Abantu barasabwa kwirinda gukinisha no gukora ku nsinga z’amashanyarazi

Uko u Rwanda rugenda rukataza mu iterambere, ni na ko amashanyarazi agezwa henshi no kuri benshi, haba mu mijyi ndetse no mu byaro. Ubu ingo zisaga 73% zifite amashanyarazi.

Imibare igaragaza ko mu ngo 73% zifite amashanyarazi mu Rwanda, izirenga 51% zifite akomoka ku muyoboro rusange. Ibi bivuze ko imiyoboro y’amashanyarazi imaze kubakwa hirya no hino mu gihugu imaze kugera henshi mu gihugu, iyakwirakwiza mu bice bitandukanye.

REG iherutse kugaragaza ko ubu nta Murenge n’umwe utagerwamo n’imiyoboro y’amashanyarazi, ndetse igaragaza ko ubu intego ari ukugeza imiyoboro byibura muri buri Kagari.

Uko imiyoboro y’amashanyarazi yubakwa ku bwinshi rero, ni nako abayituriye bakangurirwa kwirinda kuyikiniraho cyangwa gukora ku nsinga ziyigize, kuko amashanyarazi arimo aba ari menshi, akinishijwe yateza impanuka zikomeye zavamo n’impfu.

Fred Kagabo, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by'amashanyarazi muri REG birimo gukwirakwiza, gusana, kwagura no kugenzura ibikorwa remezo by'amashanyarazi
Fred Kagabo, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’amashanyarazi muri REG birimo gukwirakwiza, gusana, kwagura no kugenzura ibikorwa remezo by’amashanyarazi

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’amashanyarazi muri REG birimo gukwirakwiza, gusana, kwagura no kugenzura ibikorwa remezo by’amashanyarazi, Bwana Fred Kagabo, avuga ko nta muntu ukwiye gukinisha insinga z’amashanyarazi cyangwa inkingi ziyakwirakwiza kabone n’ubwo umuriro waba wagiye.

Ati : “Ku mapiloni n’amapoto agize imiyoboro y’amashanyarazi, akenshi dushyiraho ikimenyetso kiburira, cyerekana ko umuntu uhegereye yahura n’ibyago. Ntawe ukwiye gukerensa ubwo butumwa dutanga rwose, kuko amashanyarazi ari nk’inkuba, uwayakinisha ntibyamugwa neza”.

Ikimenyetso kiburira gishyirwa ku nkingi z'amashanyarazi
Ikimenyetso kiburira gishyirwa ku nkingi z’amashanyarazi

Yagize ati: “Kabone n’iyo umuriro waba wagiye, nta muntu n’umwe ugomba kurira ipiloni cyangwa ngo akinishe insinga zo ku miyoboro. Uko dutinya gukoza intoki mu ziko ryaka, ni nako dukwiye gutinya gukinisha amashanyarazi”.

Bwana Fred Kagabo avuga ko mu bihe by’imvura nyinshi n’imiyaga cyangwa iyo habaye ibiza, hari ubwo usanga insinga zaguye cyangwa zangijwe n’ibiti n’ibindi bintu byatwawe n’umuyaga.

Ati: “Turasaba dukomeje umuntu wese uzabona urusinga rwaguye cyangwa rwangiritse bitewe n’impamvu zitandukanye kwihutira kubimenyesha REG kugira ngo tubashe gukemura icyo kibazo ku buryo bwihuse.”

Yakomeje agira ati: “Mu gihe tutarahagera, ni byiza kugenzura ko nta muntu ukoraho cyangwa urwegera, cyane cyane abana. Bishobotse wahashyira ikimenyetso kiburira buri wese kutahegera.”

Avuga ko hari n’ahandi usanga abantu bashaka gukora ibiboroheye, bakanyuza insinga z’amashanyarazi ku bisenge cyangwa ntibazihanike cyangwa ngo bazifunge ku buryo buhagije.

Ahagejejwe imiyoboro y'amashanyarazi abahatuye basabwa kwirinda kuyikinisha no kurira amapoto kuko byateza impanuka
Ahagejejwe imiyoboro y’amashanyarazi abahatuye basabwa kwirinda kuyikinisha no kurira amapoto kuko byateza impanuka

Ati: “Rwose turasaba buri wese ushyira amashanyarazi mu nzu ye kutanyuza ahabonetse hose insinga. Hari n’aho twabonye bazanikaho imyenda. Ibi ni ukwikururira ibyago rwose. Ntabwo byemewe na gato kwanika imyenda ku nsinga z’amashanyarazi, kuko bishobora kuvamo impanuka ziganisha no ku rupfu”.

Avuga ko hari n’abiyita abahigi babeshya abaturage bakabibira amashanyarazi cyangwa bakayabakururira mu buryo butemewe rwihishwa.

Ati: “abahigi bo amategeko arabashaka akanabahana iyo bafashwe, ariko abaturage na bo bakwiye kumenya ko kwiyambaza umuhigi ari ukwikururira ibyago. Ibyo agushyiriye mu nzu akenshi biba biregetse bidakomeye. Aragenda akazana insinga akuye aho abonye zitujuje ubuziranenge, akenshi usanga ziba zaribwe ku miyoboro yacu y’amashanyarazi zarangiritse, agashyiraho, wabona byaka ukamuha amafaranga. Aba agusigiye umutego uzagushibukana igihe utazi, ukaguteza impanuka zatwika ibyawe zikanahitana abawe.”

Akomeza avuga ko igihe hari ufashwe n’amashanyarazi kizira kumukoraho.
Ati: “Kirazira gukora ku wafashwe n’amashanyarazi kuko nawe wahita ufatwa. Ahubwo icyo wakora, niba icyatumye afatwa gicometse, wagicomokora cyangwa ugakupa umuriro kuri “fizibule”. Bitabaye ibyo, ihutire guhamagara REG kuri 2727 cyangwa Polisi y’u Rwanda kuri 111.”

Gukora ku nsinga z'amashanyarazi bishobora kubyara urupfu
Gukora ku nsinga z’amashanyarazi bishobora kubyara urupfu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka