Guinea yakuyeho igihano cy’urupfu

Ibyo gukuraho igihano cy’urupfu muri Equatorial Guinea, byatangajwe mu gihe umuntu wa nyuma wahanishijwe icyo gihano, yishwe mu 2014.

Equatorial Guinea yakuyeho igihano cyo kwicwa nyuma y’uko Perezida w’icyo gihugu, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo, asinye igitabo gishya cy’amategeko mpanabyaha muri Equatorial Guinea.

Umuhungu wa Obiang, Teodoro Nguema Obiang Mangue ari na we Visi Perezida wa Equatorial Guinea, yatangaje iby’icyo gikorwa cyo gukuraho igihano cyo kwicwa, ku wa Mbere tariki 19 Nzeri 2022, abinyujije ku rubuga rwa Facebook.

Yagize ati “Ndimo ndandika mu nyuguti nkuru kugira ngo nshimangira uyu mwanya udasanzwe: ‘Equatorial Guinea yakuyeho igihano cyo kwicwa’ Vice President Teodoro Nguema Obiang Mangue”.

Televiziyo y’icyo gihugu, nyuma y’umwanya wagenewe amakuru, yatangaje ko gukuraho igihano cyo kwicwa muri icyo gihugu ari “amateka akomeye abayeho”.

Ikurwaho ry’igihano cy’urupfu muri Equatorial Guinea, rizatangira kubahirizwa mu minsi 90 nyuma yo gusohoka mu igazeti ya Leta, ariko ryamaze no kwemezwa n’Abadepite bo muri icyo gihugu.

Igihano cy’urupfu cyatanzwe bwa nyuma muri Equatorial Guinea mu 2014, nk’uko bitangazwa na ‘Amnesty International’, ariko imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri Leta (NGOs) ndetse n’Umuryango w’Abibumbye, ikunze gushinja ubutegetsi buriho muri icyo gihugu kuba bufunga abantu nyuma bakaburirwa irengero, gufunga abantu binyuranyije n’amategeko ndetse no kubakorera iyicarubozo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka