Amateka ya Kirusu Thomas wasigiye inganzo umukobwa we Nzayisenga Sophie

Kirusu Thomas ni umwe mu bahanzi gakondo u Rwanda rukesha ibihangano byinshi birimo inyigisho zitandukanye, cyane cyane izirebana n’ubuzima bwa buri munsi n’izikangurira abantu kwitabira umurimo by’umwihariko ubuhinzi.

Kirusu Thomas
Kirusu Thomas

Mu ndirimbo ze zamenyekanye cyane harimo ‘Mugoyi na Mugore, Ikigwiti, Igiseke, Ingoboka n’izindi.

Kirusu Thomas ukomoka ahahoze ari muri Komine ya Kigoma perefegitura ya Gitarama (ubu ni mu Karere ka Nyanza), yavutse mu 1930 atabaruka muri 2010 ariko inganzo ye ntiyigeze izima kuko yagize igihe cyo kwigisha umukobwa we kuvuza inanga no kuririmba none ubu ageze ku rwego mpuzamahanga.

Nzayisenga Sophie
Nzayisenga Sophie

Uwo ntawundi ni Nzayisenga Sophie, akaba afite umwihariko wo kuba yaravutse Kirusu ari hafi kugira imyaka 60.

Kurikira amateka ya Kirusu Thomas mu kiganiro Nyiringanzo kuri KT Radio:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nagirango mukosore ahanditse Igiseke ni Inanga bacuranga yitwa Ibiseke

Munyakarambi Charles yanditse ku itariki ya: 3-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka