Basanga gukingira abana COVID-19 ari ikigaragaza ko Leta yita ku baturage bayo bose

Abo baturage ni ababyeyi babitangaje nyuma y’uko Minisiteri y’Ubuzima itangarije gahunda yo guha abana inkingo za Covid-19. Bamwe muri abo babyeyi bagaragaje ko banejejwe n’iki cyemezo ngo kuko bo nk’ababyeyi bashobora kubyibagirwa.

Babishingira ku kuba bo nk’ababyeyi bashobora guhugira mu nshingano nyinshi zitandukanye ntibabe batekereza ko umwana ari bufate urukingo runaka, ariko iyo Leta ibishyizemo imbaraga nta mwana ushobora gucikanwa.

Mu mpera z’icyumweru gishize Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu ntangiriro z’ukwezi gutaha kwa 10 abana bafite imyaka iri hagati 5 na 11 bazakingirwa COVID-19.

Bamwe mu babyeyi baganiriye na Kigali Today bafite abana bari mu kigero cy’imyaka 5 na 11, biteganyijwe ko mu kwezi k’Ukwakira batangira gukingirwa Covid 19, batangaje uko bakiriye iyi gahunda ya Minisiteri y’Ubuzima.

Umwe muri bo yagize ati: “Leta ni umubyeyi yita ku baturage bayo bose, twagiye dukingiza abana bacu inkingo zitandukanye yewe ari n’uduhinja kandi zikagaragaza umusaruro mwiza, babakingire rwose.”

“Yego ikintu cyose cyinjiye mu mubiri kigira impinduka ukivumbagatanya, bamwe bakagira umuriro, impiswi n’ibindi, ariko birakira. Ubwo rero nabwira ababyeyi bagenzi banjye kuzakingiza abana bari muri icyo cyiciro kuko ni ukurinda abana hakiri kare”.

Undi yagize ati: “Ni igikorwa cyiza cyane dushimira Minisiteri y’Ubuzima kuko biradufasha twebwe ababyeyi, hari ubwo wakwibagirwa nubwo babidushishikariza, ariko iyo Leta yabishyize muri gahunda yayo biba ari byiza ntihagire ucikanwa. Kuri njye nsobanukiwe neza ko imiterere y’umubiri ihinduka bitewe n’impamvu, bityo rero urukingo hari uwo rushobora kugiraho ingaruka runaka cyane ko umwana umubiri we uba utaragira ubudahangarwa buhagije ariko icyo gihe umujyana kwa muganga bakamufasha rwose nta we ukwiye kugira impungenge kuko inkingo ni ikintu gisanzwe kandi cyiza”.

Umugabo twahaye izina rya Kalisa ukomoka mu gihugu cya Congo yagize ati: “Ndabizi hari abashobora kugira ingaruka, ariko nk’uko umuntu wese yagira ingaruka mu gihe umubiri we wakiriye ikintu runaka, kimwe no ku bana na bo bashobora kugira impinduka, rero ndumva kubakingira ari byiza kandi ni ibisanzwe”.

Iki gikorwa cyo gukingira abana kizakorerwa ku mashuri mu ntangiriro z’igihembwe nyuma y’ibiganiro bizahuza Minisiteri y’Ubuzima, abarezi n’ababyeyi.

Usibye Afurika y’Epfo yatangiye gukoresha izi nkingo z’abana n’u Rwanda rugiye gutangira gukingira abana, nta kindi gihugu cya Afurika kiratangira gahunda yo gukingira abana.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko kandi gukingira abaturage bigeze ku kigero cya 99%. Abarenga 70% ni bo bamaze gufata urukingo rwo gushimangira mu gihe abamaze gufata urukingo rwa kabiri rwo gushimangira bafite imyaka guhera kuri 60 kuzamura bo bageze kuri 30%. Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko bitarenze mu kwezi kwa kabiri umwaka utaha bazaba bamaze gukingirwa bose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka