Ni imikino ya shampiyona ya Rwanda Premier League yakinwaga kuri uyu gatatu taliki ya 24 Ukuboza aho aya makipe yo mu gihugu cya Sudan akomeje gukina imikino yayo kugirango isatire aho abandi bageze ku munsi wa 13 wa shampiyona.
Ikipe ya Al-Hilal yari imaze imikino itatu yikurikiranya nta ntsinzi, yongeye kubona amanota atatu kuri uyu mugoroba nyuma yo gutsinda ikipe ya Gorilla FC ibitego 3-0. Ikipe ya Al-Hilal kuva bamwe mu bakinnyi bayo bajya mu gikombe cy’afurika, yagize umusaruro mubi kuko yatakaje nibura imikino ibiri muri itatu baheruka gukina naho undi barawunganya. Al-Hilal yatsinzwe na Rutsiro ndetse na Kiyovu Sports banganya umukino umwe banganyijemo na Marine FC ibitego 2-2.
Ahmed M’Bareck ndetse na Adama Coulibali nibo batsindiye ikipe ya Al-Hilal byatumye ikipe ya Gorilla FC nayo itakaza umukino wa kabiri wikurikiranya nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports ibitego 2-1.
Nyuma yo gutsinda Gorilla FC ikipe ya Al-Hilal yahise ifata umwanya wa 12 n’amanota 14 aho imaze gukina imikino 8 aho irushwa inota rimwe na Gorilla yo iri ku mwanya wa 11.
Ikipe ya Al-merrikh y’umutoza Darko Nović, bigoranye yakuye amanota atatu ku ikipe ya Musanze nyuma yo kuyitsinda ibitego 3-2 ivuye inyuma.
Ikipe ya Musanze FC binyuze muri Hakizimana Tity na Shaban Hussein niyo yabanje gutsinda ibitego bibiri ku busa bwa Al-merrikh ndetse igice cya mbere kirangira ikipe ya Musanze iri imbere n’ibitego 2-0.
Igice cya kabiri, cyihariwe na Al-merrikh yaje kwishyura ibitego byose yari yatsinzwe ndetse inongeramo igitego cya gatatu cyatsinzwe na Daba Sugoba byatumye ikipe ya Al-merrikh ifata umwanya wa kabiri bidasubirwaho.
Ni umukino wa karindwi wikurikiranya ikipe ya Al-merrikh y’umutoza Darko Nović imaze idatsindwa ibi byatumye yuzuza amanota 24 aho irushwa amanota atanu n’ikipe ya POLICE FC iyoboye urutonde rwa shampiyona gusa Al-merrikh ikaba ifite indi mikino itarakina.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|