Mbese uwo Yesu muramuzi?

Kuva uku kwezi kwatangira, abanyarwanda batuye I Rwanda cyangwa I Mahanga, abanyamahanga batuye I Rwanda n’ahandi hose ku isi, bahinduye imitako, bahindura imyambaro, ababishoboye batera n’amarangi mashya.

Nuko Jambo yigira umuntu abana natwe
Nuko Jambo yigira umuntu abana natwe

Abandi bapanze ingendo, bapanga gusurana, guhana inka, bafata gahunda z’ibirori, zo kubatizwa, gukomezwa no gushyingirwa, ndetse n’ibindi byiza, maze babigena ko bizaba kuri, cyangwa hafi ya Noheli.

Uyu munsi, abizera Yezu Kristu nk”umwami n’Umukiza, bawufata nk’isabukuru y”ivuka rya Yesu, umaze imyaka 2025, dore ko uko kuvuka kwabaye itangiriro rishya, ku babyemera.

Kuri uwo munsi nyirizina rero, Uwa 25 Ukuboza buri mwaka, abatuye isi bararya, bakanywa, bamwe bakirarira aho bahahiye, abandi bagataha bwenda gucya, ariko abandi nabo bakajya gusenga barangiza bakajya mu miryango yabo.

Ibyo ari byo byose, uyu ni umunsi utuma abantu bose bajya hanze, n’iyo bagarukira ku gipangu. Ni umunsi ukoranya imodoka zose, ibinyabiziga bikabyiganira mu mihanda, buri wese afite aho ajya guhahira, gusura, gusenga, kuryoshya, n’ibindi.

Bimwe muri ibyo binyabiziga bitaha binaniwe, cyangwa se ba nyirabyo batakibasha kubibwira neza inzira binyuramo, kuko baba bafite amavunane umubiri wose. Ni yo mpamvu rimwe na rimwe usanga ibyo binyabiziga biramukanya, nk’aho ba nyirabyo bakabaye ari bo baramukanya.

Uyu munsi, bawubatije umunsi w’abana, ku buryo kugira neza ko kuwa 25 Ukuboza, ari ugukoranya abana, ukabambika utugofero tw’umutuku n’umweru, ukabagaburira.

Maze rero, ibyo biba akarusho iyo ubikoreye abana wajyaga usanga ku muhanda, ukazamura ibirahure cyane kugira ngo badakora mu modoka bakagutwarira telephone.

Uwo Yesu buri wese yizihiza mu buryo bwe, yaba abigambiriye cyangwa se yaba abigiyemo kuko ari umunsi wa conge yiboneye, wo gusangira no gusabana n’abandi, ni we ibyanditswe Byera ari byo Bibiliya bivuga ko Mbere na mbere yahozeho, kandi yahoranye n’Imana, kandi yari Imana. Uwo ibyanditwe bivuga ko nta kintu na kimwe kitaremwe nawe.

Nta na kimwe kitaremwe na we
Nta na kimwe kitaremwe na we

Ariko nyamara, ntiyahise aza mu isi iyi dutuyemo, duhingamo ibijumba n’ibishyimbo, tukubakamo amazu, yakomeje kubana na se mu ijuru.

Ariko hari ubwoko bwamwitiriwe, bwakomeje gutegereza kuza kwe ngo aburuhure igitugu cy’ababushikamizaga uburetwa, maze Abahanuzi b’ubwo bwoko, barimo Uwitwa Yesaya, bavuga ko azaza.

Bamwe bamuhanuraga bamuvuga nk’Intare yo mu Muryango wa Yuda, abandi bakamuvuga nyine uko bamweretswe, bakamubwira bene wabo, bamwe bakabyemera, abandi bakabihakana.

Icyatumaga bamwe babifata nk’ibintu bidafashe, nuko ibyanditswe byerekanaga ko azavukira mu cyaro kibisi, mbese nk’uko wavuga ngo umwami azavukira nka…(shyiramo izina ry’ahantu utekereje).

Hageze n’igihe rero, Umukobwa w’isugi witwa Mariya, abwirwa ko ari we Yesu azanyuraho yigira umuntu, kugira ngo abane natwe abari mu isi. Mariya ati “Ndi Umuja wa Nyagasani, ibyo uvuze bingirirweho.”

Nuko Mariya asama inda, bidaturutse ku bushake bw’umugabo, ahubwo ku mbaraga za Roho Mutagatifu, maze abyara umwana w’Umuhungu amwita Yezu, Emmanuel, bivuze ngo Imana turi kumwe.

Yaje mu be, ariko abe ntibamumenya
Yaje mu be, ariko abe ntibamumenya

Ibyanditswe bivuga ko Yesu yaje mu be, ariko abe ntibamunenya, ahubwo baramugambanira, yicwa nk’umugome ku munsi wa gatatu arazuka. Bamwishe akiri urubyiruko ku myaka 33, ariko yahoraga akora ibitangaza, agira neza, yereka abantu urukundo nyakuri n’ubutabera.

Icyakora ngo Abamwemeye bose yabahaye ubushobozi bwo kwitwa abana b”Imana, abo bakarangwa n’ibyiza, bakanga ibibi.

Ubwo azagaruka mu isi kujyana abamwemeye ngo aho ari nabo bahabe, azacira abo mu isi imanza zitabera, maze abamwemeye bajyane na we mu birori by’Umukwe n’umugeni. Bazaba mu ijuru hamwe n”Imana data n’Umwana n’Umwuka Wera ibihe bidashira.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka