Gushinja u Rwanda ntibikemura ikibazo cya Congo - Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yabwiye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye (UN), ko ’umukino wo gushinjanya’ utakemura ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).

Ni nyuma y’aho Perezida wa RDC, Félix Antoine Tshisekedi, afashe ijambo muri UN ku wa Kabiri, agashinja u Rwanda guteza umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, binyuze mu gufasha umutwe wa M23.

Perezida Kagame na we imbere y’Inteko y’Abakuru b’Ibihugu bigize Isi kuri uyu wa Gatatu, yasobanuye ko mu bushake bwihuse bwa politiki ari ho hazava igisubizo cya Congo, binyuze mu gusesengura ikibazo bagihereye mu mizi.

Perezida Kagame avuga ko ubusesenguzi bwa vuba bwagaragaje ko ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, kidatandukanye n’uko cyari kimeze mu myaka 20 ishize, ubwo hoherezwaga umutwe w’Ingabo nyinshi cyane kandi watwaye amafaranga atabarika.

Yagize ati "Ibi nta kindi byatanze uretse guteza ibibazo abaturanyi ba Congo barimo n’u Rwanda, guhora rugabwaho ibitero byambukiranya imipaka nyamara byarashoboraga gukumirwa".

Ati "Hakenewe ubushake bwa politiki bwihutirwa bwo gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo bagihereye mu mizi. Umukino wo kwitana ba mwana (gushinjanya) ntukemura ikibazo."

Perezida Kagame avuga ko ubufatanye mpuzamahanga ndetse n’ubw’igihugu ku kindi, hari aho butanga umusaruro w’amahoro, agatanga ingero kuri Repubulika ya Santrafurika yahawe Ingabo za UN, ariko n’u Rwanda rukaba rwaroherejeyo Ingabo ku bwumvikane bw’ibihugu byombi.

Ahandi avuga ko ubufatanye burimo gukemura ibibazo ni muri Mozambique, ahari Ingabo na Polisi by’u Rwanda bifatanyije n’inzego z’umutekano za Mozambique, ndetse n’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Amajyefo (SADC).

Perezida Kagame avuga ko Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba na wo ushobora kugendera muri uwo mujyo, ugakemura ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo ushingiye ku masezerano y’i Nairobi.

Perezida Kagame ageza ijambo ku Nteko ya UN
Perezida Kagame ageza ijambo ku Nteko ya UN

Umukuru w’Igihugu yanagarutse ku ngingo zitandukanye zikeneye kwitabwaho n’Abanyamuryango ba LONI, mu gihe Isi yugarijwe n’ibibazo by’imihindagurikire y’ibihe, izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibiribwa, imvururu n’intambara ndetse n‘ibibazo by’abimukira.

Avuga ko ibibazo byugarije Isi bikeneye ubufatanye n’umusanzu w’ibihugu byose, hatitawe ku hari inyungu z’abanyamuryango bakomeye.

Yasabye ubufatanye mpuzamahanga mu nzego zitandukanye, ariko ko buri gihugu gikeneye kwishakamo ubushobozi bwunganira inkunga z’amahanga.

Ashimira Umuryango Global Fund wafashije mu kurwanya Sida, Igituntu na Malaria, avuga ko warengeye ubuzima bwa benshi muri Afurika no hanze yayo, ndetse wunganira inzego z’ubuzima.

Ibihugu bya Afurika ngo birimo gutanga umusanzu wabyo ariko bigomba kugaragaza umuhate kurushaho, nk’uko biri mu ntego z’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika ziyobowe na Perezida Kagame ubwe.

Perezida Kagame yanavuze ko uyu mugabane urimo gukorana n’inganda zikora imiti n’inkingo nka BioNTech mu kugeza muri Afurika ikoranabuhanga ry’inkingo, hifashishijwe inkunga y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Avuga ko ibi bihesha Afurika kuzahangana n’ibyorezo bishobora kuzabaho mu gihe kizaza.

Perezida Kagame yanasabye ibihugu kongera umuhate mu gushaka imirimo igenewe urubyiryuko hashingiwe ku ikoranabuhanga, bikaba byafasha kugabanya ibibazo by’abimukira bajya gushakira ubuzima ahandi.

Umukuru w’Igihugu avuga ko ibibazo by’imirimo ku rubyiruko, ubutaka butunga abaturage, imiturire mu mijyi, kurengera umwana n’ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera, byaganiriweho mu nama ya CHOGM iherutse kubera i Kigali

Avuga ko hari gahunda nyinshi zikeneye kuganirwaho kugira ngo zihutishwe gushyirwa mu bikorwa, ariko ko igihe kitakunze ko azirondora zose.

Perezida Kagame agasoza avuga ko nta wateganya ibiza bizaba ndetse nta n’uwabibuza kubaho, ariko ko bishoboka kwihutana ingoboka z’aho byabereye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka