Ku itariki ya 19 Mata 2022, nibwo habaye tombola y’amatsinda yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023 aho u Rwanda rwisanze mu itsinda rya 12 hamwe na Senegal, Benin na Mozambique. Imikino ya mbere yo gushakisha itike yatangiye ku wa Gatatu tariki ya 01 Kamena 2022. U Rwanda rurakina umukino wa mbere w’itsinda ryarwo (…)
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, yasabye abatuye Kigali bifuza kubonana n’abayobozi muri iyi minsi, kubihanganira rimwe na rimwe kugira ngo babanze bakurikirane imirimo yo kwitegura Inama ya CHOGM.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 01 Kamena 2022 mu Rwanda habonetse abantu 15 banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo 3,773.
Ubwo yari mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, Sarah Mutoniwase yatewe inda ku myaka 16 y’amavuko, bimuviramo gukora ikizamini gisoza icyiciro rusange afite inda y’amezi arindwi.
Ubushakashatsi bwakozwe n’ibigo bitandukanye, bwagaragaje ko hari isano ikomeye iri hagati yo Covid-19 na Diyabete yo mu bwoko bwa kabiri (Type2).
Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru, buributsa ababyeyi ko nta rwitwazo bakwiye kugira rwo kutajyana abana ku mashuri, kubera imbaraga Leta yashyize mu gikorwa cyo kubegereza amashuri, abakomeje kuvana abana babo mu ishuri bakaba bakomeje kubihanirwa.
Ku munsi wa mbere wa CEACAFA y’abagore iri kubera Uganda, ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore yatsinzwe na Uganda ibitego 2-0.
Raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) y’imyaka itatu ishize, igaragaza ko abagabo ari bo benshi mu bakurikiranyweho ibiyobyabwenge kuva muri 2019 kugeza muri 2021. Mu bacuruza n’abatunda ibiyobyabwenge abagore bari kuri 15%, ariko uwo mubare muto w’abagore ukabikwirakwiza mu buryo bworoshye kubera amayeri (…)
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yatangaje ko abimukira ba mbere baturutse mu Bwongereza bazagera mu Rwanda muri uku kwezi kwa Kamena, nk’uko Leta z’ibihugu byombi zabyemeranyijweho.
Abikorera bo mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, baranenga bagenzi babo, bashoye imari n’ubutunzi bwabo, mu bikorwa byoretse Igihugu, kugeza ubwo cyisanze mu mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Claver Gatete, yavuze ko u Rwanda U nta nyungu rufite mu guhungabanya umutekano wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), rukaba ruhangayikishijwe cyane n’ubufatanye bwa gisirikare hagati y’Ingabo z’icyo gihugu n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Amakipe yari ahagarariye u Rwanda mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo mu bagore, 2022 Women Club Championship, yaberaga muri Tunisia aragaruka mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Kamena 2022.
Abaturage bo mu Mujyi wa Kigali batangaza ko bungukiye byinshi mu imurikabikorwa ry’iminsi itatu ryateguwe n’Akarere ka Nyarugenge. Bamwe mu bitabiriye iryo murikabikorwa basuye bimwe mu bikorwa, bavuga ko begereye ibigo bya Leta ndetse n’ibyigenga, abakozi babyo bakabasobanurira bimwe mu byo bakora, bagataha bamenye (…)
Komiseri ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu muryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside (IBUKA), Rugero Paulin, asanga abayirokotse bakwiye kurekera aho gusaba imbabazi abazi aho abishwe muri Jensoide bajugunywe, kubera ko birambiranye.
Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 31 Gicurasi 2022, u Rwanda rwakiriye icyiciro cya cyenda cy’impunzi n’abasaba ubuhungiro 132 bavanywe muri Libya.
Ubwo ku wa Kabiri tariki 31 Gicurasi 2022, undi mutangabuhamya yageraga imbere y’urukiko, yavuze ko Laurent Bucyibaruta akwiye kumvira umutimanama we, akemera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, agasaba imbabazi, agafatanya n’abandi Banyarwanda kubaka Igihugu cye.
Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu cyita ku burezi (REB) ushinzwe abarimu, Leon Mugenzi, avuga ko mu barimu bakenewe mu gihugu hose, hamaze kubone 95% n’abasigaye bakaba bagenda baboneka habanje gukorwa ibizamini, ibyo ngo bikazongera ireme ry’uburezi.
Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi yamaze gutangaza ko Meddie Kagere ari we kapiteni mushya w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda “AMAVUBI”
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yemeye ko abasirikare babiri b’u Rwanda bashimuswe n’Ingabo za RDC barekurwa bagasubizwa u Rwanda.
Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yabwiye Itangazamakuru ko mu gihe Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) zifatanyije na FDLR zakomeza kugaba ibitero ku Rwanda, rutazarekeraho kwirwanaho.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 31 Gicurasi 2022 mu Rwanda habonetse abantu 14 banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo 4,441. Abo bantu 14 barimo 12 babonetse i Kigali, umwe i Rubavu n’umwe i Nyamasheke. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, abamaze (…)
Ibyo byatangajwe na Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau, ku wa Mbere tariki 30 Gicurasi 2022, ari kumwe n’abandi baminisitiri batandukanye, bari imbere y’imbaga y’abaharanira ko habaho igenzura rikomeye ku bijyanye n’imbunda.
Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri baratangaza ko kwibuka biha umukoro ukomeye abayobozi wo kurerera Igihugu neza, kugira ngo Jenoside yakorewe Abatutsi itazongera ukundi.
Inyeshyamba za M23 zo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zavuye mu duce tw’icyaro zaherukaga kwigarurira mu mirwano yazishyamiranyije n’ingabo za Leta mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Abakinnyi babiri bakina hanze Kagere Meddie ukina muri Tanzania na Rafael York ukina muri Sweden bakoranye imyitozo ya mbere n’abandi bakinnyi bitegura umukino wa Mozambique
Ikigo gishinzwe gukwirakwiza Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), kivuga ko kimaze gusana no kubaka imiyoboro y’amazi itandukanye hirya no hino mu gihugu, harimo uwa Kamfonyogo waruhuye abaturage bo mu Kagari ka Mutsindo mu Murenge wa Gashanda ho mu Karere ka Ngoma, imvune bahuraga nayo bajya kuvoma amazi mu mibande n’ibishanga.
Abana 44 bakina umukino wa Karate babarizwa muri ‘The Champions Sports Academy’, ishami riri i Ntarama mu ishuri rya Rwanda Christian Children School, bazamuwe mu ntera.
Umunyeshuri muri Univerty of the People, Cynthia Niyongira, avuga ko Ikoranabuhanga rifasha impunzi gukora ubushakashatsi mu masomo baba bize, bakishimira ko ribafasha kwiyungura ubwenge.
Imiryango 100 itishoboye yo mu Murenge wa Kabatwa mu Karere ka Nyabihu, irahamya ko itazongera kurembera mu ngo, ibikesha ubwisungane mu kwivuza bw’umwaka wa 2022-2023, yashyikirijwe na Rotary Club Kigali Kalisimbi, ku Cyumweru tariki 29 Gicurasi 2022.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurwanya indwara muri Nigeria (NCDC), cyatangaje ko habonetse abarwayi b’icyorezo cya Monkeypox 21 mu bice 9 by’igihugu, n’umuntu umwe wapfuye yishwe n’iyo ndwara muri Mutarama 2022.
Imiryango 13 ifite abana bafite ubumuga mu Karere ka Rubavu yasenyewe n’imitingito yakurikiye iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, ni yo yashyikirijwe inzu n’Ihuriro nyarwanda ry’abantu bafite ubumuga (NUDOR), ku bufatanye na Caritas Rwanda, inzu zatwaye Miliyoni 48Frw.
