Abavuzi gakondo barifuza itegeko rihana abamamyi

Urugaga rw’Abavuzi gakondo mu Rwanda (AGA Rwanda Network) rurifuza ko habaho itegeko rigenga umwuga wabo rikanateganya ibihano bikomeye ku bamamyi babeshya abantu ko bavura indwara runaka kandi batabifitiye ubushobozi.

Banenga abavuga ko bavura indwara zose, bakifashisha n'ibikoresho biteye impungenge ku buzima bw'abantu
Banenga abavuga ko bavura indwara zose, bakifashisha n’ibikoresho biteye impungenge ku buzima bw’abantu

Bitangajwe mu gihe Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko harimo gutegurwa itegeko rigenga imikorere yabo hagamijwe guca akajagari kagaragaramo.

Umuyobozi ushinzwe gukurikirana ingaruka z’imiti n’ibiribwa mu Kigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti (Rwanda FDA) Ntirenganya Bazana avuga ko mu igenzura riherutse gukorwa kuri imwe miti ikoreshwa n’abavuzi gakondo hari iyo basanze ishobora guteza ingaruka mu mubiri w’uwayinyoye.

Mu kiganiro aherutse kugirana na Radio Rwanda dukesha iyi nkuru, yasabye abakora iyi miti kujya babanza kugana Rwanda FDA mbere y’uko iyo miti ishyirwa ku isoko.

Yagize ati “17 muri yo twasanze irimo mikorobe zitera ibibazo mu rwungano ngogozi umuntu akaba yaruka cyangwa agahitwa ariko hari n’iyo twabonyemo ibinyabutabire bushobora kugira ingaruka ziremereye ku buzima”.

Akomeza agira ati “Bya bintu umuntu yamamaza bifite ingaruka ku buzima bw’umuntu ari na yo mpamvu tuvuga ngo wowe ngwino ubanze wegere Rwanda FDA, yo itanga uruhushya rwo kwemererwa gukora umuti, yemeze umuti, ibanze iguhereze ibyo byangombwa biciye mu kuzuza ibyo bisabwa.”

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko hashize imyaka ibiri hashyizweho Politiki igenga ubuvuzi gakondo hagamijwe kubushyigikira no kubuha umurongo.

Umuyobozi ushinzwe serivisi z’Ubuvuzi muri Minisiteri y’Ubuzima Dr. Ntihabose Corneille avuga ko ubu harimo gutegurwa itegeko risubiza mu buryo imikorere yabo.

Yagize ati “Turibaza ko mu mpera z’uyu mwaka yaba itegeko rishyira urugaga rw’abavuzi gakondo tuzaba turifite inzego zidukuriye niziryemeza ndetse na serivisi zo kwa muganga hakubiyemo na serivisi z’abavuzi gakondo, uburyo zitangwa n’ibibujijwe.”

Avuga ko mu bizaba bikubiye muri iri tegeko harimo kumenya ugomba kuvurirwa mu bavuzi gakondo, kureba niba bakwemererwa kugira ibitaro ndetse n’ibyemezo byafatwa mu gihe hari ibidakozwe neza.

Umuyobozi w’urugaga rw’abavuzi gakondo mu Rwanda (AGA Rwanda Network) Nyirahabineza Gertulde avuga ko mu itegurwa ry’iri tegeko bagishwa inama kuko na bo baryitezeho gukemura ikibazo cy’abiyitirira uyu mwuga nyamara ari abamamyi.

Ati “Itegeko ryadufasha korohereza buri munyamuryango kugira ngo umuti we ubone agaciro. Ikindi ni ugushyiraho ibihano bikakaye kuri bariya bamamyi bakomeza kuyobya Abanyarwanda bababwira ko bavura inyatsi, abaca abana ibirimi ugasanga babangije ingingo bamwe bagakurizamo ubumuga bwo kutavuga.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyo Koko abavuzi gakondo bakeneye itegeko ribagenga nge nkubu hari uwashutse ababyeyi nange bamuha amafaranga Noe ntarakemura ibyo basezeranye nkaba nasabaga nimero zuwo ukuriye abavuzi gakondo

Alisa yanditse ku itariki ya: 29-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka