Polisi iraburira abajya mu tubari bakarenga ku mabwiriza yo kwirinda #COVID19

Inama y’Abaminisitiri iherutse guterana yemeje ko nyuma y’amezi arenga 18 utubari dufunze, twongera gukora, ariko ba nyiratwo bakabanza kubisabira uruhushya rubemerera gutangira imirimo yabo, nyuma yo kureba ko bujuje ibisabwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko Polisi imaze iminsi ifata abantu benshi, barenga ku mabwiriza bagatwara ibinyabiziga banyoye ku bisindisha, ndetse ubu bakaba bageze aho babishyira mu rwenya batanga ubutumwa ku mbungankoranyambaga.

CP John Bosco Kabera
CP John Bosco Kabera

Ati “Baratanga gahunda ngo yo gufungura utubari, bakageza n’aho bavuga ko hari igihe polisi iri bube ihageze bagasimbuka, ndagira ngo nibutse abantu ko hari igihe abantu bigeze gusimbuka urupangu rwa Hoteli imwe baravunika twarabimenye, nyuma y’abantu twafatiye muri Hoteli na none bari bikingiranye badashaka ko Polisi ibageraho, ariya masaha rero bavuga yo kuvuga ngo ni icupa rya mbere, ni irya kabiri, ni irya gatatu, ni irya nyuma, ndetse bakagera n’aho baza kubazanya niba bagezeyo amahoro, biriya bintu ntabwo ari byo, nyabuneka nibareke kurenga ku mabwiriza, nibareke gukora amakosa, nibareke kuba bakora n’ibyaha”.

CP Kabera avuga ko hari ingamba zitandukanye kandi zikaba zizakurikizwa ku bantu badashaka kubahiriza amabwiriza.

Ati “Ba nyiri utubari bazi ibisabwa, barabibonye, bazi ibisabwa kugira ngo akabari gafungure, bazi amasaha yo gusoza ibikorwa byabo, abandi bajya kunywa inzoga muri utwo tubari, bazi neza amabwiriza barayabonye, ikindi bazi n’amasaha y’ingendo yemewe. Polisi rero icyo izakora ni uko izagenzura ibyo ngibyo, utubari dushobora kuba twafunguye tutabyemerewe, utubari dushobora kuba twafunguye tukarenga ku mabwiriza y’uko ba nyiratwo bashobora kuba bitwaye, ikindi ni uko abo bose babirengaho bazabihanirwa, kuko n’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri birabivuga neza ko abaturage bazarenga kuri ayo mabwiriza bazabihanirwa”.

Polisi irasaba abantu kutadohoka ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, kuko icyorezo kigihari, kandi kudohoka bishobora gutuma hongera gufatwa imyanzuro ikomeye irimo no kuba hakongera kubaho Guma mu rugo, bitewe n’izamuka ry’imibare y’abantu bandura cyangwa bagapfa kubera Covid-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka