Umuhanzi Precious yashyinguwe

Umuhanzi Nsabimana Gisèle Precious uherutse kwitaba Imana, yasezeweho bwa nyuma tariki ya 19 Nzeri 2022.

Mu masaha ya saa tatu za mu gitondo, mu rugo rwe mu Karere ka Rubavu, ni ho habereye umuhango wo kumusezera.

Umuhanzi Nsabimana Gisèle Precious wamamaye ku izina rya Precious mu ndirimbo zihimbaza zikanaramya Imana mu itorero rya ADEPR, yitabye Imana ku wa Kane tariki 15 Nzeri 2022, afite imyaka 27 y’amavuko.

Ni urupfu rwatunguranye, aho byavuzwe ko yafashwe n’isereri ubwo yari agiye mu bwogero (douche) kwiyuhagira. Icyo gihe inkuru y’urupfu rwe yahise isakara ku mbuga nkoranyambaga, bibabaza benshi cyane cyane abari bamuzi ndetse n’abakundaga ibihangano bye.

Umuhanzi Nsabimana Gisèle Precious yatangaga icyizere cy'ahazaza
Umuhanzi Nsabimana Gisèle Precious yatangaga icyizere cy’ahazaza

Umuhanzi Precious yasize umwana w’imfura ye ndetse n’umugabo.

Uwo muhanzi yamenyekanye mu ndirimbo zihimbaza Imana zakunzwe cyane nka Imbaraga z’amasengesho, Urampagije, Niwe, Inzira zayo, Umusaraba, n’izindi.

Inkuru bijyanye:

Umuhanzi Precious yitabye Imana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka