U Burayi bwashyize u Rwanda mu bihugu abaturage babyo badakumiriwe kubujyamo kubera Covid-19

Akanama k’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) gashinzwe kurwanya icyorezo cya Covid-19, kashyize u Rwanda mu bihugu bigomba gukurirwaho amabwiriza yo gukumirwa, abuza abaturage b’ahandi kwinjira kuri uwo mugabane ku bwo kwirinda Covid-19.

U Rwanda rwabaye kimwe mu bihugu bitatu byahawe ubwo burenganzira ku wa Kane tariki 23 Nzeri 2021, hamwe na Chili na Koweit.

Akanama k’u Burayi kuri Covid-19 gahora kavugurura urwo rutonde buri byumweru bibiri kabanje gusuzuma ingamba buri gihugu kitari muri EU cyafashe mu kwirinda no kurwanya icyorezo cya Covid-19.

Kuva u Burayi bwafata ingamba muri 2020 zo gukumira abaturuka hanze yabwo mu rwego rwo kwirinda Covid-19, bumaze kwemerera ibihugu 14 birimo n’u Rwanda, kurekura ababituye bagatembera kuri uwo mugabane.

Ibyo bihugu ni Australia, Canada, Chile, China, Jordan, Kuwait, New Zealand, Qatar, Rwanda, Saudi Arabia, Singapore, South Korea, Ukraine na Uruguay.

Mu byo u Burayi bugenderaho bwemerera abaturage batari ababwo kubutemberamo harimo kuba umuntu yarahawe urukingo rwa Covid-19, kuba ari umuntu ukomeye (umuyobozi n’undi muntu ufatwa nk’ingenzi), cyangwa se kuba ari umuturage uturutse mu bihugu byakuriweho amabwiriza yo gukumirwa.

U Rwanda ruri mu bihugu bya Afurika biza imbere mu kuzamura imibare y’abarindwa Covid-19, aho kugeza ubu abamaze guhabwa urukingo nibura doze ya mbere barimo gukabakaba miliyoni ebyiri, abamaze guhabwa doze zombi nabo bakaba barenga miliyoni imwe n’ibihumbi 400.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka