Abarimu baributswa kujya barangiza amasomo ateganywa mu ngengabihe y’umwaka w’amashuri

Abarimu bo mu bigo by’amashuri bibarizwa mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, baributswa ko umurezi udaharanira kurangiza amasomo aba ateganyijwe mu ngengabihe y’umwaka w’amashuri, abangamira ireme ry’uburezi buhabwa abana, akangiza ahazaza habo.

Abarimu batarangiza amasomo aba yateganyijwe babangamira ireme ry'uburezi
Abarimu batarangiza amasomo aba yateganyijwe babangamira ireme ry’uburezi

Ibi Nzigira Fidèle, Umuyobozi ushinzwe Uburezi mu Karere ka Musanze, aherutse kubigarukaho mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki, ngo umwaka w’amashuri wa 2022-2023 utangire; agakangurira abarimu gutangirana ingamba nshya, zo kwita ku myigishirize, ishyira ireme ry’uburezi ku isonga, mu rwego rwo kwita ku hazaza h’abo bigisha.

Uyu muyobozi yagize ati “Hari ikigo mperutse gusura, mu kugenzura ibyo mwarimu yigishije abana, nsanga isomo rigabanyijwemo ibyigwa (Units) 21 yagombaga kuba yarigishije abana, amaze kubigisha ibyigwa 7 byonyine. Kandi ubwo hari mu gihembwe cya gatatu. Ese bavandimwe, umwarimu muzima, ukwiye gusoza umwaka amasomo yose ateganyijwe yaramaze kuyigisha abana, akarinda ageza mu gihembwe cya gatatu atarageza amasomo byibura no mu cya kabiri, muratekereza iryo reme ry’uburezi aba aha abana ari irihe”?

Bene nk’abo barimu, ngo ni abo kunengwa mu buryo busadubirwaho nk’uko Gakwerere Cyprien, Umuyobozi w’Ishuri ryisumbuye rya Sunrise School, yabishimangiye ati: “Kuba umwarimu yasoza umwaka hari amasomo atigishije abana, ku bwanjye mbona ahanini bitururuka ku kuba aba ataritaye ku gutegura ibyo azigisha abana, hakiri kare. Ugasanga yinjiye mu gihembwe cya mbere atarateguye ibyo yigisha abana, kikarinda kirangira akajya no mu gihembwe cya kabiri bikimeze bityo”.

Ibiganiro byitabiriwe n'abayobora ibigo by'amashuri n'abarimu
Ibiganiro byitabiriwe n’abayobora ibigo by’amashuri n’abarimu

Ati “Iyo ageze mu gihembwe cya gatatu rero, ni hahandi uzasanga mwarimu yirukankana abana mu masomo abaha, kuko igihe aba yaragitakaje muri bya bihembwe bindi biba birangiye. Ibyo biba byaturutse ku burangare, mbere na mbere bwa mwarimu, ndetse n’intege nke z’ubuyobozi bw’ikigo yigishaho. Dusanga ari imyitwarire ikwiye gucika, abarimu bakihesha agaciro”.

Mu biganiro biheruka guhuriramo abarimu bose uko ari 230, barimo abigisha mu bigo by’amashuri y’incuke, amashuri abanza n’ayisumbuye ndetse n’abayobozi b’ibyo bigo byo mu Murenge wa Cyuve bigera kuri 32; iyi ngingo iri mu zibanzweho, aho bahawe umukoro wo guharanira ko imyigishirize batanga, ikwiye kuba ibyara umusaruro ufatika mu buryo bw’imitsindire.

Nizeyimana Alfred, umukozi ushinzwe uburezi mu Murenge wa Cyuve agira ati “Uyu mwaka twitegura gutangira, dushyize imbaraga mu gusura ibigo by’amashuri, dukurikirana kandi dushishikariza abayobozi babyo kuba hafi y’abarimu, bakabahwitura binyuze mu kugenzura kenshi ko amasomo ateganyijwe, bayigisha abana uko bikwiye”.

Ati “Dushishikariza buri muyobozi w’ikigo, afatanyije n’ushinzwe amasomo, ko mu gihe hari nk’aho basanze umwarimu adakurikiza ingengabihe, kujya bihutira kumenya impamvu yabiteye, bakanafatanyiriza hamwe kubona igisubizo cyihuse. Ibyo bizafasha mwarimu kutirara, n’abana yigisha bibarinde gusigara inyuma y’abandi mu myigire, bityo na rya reme ry’uburezi duharanira rigerweho”.

Nizeyimana avuga ko bazashyira imbaraga mu gukurikirana ko abarimu batanga amasomo bagendeye ku ngengabihe yayo
Nizeyimana avuga ko bazashyira imbaraga mu gukurikirana ko abarimu batanga amasomo bagendeye ku ngengabihe yayo

Hari abarimu batifuje ko amazina yabo atangazwa, bavuga ko bari babayeho mu buzima bushaririye, bikagira ingaruka zirimo no kwigisha baseta ibirenge, biturutse ku mikoro adahagije yaterwaga n’umushahara utajyanye n’igihe bari bamaze igihe bahembwa.

Ariko ngo nyuma y’aho uwo mushahara wavuguruwe ukongezwa, imibereho yabo yatangiye kuba myiza, aho batewe ishema no kwitwa abarimu, bakabikora babikunze, ku buryo biteguye gutanga umusaruro ushimishije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka