
Ku i Saa kumi n’ebyiri za Casablanca (19h00 za Kigali) ni bwo AMAVUBI yatangiye imyitozo yayo ya mbere y’umupira mu kibuga, aho yitabiriwe n’abakinnyi 21 barimo aba AS Kigali na APR FC zari mu mikino mpuzamahanga ndetse n’abandi bakina hanze y’u Rwanda.
Abakinnyi bahamagawe bwa mbere mu Mavubi ari bo Sahabo Hakim ukinira Lille y’abatarengeje imyaka 19 mu Bufaransa, Sven Kalisa ukinira Etzella Ettelbruck yo mu cyiciro cya mbere muri Luxembourg, bakoze imyitozo yabo ya mbere mu ikipe y’igihugu "AMAVUBI".
Abakinnyi baraye bahageze nmu ijoro ry’ejo barimo Fitina Omborenga, Niyomugabo Claude, Mugunga Yves bavuye Tunisia, ndetse na Emmanuel Imanishimwe usanzwe akina muri Maroc, Djihad Bizimana, Ngwabije Bryan Clovis na ISHIMWE Gilbert.
Aba baje kwiyongeraho umunyezamu Ntwari Fiacre wa AS Kigali mu gitondo wahageze avuye i Huye aho yari mu mukino wa CAF Confederation Cup, bose bakaba bakoze imyitozo n’abandi.
Kugeza ubu abakinnyi batakoze imyitozo ni Niyonzima Ally ukinira BUMAMURU y’i Burundi, Steve Rubanguka ukinira Zimbru Chișinău yo muri Moldova na Habimana Glen ukina muri Victoria Rosport yo muri Luxembourg.
















National Football League
Ohereza igitekerezo
|