U Rwanda rurafatanya na ONU kwitegura guhangana n’ibyorezo byakwaduka

Mu mwaka wa 2019 ni bwo icyorezo cya Covid-19 cyadutse. Ibihugu byinshi byaratunguwe, bisanga bititeguye, bituma iyo virusi ikwira hirya no hino ku Isi mu mezi abanza ya 2020. Za Guverinoma z’ibihugu n’Imiryango mpuzamahanga nk’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) byahuye n’ikibazo gikomeye cyo kunanirwa gukumira ikwirakwira ry’icyo cyorezo, bituma hashyirwaho ingamba zafasha mu kugihagarika.

Ibihugu bitandukanye mu Karere, harimo n’u Rwanda, byananiwe guhagarika iyo virusi yakwirakwiraga ku buryo bwihuse, bishyiraho gahunda za ‘guma mu rugo’ n’izindi ngamba, bigira ingaruka zikomeye ku bukungu.

Icyorezo cya Covid-19, cyagaragaje ko ari ikibazo mu bijyanye no kwitegura ibyorezo mu nzego z’ubuzima yaba ku rwego rw’igihugu ndetse no mu Karere.

Ubuyobozi bwa ‘WHO’muri Afurika, buvuga ko nubwo habayeho impinduka nziza, ku rwego rw’Isi,Akarere n’igihugu, ariko ngo haracyari icyuho gikabije ku buryo ibihugu bihangana n’ibyorezo byadutse.

Mu byorezo bisaga 1000, byibasira Akarere ka Afurika harimo ‘cholera’, ‘yellow fever’, ‘meningitis’, ‘measles’ na Ebola, ibihugu bikeneye kwitegura kurushaho, kugira ngo bigire ubushobozi bwo guhangana no gutsinda ibyorezo nk’ibyo mu gihe kizaza.

Ni muri urwo rwego, Ubuyobozi bwa ‘WHO’ mu Karere ka Afurika ‘Africa Regional Office (AFRO)’ yatangije gahunda zafasha igihugu kugira ubushobozi bwo kwitegura, gupima no guhangana n’ibyorezo bishobora kwaduka.

Nk’uko byasobanuwe na Dr. Brian Chirombo, uhagarariye ‘WHO’ mu Rwanda, ku wa mbere tariki 19 Nzeri 2022, yavuze ko izo gahunda zigamije gufasha mu kongera ubushobozi bw’igihugu mu kwitegura guhangana n’ibyorezo no kubitsinda.

Dr. Chirombo yavuze ko COVID-19 yagaragaje ko igihugu gikeneye kongera ubushobozi bwacyo mu bijyanye no gukumira, gupima no guhangana n’ibyorezo byaramuka byadutse,kugira ngo ibyabaye mu gihe cya Covid-19, bitazongera kubaho.

Yagize ati, “Icyorezo cya Covid-19, cyatugaragarije neza ko tugomba gukora kurushaho. Hagiye habaho kwisuzuma kenshi, tureba ni gite twashoboye guhangana n’icyorezo ku rwego rw’Isi? Ni gute ‘WHO’ yashoboye kubahiriza inshingano zayo zo guhuza ibikorwa mu rwego rwo guhangana n’icyorezo?”

“ Hashingiwe kuri ibyo, WHO yashyizeho gahunda zigamije kongera ubushobozi bw’ibihugu. Gusa ikintu kimwe cyagaragaye, nibuka igihe twajyaga muri ‘guma mu rugo’. Ntibyashobokaga gutumiza inzobere zituruka hanze y’igihugu”.

Dr. Chirombo yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyasize amasomo y’ingenzi ajyanye no guhangana no gutsinda icyorezo.

Itsinda ry’abantu baturuka muri ‘WHO’ barimo gukorana na Minisiteri y’Ubuzima n’izindi minisiteri ndetse n’ibigo by’ingenzi byagize uruhare mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19, kugira ngo barebe ahari ingufu, ahakiri icyuho, ndetse n’ahaneye kuzamurirwa ubushobozi.

Dr. Tharcisse Mpunga, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyagaragaje ko hari ibyuho mu guhangana n’ibyorezo byibasira abantu ndetse n’ibyibasira amatungo.

Yagize ati “Icyorezo cyatweretse ko nta myiteguro ikwiriye yo guhangana n’ibyorezo ihari, yaba mu bijyanye n’abakozi ndetse n’ibikoresho. Murabyibuka ko byabaye ngo twitabaza abakorera bushake”.

Dr. Mpunga yavuze ko izo gahunda za WHO, zizafasha gushyiraho inzobore zashobora guhanga n’icyorezo icyo ari cyo cyose cyabaho mu gihe kizaza.

Yagize ati “ Ntitwari dufite ubushobozi bwo gukora ibikoresho twari dukeneye, kandi n’aho bituruka ntabyari bihari bihagije. Nibura ntitwari dufite ubushobozi bwo gukora udupfukamunwa cyangwa se kugura udukoresho dupima”.

Ibyo bibazo bitandukanye byagaragaye mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19, byatumye WHO isubira inyuma ijya kureba uko ibihugu byiteguye kuba byahangana n’byorezo byakwanduka mu gihe kizaza.

Dr Mpunga yagize ati “ Iyo gahunda ya WHO igamije kumenya ko dufite abantu bahuguwe neza, ko hari ubushobozi n’imyiteguro bikenewe byo guhangana n’ibyorezo byakwaduka. WHO irashaka kugendana n’u Rwanda muri urwo rugendo”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka