Bazivamo urimo gusoza manda yashimiwe uruhare rwe mu iterambere rya EAC

Umunyamabanga Mukuru Wungirije ushinzwe Imiyoborere n’Imari mu Muryango w’Ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba (EAC), Bazivamo Christophe, yateguriwe ibirori byo kumusezeraho no kumushimira akazi yakoze, dore ko muri uku kwezi kwa cyenda azasoza manda ye.

Ambasaderi w'u Rwanda muri Tanzania, Major Gen Charles Karamba ashyikiriza igihembo cy'ishimwe Bazivamo ari kumwe na Madamu we
Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Major Gen Charles Karamba ashyikiriza igihembo cy’ishimwe Bazivamo ari kumwe na Madamu we

Umunyarwanda w’umunyapolitike Christophe Bazivamo yari amaze imyaka itandatu ari muri izo nshingano yagiyemo kuva muri 2016.

Bazivamo asanzwe ari umuyobozi mukuru wungirije w’ishyaka riri ku butegetsi FPR-Inkotanyi.

Abanyarwanda batuye i Arusha muri Tanzaniya bateguye ibirori byo kumusezeraho, banamushimira ku musanzu yatanze mu guteza imbere aka karere mu gihe amaze mu buyobozi bwa EAC.

Ibi birori ntibyahuje gusa Abanyarwanda ahubwo byanitabiriwe n’abandi baturage basanzwe batuye muri uwo mujyi wa Arusha n’abandi bayobozi batandukanye bakorera muri Ambasade y’u Rwanda muri Tanzania.

Bakoreye umuganda ku isoko rizwi nka ‘SOKO KUU’ rikunze kugendwa n’abantu benshi cyane riherereye rwagati mu mujyi wa Arusha mu Majyaruguru ya Tanzaniya.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzaniya, Major Gen Charles Karamba yashimiye Bazivamo ibikorwa by’indashyikirwa yakoze mu gihe cye byo guhuriza hamwe umuryango ndetse no gukomeza ubumwe bw’Abanyarwanda batuye muri Arusha. Yashimangiye ko uwo murage mwiza utazakurwaho n’uko atagihari.

Ati “Udusigiye umurage mwiza wo gukomeza kugirana ubumwe ndetse no gukomeza gishyigikirana mu bikorwa biduhuje mu muryango wa EAC.

Bazivamo na we yashimiye uburyo bwose bagenzi be bamushyigikiye mu muryango, by’umwihariko uruhare rw’Abanyarwanda batuye muri Arusha mu gutuma EAC itera imbere. Yabashimiye imibanire myiza bagiranye ndetse abizeza ko izakomeza.

Mbere y’uko Bazivamo ajya mu bunyamabanga bwa EAC yari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya EAC (EALA).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka