Perezida Kagame na mugenzi we wa Mozambique bari mu myenda ya gisirikare, baganiriye n’Ingabo

Mu myenda ya gisirikare, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na mugenzi we wa Mozambique Filipe Nyusi baganiriye n’Ingabo na Polisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo guhashya imitwe yitwaje intwaro muri Mozambique bafatanyije n’Ingabo z’icyo gihugu.

Perezida Kagame yageze muri Mozambique mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri, akaba yageze muri icyo gihugu kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Nzeri 2021. Mu ruzinduko rwe biteganyijwe ko aganira na mugenzi we Filipe Nyusi, hanyuma agasura Ingabo na Polisi b’u Rwanda bari muri icyo gihugu mu bikorwa byo kugarura umutekano.

Muri icyo gihugu hariyo Ingabo n’abapolisi b’u Rwanda bagera ku 1,000 boherejweyo kugarura umutekano, by’umwihariko mu Ntara ya Cabo Delgado, aho bagiye kubohoza imijyi inyuranye yari yarigaruriwe n’inyeshyamba, abaturage bakaba bari barahunze ako gace ariko ubu bakaba barimo kugaruka mu byabo.

Ingabo na Polisi b’u Rwanda ku bufatanye n’Ingabo za Mozambique, birukanye inyeshyamba mu mijyi itandukanye zari zarigaruriye, harimo n’uw’ingezi wa Mocimboa Da Praia, hari kandi Awasse, Palma, Quionga, Chinda, Njama n’iyindi. Aho hose ubu abaturage bakaba batangiye gusubira mu mirimo yabo yo mu buzima busanzwe, bagashimira cyane Ingabo na Polisi b’u Rwanda kubera ubwitange bwabo bwatumye bongera kugira amahoro.

Perezida Kagame, yashimye akazi Ingabo na Polisi b’u Rwanda bakoze mu kubohoza uduce twari twarigaruriwe n’ibyihebe muri Mozambique, ariko ababwira ko akazi ari bwo kagitangira kuko bafite inshingano zo kurinda abaturage no kubungabunga umutekano muri ibyo bice.

Perezida Kagame yabwiye ingabo na Polisi b’u Rwanda na Mozambique ko akazi bakoze katari koroshye, abagezaho n’intashyo za bagenzi babo bahoranye ku rugamba ubu bakaba barasubiye mu rugo.

Perezida Kagame ati "Perezida Nyusi yambwiye ko Abanya-Mozambique babashimira kuko mwabafashije gusubira mu buzima bwabo buanzwe. Icyakora akazi kakozwe ntikagomba guhagararira hano. Dufite akandi kazi ko gukomeza kubaka iki gihugu no kukirinda. Perezida wa Mozambique n’abaturage b’iki gihugu ni bo baturangaje imbere, ni na bo bazatubwira igihe tuzasoreza inshingano zacu hano."

Perezida Kagame yashimiye ingabo kubera ubwitange agaragaje, zikora ijoro n’amanywa mu mvura n’izuba bikomeye, aho ndetse bamwe batakaje ubuzima bwabo, ariko abasigaye bagakomea bakagera ku ntego yo kubohora ubutaka bwari bwarigaruriwe n’ibyihebe.

Ati "Inyeshyamba zirabizi neza ko tutagiye kwicara ngo tubemerere kugaruka hano ngo bahungabanye ubuzima bw’abaturage ba hano i Cabo Delgado."

Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, na we yashimiye Perezida Kagame, amugaragariza ko abaturage ba Mozambique bashima umusanzu w’u Rwanda mu kugarura no kubungabunga amahoro muri icyo gihugu cya Mozambique.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Akazi kanyu karashobotse.Kaha igihugu cyacu ishema.

Richard yanditse ku itariki ya: 26-09-2021  →  Musubize

Dukunda umukuru wigihugu cyacu
Cyane
tumurinyuma cyane peeeuh

Niyomugabo yanditse ku itariki ya: 24-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka