Abarimu bose bazaba bahawe mudasobwa mu myaka ibiri iri imbere - REB
Umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze (REB), Dr. Nelson Mbarushimana, avuga ko mu myaka ibiri iri imbere abarimu bose bazaba barahawe mudasobwa zizabafasha kunoza umurimo bakora.

Yabitangaje mu nama yagiranye n’abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye byo mu Ntara y’Amajyepfo, ku cyumweru tariki ya 18 Nzeri 2022, bagamije kuganira ku mikorere myiza bifuzwaho mu mwaka w’amashuri uri hafi gutangira.
Dr. Mbarushimana yavuze ko kuri ubu hari mudasobwa ibihumbi 20 bafite zo guha abarimu, kandi ko intumbero ari uko imyaka ibiri iri imbere izarangira baramaze kuzigeza ku barimu bose, babifatanyijemo n’abafatanyabikorwa.
Yakomeje agira ati “Umwarimu azaba afite mudasobwa akoresha yigisha, cyane ko ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko iyo umwarimu yigisha yifashishije mudasobwa, yereka amashusho abanyeshuri, babasha gufata mu mutwe ibyo beretswe, bakazabasha gusubiza neza igihe babajijwe.”
Iyi nkuru yashimishije cyane abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye bayibwiwe, bavuze ko gutanga mudasobwa ku barimu bizaborohereza akazi mu gutegura amasomo.
Jean Damascène Nizeyimana uyobora Ecole Secondaire St Jean Bosco i Simbi mu Karere ka Huye, yagize ati “Imyigishirize y’uyu munsi itandukanye n’iya kera aho usanga umuntu aba agomba kwifashisha Internet kugira ngo amenye ibyo abandi bigisha, baba abo mu Rwanda no hanze yarwo. N’ibyo tutabonye mu bitabo dushobora kubibonamo, kuko buriya igitabo kimwe baguhaye hari igihe kiba cyateguwe hifashishijwe ibigera kuri 20. Wifashishije Internet nawe ibyo bitabo bindi wabyibonera.”
Yunzemo ati “Isi y’uyu munsi ni iy’ikoranabuhnga, birasaba ko umwarimu arimenya kugira ngo abashe kuryigisha umwana. Bizafasha abarezi mu buryo bwo gutegura, gushakashaka no gutegura imfashanyigisho.”
Espérance Iyakare uyobora GS Mwulire, we avuga ko muri iri ishuri ayobora hari abarimu 46, nyamara bakaba barahawe laptop 100 gusa zo kwigishirizaho abanyeshuri. Ngo wasangaga abarimu bazirwanira n’abanyeshuri.
Ati “Kuzirwanira n’abana bituma abarimu batisanzura, ntibanabashe kuzitahana ngo bazifashishe mu gutegura amasomo. Nyamara iyo ufite laptop bigufasha mu gutegura, ntiwongera kwandukura nk’iyo wifashishije ikaramu, ahubwo wongeramo ibyo ubona bya ngombwa.”

Alexis Ngirabakunzi uyobora ishuri ribanza rya Shori mu Karere ka Huye na we ati “Niba mwarimu afite computer ye, bizamworohereza mu bushakashatsi igihe arimo gutegura amasomo, kandi iyo mwarimu akora ubushakashatsi yiyungura ubumenyi, bikagirira akamaro cyane abana.”
Aba bayobozi bifuza ko guhabwa mudasobwa bizaherekezwa no guhabwa uburyo bwo kubasha kwifashisha Internet, cyane ko ngo kugeza ubu ibigo by’amashuri byo mu cyaro hatagera ‘fibre optique’, usanga bibihendwa cyane kubona Internet.
Ohereza igitekerezo
|
Ariko ko batavuga ku barimu bigisha mu ma shuri y’imyuga n’ubumenyingiro kuko nabo bakeneye izo facilities kugirango kwigisha bigende neza. Rwose natwe mujye mutuzirikana
Ni byiza cyane .Ariko bizaba byiza kurushaho imvugo ibaye ingiro .Abarimu turashoma cyane ibimaze kudukorerwa twizera ko n’ibindi bizagenda neza
Nkuko mugenzi wanje yabivuze haruguru hazabeho gukurikirana neza abantu bahabwa ayomasoko umwarimu ahabwe mudasobwa iri quality apan ubu bupostivo bityo intego igamijwe na REB izagerweho ntanzitizi murako.
Nkuko mugenzi wanje yabivuze haruguru hazabeho gukurikirana neza abantu bahabwa ayomasoko umwarimu ahabwe mudasobwa iri quality apan ubu bupostivo bityo intego igamijwe na REB izagerweho ntanzitizi murako.
niga kukigo cyagakoro ahoni inyabihu murirugera nkubunkatwe twiga MCE ark ikibazo usanga mashinedukoresha nta internet zigira kand ugasa muri mashine80 dufite hakoramo30 kand turi50 kand nazo ugasanga ntizikoraney ukobikwie ukibaza exe ubwo twiga computer science koko
Quality y’imashini zizatangwa izarebweho, byaba byiza inganda zikishakisha nka positivo zidahawe isoko, mwarimu nahabwe nibura Hp,lenovo cg Dell ya i5, ram8, processor 2.5 kuzamura etc, nibihenda bakazana ibicuouri ntaho bazaba bavuye ndakaba akishe sogokuruza
REB KU ISONGA,TURAYISHIMIRA UBURYO IDAHWEMA KUZAMURA IMIBEREHO MYIZA YA MWALIMU.
Namahugurwa azahite akurikiraho kuko abenshi usanga ntabumenyi buhagije kuri computer, bazatange na internet
iyo gahunda ni nziza izafasha mwarimu gukora ubushakashatsi,naho ubundi mwarimu yigisha abana nigute umwana ategurirwa machine mwarimu atayifite ataranayihugurirwa ibyo rero bizahita bifasha abana kumenya ikoranabuhanga Kuko umwana avana ubumenyi kuri mwarimu.gusa bazahite banategura amahugurwa agenewe abarezi kwikoranabuhanga .