Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Imiturire aritaba urukiko kuri uyu wa kabiri

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Nzeri 2022, ruratangira kuburanisha Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Imiturire (RHA), Felix Nshimyumurenyi na mugenzi we Felix Emile Mugisha, ku byaha bya ruswa bakekwaho.

Felix Nshimyumurenyi
Felix Nshimyumurenyi

Mugisha yatawe muri yombi ku wa 24 Gashyantare 2022, Nshyimyumuremyi atabwa muri yombi bukeye bwaho.

Bombi batawe muri yombi nyuma y’ikirego cyatanzwe na Eric Salongo Kalisa, uyobora ikigo cyitwa Operations See Far Ltd, uvuga ko yagombaga kubaha bituga ukwaha (ruswa) kugira ngo abashe kubona inyunganizi ya Leta mu mishinga yo kubaka amacumbi aciriritse.

Ubusanzwe Leta ishyiraho ibikorwa remezo by’ibanze nk’imihanda, amazi n’ibindi kugira ngo yorohereze abafite imishinga yo kubaka amacumbi, ariko hari ibyo baba bagomba kuba bujuje.

Umushinga abo bombi bashinjwa kwakamo ruswa ni uwo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kabeza, wagombaga kubaka inzu 556 mu Murenge wa Kanombe Akarere ka Kicukiro, ariko inzu 52 zonyine ni zo zubatswe.

Eric Salongo Kalisa washyikirije ikirego cye Ikigo cy’Igihugu cy’Ubugenzacyaha (RIB), yavuze ko Mugisha yamugezeho akamwizeza ko azavugana n’inshuti ye Nshyimyumuremyi wa RHA, kugira ngo bafashe ikigo cye kubona inyunganizi ya Guverinoma.

Nk’uko Kalisa yabigaragaje mu iperereza, Mugisha yasabye guhabwa 3% bihwanye na miliyoni 240Frw, yagombaga kugabana n’Umuyobozi Mukuru wa RHA.

Mu rubanza rwo gusaba kuburana ari hanze, Mugisha yemeye icyaha n’uruhare yagize nk’umuhuza hagati ya Nshimyumuremyi na Kalisa, avuga ko icyo yari agamije ari ugufasha ikigo cya Kalisa kubona inyunganizi ya Leta akoresheje ubushuti afitanye na Nshyimyumuremyi.

Mugisha atabwa muri yombi, yafatanywe ibihumbi icumi by’amadolari (asaga miliyoni 10FRW) muri miliyoni 15Frw avuga ko yagombaga gushyikiriza Nshimyumuremyi.

Hagati aho ariko, Nshimyumuremyi yahakanye icyaha avuga ko ari umutego yatezwe, kandi ko Mugisha yakoresheje izina rye kugira ngo asabe ruswa.

Nshimyumuremi yanabwiye urukiko ko amafaranga Mugisha yafatanywe ubwo yatabwaga muri yombi atari we yari ayashyiriye, kuko ngo Mugisha aho yerekezaga hatandukanye n’aho Nshimyumuremyi atuye.

Abaregwa bombi bitabye urukiko bwa mbere ku itariki 10 Werurwe, hanyuma kuya 15 Werurwe 2022, bangirwa kurekurwa by’agateganyo ahubwo bahabwa igifungo cy’iminsi 30, nyuma y’uko umucamanza agaragaje ko hari impamvu zifatika zigaragaza ko ibyo bashinjwa babikoze.

Nshimyumurwa na Mugisha bombi kuva icyo gihe bafungiwe muri gereza ya Nyarugenge izwi nka Mageragere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Bakurikiranwe kbs ruswa idindiza igihu ibyo ntibikwiye

Jeabosco yanditse ku itariki ya: 20-09-2022  →  Musubize

Abantu nkabo narinziko batakibaho peee
Amategeko akore akazi kayo

johnny Baptiste yanditse ku itariki ya: 20-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka