igitekerezo
|