Andy Bumuntu yasohoye amashusho y’indirimbo ivuga kuri Buravan
Muri iyo ndirimbo yitwa ‘Nzagukumbura’, umuhanzi Andy Bumuntu aba aririmba yerekana ko hari umuntu akumbuye wamaze kuva mu mubiri, ariko yari inshuti ye cyane ntamakemwa, akamuha ubutumwa bwo kuruhuka neza kuko yari akunzwe.

Indirimbo ‘Nzagukumbura’ ya Andy Bumuntu, yasohotse ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 17 Nzeri 2022.
Amwe mu magambo ayigize agira ati “Jyana umutima utuje, Urukundo ruguherekeze, uzahora iteka mu ntekerezo zanjye".
Ubwo Andy Bumuntu yaganiraga n’umunyamakuru wa Kigali Today ku murongo wa telefone, yavuze ko iyo ndirimbo amashusho yayo yayakoze kubera inshuti ye Yvan Buravan, uherutse kwitaba Imana.
Ati “Bisa nk’ibyahuriranye, kuko iyi ndirimbo Nzagukumbura nari narayanditse ndetse iri kuri Album yanjye nshya, ariko amashusho yo nyakora ni ku bwe, ndetse yanasohotse ku munsi yitabiyeho Imana, kandi rwose yari n’inshuti yanjye”.
Album nshya Andy Bumuntu afite yitwa Pleasure and Pain, iriho indirimbo icumi zigizwe na Déjà vu, Nzagukumbura, Free n’izindi zitarasohoka.
Andy Bumuntu avuga ko indirimbo Nzagukumbura ayandika yayigeneye buri wese wabuze uwe akunda, uburyo bwo kumuherekeza umwifuriza kugubwa neza aho ari.
Reba indirimbi ’Nzagukumbura’
Ohereza igitekerezo
|