Mu mikino yo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire , abanyarwanda batatu bahawe kuzasifura umukino wa Zambia n’ibirwa bya Comores.
Ibigo bigize BK Group ari byo Banki ya Kigali, Ikigo cy’Ubwishingizi (BK General Insurance) hamwe n’icy’ikoranabuhanga (BK Techouse), byatangaje ko byungutse Amafaranga y’u Rwanda miliyari 15 na miliyoni 600 (angana n’amadolari miliyoni 15.3$) mu mezi atatu ya mbere y’uyu mwaka wa 2022, akaba yariyongereho 40% ugereranyije (…)
Abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo biyemeje kubakira abatishoboye, mu rwego rwo gufasha imiryango idafite amacumbi ariko no kuba bandebereho nk’abagiriwe ikizere n’abaturage. Akarere ka Gatsibo kagizwe n’imirenge 14 n’abajyanama mu Nama Njyama y’Akarere 17.
Imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yo mu Murenge wa Kageyo mu Karere ka Ngororero, yibutse abayo bishwe ku itariki ya 25 Mutarama 1993 mu yahoze ari komini Ramba, icyo gihe hakaba haranishwe Abatutsi muri komini za Satinsyi na Kibilira.
Abagize urugaga rw’amasendika y’abakozi mu Rwanda (CESTRAR) basannye inzu 25 z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, batujwe mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge.
Imiryango 14 y’Abasigajwe inyuma n’amateka b’ahitwa Mishungero mu Murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru, irishimira kuba yaratujwe mu nzu zigezweho ikuwe mu zari hafi kubagwaho.
Perezida wa Senegal uyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) yashimiye Perezida Paul Kagame na Perezida Félix Antoine Tshisekedi kubera ubushake bafite mu gukemura ibibazo binyuze mu bwumvikane.
Ku itariki 29 Gicurasi 2022, Umuyobozi w’Igisirikare cya Sudani, Abdel Fattah al-Burhan, yakuyeho ibihe bidasanzwe (state of emergency), byari byashyizweho mu mwaka ushize wa 2021, nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi (coup d’état), bikozwe n’igisirikare.
Ku bufatanye n’umuryango wo muri Amerika (Ambassadors Football International USA) itorero rya ADEPR ryongeye gutegura amarushanwa y’abana mu mupira w’amaguru, abahungu n’abakobwa, nyuma y’imyaka 2 aya marushanwa ataba kubera icyorezo cya Covid-19.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Ingabire Assoumpta, atangaza ko iyo politiki imwe mu Gihugu ipfuye, n’izindi zipfa kuko imirongo ya politiki ngari y’Igihugu yuzuzanya.
Umukino w’umunsi wa kabiri wo gushaka itike yo kwerekeza muri CAN 2023 wagombaga kubera kuri Stade Huye, wimuriwe muri Senegal nyuma y’ubwumvikane bw’impande zombi nk’uko bitangazwa na FERWAFA.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 30 Gicurasi 2022 mu Rwanda habonetse abantu 13 banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo 3,325.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda “AMAVUBI” yakoze imyitozo ya mbere muri Afurika y’Epfo ku kibuga cya Mamelodi Sundwons, aho abakinnyi nka Rafael York na Meddie Kagere batakoze
Imvura nyinshi yabaye intandaro y’urupfu rw’abagera kuri 79 mu Mujyaruguru y’igihugu cya Brésil. Ni imvura yatangiye kugwa ku wa Kabiri tariki 24 Gicurasi 2022, nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’icyo gihugu.
Abatuye mu Murenge wa Giti mu Karere ka Gicumbi bakusanyije amafaranga agera kuri miliyoni ebyiri, bagurira inzego z’umutekano moto mu rwego rwo kwicungira umutekano.
Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko ibyo Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) ishinja u Rwanda ko rutera inkunga M23 ari ikinyoma, kuko ikibazo kiri hagati y’Abanye-Congo ubwabo.