Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda n’ikigo cya Dallaire Institute for Children, Peace and Security, bavuguruye amasezerano y’ubufatanye azamara imyaka 5, igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 13 Kamena 2022.
Burya inyenzi uretse kubangamira bamwe aho ziri mu nzu, hari abandi zakijije kuko ikilo cyazo kigura amafaranga agera ku 100.000 by’Amashilingi ya Tanzania (hafi 45.000Frw), ukurikije uko agaciro ko kuvunjisha gahagaze uyu munsi.
Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba bwatangije ubukangurambaga bw’isuku, umutekano no gutanga serivisi inoze, igikorwa cyatangiye ku wa tariki 12 kikazagera ku ya 30 Kamena 2022.
Ihuriro ry’imiryango itari iya Leta iharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda (CLADHO), ku bufatanye n’Akarere ka Bugesera, mu minsi ishize bazengurutse mu Mirenge yose igize ako Karere uko ari 15, bakora ubukangurambaga ku burenganzira bw’umwana. Ubwo bukangurambaga bwakorerwaga ku bigo by’amashuri ndetse no mu miryango, (…)
Imiryango ishingiye ku kwemera (Amadini n’Amatorero) ikorera mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro, yahuriye mu giterane cy’Isanamitima gikangurira abaturage kuba umwe, banasengera umutekano w’Igihugu hamwe n’Inama ya CHOGM izabera mu Rwanda kuva mu cyumweru gitaha.
Mu Rwanda 72% by’abagore n’abakobwa ntibabona ibikoresho bibafasha mu gihe cy’imihango. Ibi byagarutsweho mu bushakashatsi bwamuritswe mu nama y’Igihugu ku isuku iboneye mu gihe cy’imihango yabaye ku wa Kane tariki 09 Kamena 2022. Iyi nama yabaye mu gihe tariki 28 Gicurasi aribwo hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’isuku iboneye (…)
Urubyiruko 70 rukomoka mu miryango ikennye cyane mu Karere ka Nyamagabe, rurishimira ko rwigishijwe imyuga rukanahabwa ibikoresho byo gutangira gushyira mu bikorwa ibyo rwize, kuko kuri rwo ari intangiriro y’ubukire.
Imikino y’ingimbi n’abangavu bo mu karere ka gatanu (Zone v) yaberaga i Bujumbura mu Burundi yasojwe ku cyumweru tariki 12 Kamena 2022, amakipe y’u Burundi yiharira ibikombe.
Uwitwa Mukakimenyi kuri ubu utwite avuga ko yagiye kwipimisha inda ku Kigo Nderabuzima cya Muhima mu Karere ka Nyarugenge, akahasanga abaganga bamubwira ko inkari ze zikenewe kugira ngo zizakorwemo imiti yafasha bagenzi be badashobora gusama, na bo bakaba babona urubyaro.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 12 Kamena 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 26, bakaba babonetse mu bipimo 4,457. Abo bantu 26 banduye, 16 babonetse i Kigali, batandatu baboneka i Muhanga, batatu i Rubavu n’umwe i Musanze. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi (…)
Kuva icyorezo cya Covid 19 cyakwaduka mu myaka mike ishize, hari ingamba zagiye zifatwa hagamijwe kwirinda kwanduzanya bya hato na hato. Inyinshi muri izo ngamba zatonze abantu, cyane cyane ko zazaga zibuza imwe mu mico n’imigirire rubanda rwari rusanzwe rumenyereye.
Imiryango itari iya Leta ibarizwa mu Karere ka Musanze, irasabwa gutahiriza umugozi umwe kugira ngo icyuho kikigaragara mu buvugizi ikorera abaturage gikurweho, nabwo burusheho kuzana impinduka.
Kuri iki Cyumweru ni bwo hasojwe isiganwa ryari rimaze icyumweru ribera muri Cameroun, rirangiye umunyarwanda Mugisha Moise ari we wanikiye abandi
Umuyobozi w’Umuryango w’Abasirikare bamugariye ku rugamba ndetse n’abandi bafite ubumuga, Rwanda Ex-Combatants and other People with Disabilities Organisation (RCOPDO), Rt Lt Joseph Sabena, avuga ko iyo ufite ubumuga afite umwuga umutunze bituma yigirira ikizere cy’ubuzima bikamurinda gusabiriza ariko nanone akarushaho (…)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 11 Kamena 2022 mu Rwanda habonetse abantu 25 banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo 7,136. Abo bantu 25 barimo 24 babonetse i Kigali n’umwe mu Rutsiro. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu (…)
Ikimera cyitwa ‘Menthe’ n’ubwo kitazwi cyane, nk’uko umuravumba cyangwa umubirizi uzwi mu Rwanda, ariko nacyo gitangiye kumenyekana mu Rwanda, cyane cyane ku bantu bakunze kujya mu mahoteli bahabwa ‘menthe’ mu binyobwa bitandukanye, zigakoreshwa no mu gikoni hategurwa amafunguro atandukanye.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney, arahamagarira Abanyarwanda kwitegura inama ya CHOGM nk’abiteguye ubukwe, kuko buri wese azagira aho ahurira n’inyungu zayo, yaba mu gihe cyayo cyangwa nyuma yayo.
Bamwe mu baturage bo mu ntara y’Iburasirazuba barishimira serivisi z’ubuvuzi bakomeje kwegerezwa ku bitaro bya Gahini, by’umwihariko kuvura amaso kuko bituma babasha kwivuriza ku gihe, bitabasabye kujya i Kabgayi, hafatwa nk’ahafite inararibonye mu kuvura amaso.
Uruganda rwo mu Budage rwa ‘BioNTech’, rwatangaje ko rugiye gutangira kubaka uruganda rukora inkingo ‘mRNA vaccine factory’ i Kigali mu Rwanda, kugira ngo bifashe ibihugu bya Afurika gutangira kuzikorera ubwabyo.
Ku wa Gatandatu tariki 11 Kamena 2022, hari hategerejwe imikino ibanza ya 1/2 mu cyiciro cya kabiri, ariko yasubitswe kubera amakipe yatanze ibirego nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA).
Abasirikare 48 bo mu rwego rwa Ofisiye, bafite ipeti rya Major na Lt Col, bamaze umwaka bakarishya ubumenyi mu Ishuri rikuru rya Gisirikare (Rwanda Defence Force Command and Staff College), basoje ayo masomo bibutswa ko n’ubwo bacyuye ubumenyi buhanitse bagomba guhora bihugura.
Abakozi 21 b’inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’ubugenzacyaha, bahuguriwe gukoresha ikoranabuhanga rikoreshwa mu gufata abanyabyaha aho baba bari hose ku Isi.
Madamu Jeannette Kagame, Kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Kamena 2022, yitabiriye umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 92 barangije amashuri yisumbuye muri Green Hills Academy.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ku bufatanye n’Urwego rushinzwe Iterambere (RDB), batashye inzu izamurikirwamo ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) ikanateza imbere Umuco, hakazabamo n’Urubohero rw’abitegura gushinga ingo (Bridal Shower).
Awoke Ogbo, umunyeshuri wasoje amasomo mu ishuri ry’imiyoborere ryitwa Africa Leadership University (ALU) riri mu Rwanda, yize ibijyanye n’ibibazo byugarije isi. Uyu munyeshuri abungabunga ibidukikije ahindura ibintu bikoze muri Pulasitike akabikoramo amatafari n’amapave.
Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda (RDF), kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Kamena 2022, yatangaje ko Abasirikare 2 b’Ingabo z’u Rwanda bari bashimuswe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) bagarutse mu Rwanda amahoro.
Ku wa Gatanu tariki 10 Kamena 2022, Ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda ryasinye amasezerano y’ubufatanye y’imyaka ibiri na ‘Center for Global Sports’.
Abakozi ba IPRC-Kigali bo mu Muryango FPR-Inkotanyi, hamwe n’abanyeshuri biga muri icyo kigo, bashyikirije Mukandengo Pascasie warokotse Jenoside, inzu bamwubakiye isimbura iyari ishaje ngo yari igiye kumugwira.
Ingabo na Polisi 24 b’u Rwanda basoje amahugurwa ajyanye n’amategeko agenga intambara mu kurengera umusivili, basabwe gushyira mu ngiro ubumenyi bahawe mu gihe icyo ari cyo cyose bibaye ngombwa ko bitabazwa mu bisaba ubwo bumenyi.
Mu Murenge wa Musanze, mu Karere ka Musanze, kuri ubu umuturage ugaragaye mu kabari afite inkoni cyangwa umuhoro, arabihanirwa ndetse n’akabari asanzwemo cyangwa bigaragayemo kagacibwa amande.
Umushinga ArtRwanda-Ubuhanzi, ikiciro cya kabiri watangirijwe mu Karere ka Rubavu ku wa Gatanu tariki 10 Kamena 2022, aho ugomba kuzenguruka uturere twose tw’u Rwanda hashakishwa urubyiruko rufite impano kurusha abandi.
Ku wa Gatanu tariki 10 Kamena 2022, ikipe ya Kiyovu Sports yabimburiye andi makipe ku mugaragaro isinyisha abakinnyi babiri bashya bakomoka muri Sudani, barimo Sharaf Eldin Shaiboud Ali Abderlahman wakiniye Simba SC yo muri Tanzania.
Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu mu Bwongereza, Priti Patel, yatangaje ko yashimishijwe n’icyemezo cy’Urukiko rukuru rw’u Bwongereza, rwemeje ko nta kizabangamira abimukira n’abasaba ubuhungiro koherezwa mu Rwanda, kuko ari Igihugu gitekanye.
Amakipe y’Igihugu y’u Rwanda ntiyatangiye neza imikino y’ingimbi n’abangavu, yatangiye ku wa Gatanu tariki 10 Kamena 2022 i Bujumbura mu Burundi.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare cyatangaje ko ibiciro ku isoko ry’u Rwanda, byazamutse ku gipimo cya 14% muri Gicurasi, ariko mu bice by’icyaro bikaba ariho byazamutse cyane kurusha mu mijyi.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 10 Kamena 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 28, bakaba babonetse mu bipimo 5,912. Abantu 19 banduye babonetse i Kigali, batanu baboneka i Gicumbi, babiri mu Ngororero, umwe i Rubavu n’undi umwe i Gicumbi. Nta muntu witabye Imana, imibare (…)
Perezida Volodymyr Zelenskyy yatangiye kubona ko abamuteraga inkunga batarimo kumwitaho uko bikwiye, nyuma yo kunanirwa kwirukana Abarusiya mu gihugu cye.
Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyasohoye itangazo rihumuriza abaturage ko umutekano wabo urinzwe nyuma y’uko Ingabo za Congo (FARDC) zongeye kurasa ibisasu bibiri ku butaka bw’u Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Kamena 2022.
Urubyiruko rw’abanyeshuri n’abarimu bo muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ryigisha Ubuhinzi, Ubworozi n’ubuvuzi bw’amatungo (UR-CAVM) Busogo, ndetse n’abo mu Ishuri ry’Ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri, banenga uburyo bamwe mu bari abanyeshuri n’abarimu, ari bo bafashe iya mbere mu gutandukira ubushishozi n’ubuhanga bari (…)
Emmanuel Tuloe, ni umusore w’ingimbi wo muri Liberia w’imyaka 19 ukiri mu mashuri abanza, aho yigana n’abana arusha imyaka itandatu ariko kuri we ni ishema ry’agahebuzo kuko yari yarataye ishuri bitewe n’ubushobozi buke, ajya gukora akazi k’ubumotari.
Abateraniye mu nama nyunguranabitekerezo igamije kurebera hamwe uko uburenganzira bw’abafite ubumuga bwubahirizwa, barasaba ko ingengo y’imari igenerwa abafite ubumuga yiyongera.
Abaturage bo mu mujyi wa Gisenyi baturiye umupaka wa Petite Barrière, bavuga ko bashyizwe mu kaga n’ibikorwa byo gusenya umuhanda wa kaburimbo wajyaga ku ibagiro rya Gisenyi.
Ku wa Kane tariki 09 Kamena 2022, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwafunze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gishororo, Umurenge wa Mukama, Nsabimana Jean de Dieu, akurikiranyweho icyaha cyo kwaka indonke kugira ngo ahishire uwasambanyije umwana.
Daniel Niyonshuti wavutse mu 1994, aravuga ko yakoresheje ibiyobyabwenge igihe kirenga imyaka itanu aba ku muhanda, nyuma yo kubireka agasubira ku ishuri yabaye muganga, none ubu uvura akanabyaza abagore.
Umusaruro amakipe yagize mu mwaka w’imikino ushize ni kimwe mu bituma ajya ku isoko kugira ngo yongere imbaraga aho bitagenze neza. Amakipe atandukanye i Burayi arimo kwitegura umwaka w’imikino wa 2022-2023 yongera abakinnyi mu makipe yayo asanganywe.
Sitade Amahoro nta marushanwa y’umukino w’umupira w’amaguru irakira kuva umwaka wa 2021 watangira, ubu ikaba yaratangiye kuvugururwa guhera muri Werurwe 2022, nyuma y’ubukererwe bwagiye bubaho bitewe ahanini n’icyorezo cya Covid-19.
Abakina umukino wa ‘Inzozi Jackpot Lotto’ ubu bafite amahirwe yo kuba batsindira amafaranga menshi kurushaho, kuko ubu ‘Jackpot Lotto’ igeze kuri Miliyoni icyenda z’amafaranga y’u Rwanda (9.000.000Frw).
Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique, kuva ku wa Kane tariki 09 Kamena 2022, zatangiye gufasha abaturage bari barakuwe mu byabo n’ibyihebe, gutahuka bava mu nkambi nini bari bacumbikiwemo.
Ku wa Kane tariki 9 Kamena 2022, amakipe y’Igihugu y’igimbi mu byiciro byombi yahagurutse ku kibuga cy’indege cya Kigali (Kanombe), yerekeza i Bujumbura mu Burundi, aho agiye kwitabira imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’ingimbi cya Beach Volley (Volleyball yo ku mucanga ), giteganyijwe kuba muri Nyakanga.