Dore uko gahunda y’ingendo zo gusubira ku mashuri iteye

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA) cyatangaje ko kuva none tariki ya 22 Nzeri kugeza ku Cyumweru tariki ya 25 Nzeri 2022 abanyeshuri bose bazaba bageze mu bigo by’amashuri bigaho kugira ngo batangire igihembwe cya mbere cy’Amashuri y’umwaka wa 2022-2023.

Abanyeshuri basabwa kwambara umwambaro w'ishuri
Abanyeshuri basabwa kwambara umwambaro w’ishuri

Itangazo NESA yashyize ahagaragara riragira riti “Dufatanyije n’abafatanyabikorwa bacu barimo RURA, RBC, RNP, ATPR, RITCO, JALI HOLDINGS na RFTC twiteguye gutangira gufasha abanyeshuri kujya ku ishuri kuva tariki 22 kugera tariki 25 z’uku kwezi”.

Ababyeyi barasabwa kubahiriza ingengabihe y’ingendo uko iteganyijwe, bohereza abana hakiri kare (bitarenze saa tatu za mu gitondo) kugira ngo bagere ku ishuri butarira.

NESA iributsa ko imodoka zijya mu ntara zihagarika kugenda ziturutse kuri Sitade ya Nyamirambo saa cyenda (3h00 PM).

Imodoka zitwara abanyeshuri zirasabwa kudatwara abanyeshuri bwije kugira ngo bagere ku mashuri hakiri kare.

Ababyeyi basabwe guha abana babo amafaranga y’urugendo azabageza ku ishuri ndetse n’amafaranga azabagarura mu biruhuko bisoza igihembwe cya mbere bakabaha n’amafaranga y’ishuri y’igihembwe cya mbere.

Abashinzwe uburezi mu turere no mu mirenge barasabwa gukurikirana igikorwa cyo kwakira abanyeshuri aho abagenzi bategera imodoka no gukurikirana uko bakirwa mu bigo by’amashuri.

Mu rwego rwo korohereza abanyeshuri ingendo, abanyeshuri bahagurukira i Kigali n’abandi banyura i Kigali berekeza mu zindi ntara barafatira imodoka kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo zibajyana ku mashuri bigaho.

Tariki ya 26 Nzeri 2022 hateganyijwe gusubukurwa amasomo y’igihembwe cya mbere ku banyeshuri bo mu mashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye, n’ay’imyuga n’ubumenyi ngiro yo kuva ku rwego rwa mbere kugera ku rwego rwa 5. Ni muri urwo rwego ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA) kimenyesha ababyeyi n’abanyeshuri ko gahunda y’ingendo zo gusubira ku mashuri ziteye ku buryo bukurikira:

Ku wa Kane tariki ya 22 Nzeri 2022 hazagenda abanyeshuri biga mu bigo biri mu turere dukurikira:

• Kamonyi na Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo
• Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba
• Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru
• Rwamagana na Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba

Ku wa Gatanu tariki ya 23 Nzeri 2022 hazagenda abanyeshuri biga mu bigo biri mu turere dukurikira:

• Nyamagabe, Ruhango mu ntara y’AMajyepfo
• Burera mu ntara y’Amajyaruguru
• Rubavu, Nyabihu mu ntara y’Iburengerazuba
• Gatsibo na Nyagatare mu ntara y’Iburasirazuba

Ku wa Gatandatu tariki 24 Nzeri 2022 hazagenda abanyeshuri biga mu bigo biri mu turere dukurikira:

• Huye, Muhanga mu ntara y’Amajyepfo
• Rulindo Gakenke mu ntara y’Amajyaruguru
• Karongi na Rutsiro mu ntara y’Iburengerazuba
• Bugesera mu ntara y’Iburasirazuba

Ku Cyumweru tariki ya 25 Nzeri 2022 hazagenda abanyeshuri biga mu bigo biri mu turere dukurikira:

• Nyarugenge, Gasabo, Kicukiro mu mujyi wa Kigali
• Nyaruguru na Gisagara mu ntara y’Amajyepfo
• Gicumbi mu ntara y’Amajyaruguru
• Nyamasheke, Rusizi mu ntara y’Iburengerazuba
• Ngoma na Kirehe mu ntara y’Iburasirazuba

Ababyeyi bamwe bari baherekeje abana babo bagiye kwiga mu mashuri yisumbuye bavuze ko iyi gahunda yo gutwara abana hamwe bakabageza mu turere bigiramo ari nziza kuko bituma umubyeyi adasigarana impungenge ko umwana we yaciye mu zindi nzira yahuriramo n’ibishuko.

Uwitwa Kayirebwa Annonciata ubwo yari aherekeje abana be bajya gutega imodoka ibageza mu Karere bigiramo yatangarije Kigali Today ko ashimira Leta y’u Rwanda yatekereje kuri iyi gahunda yo kujya igeza abana aho bigira batarinze kujya gufatira imodoka muri gare ya Nyabugogo.

Ati “None se ko mbere bageraga Nyabugogo ugasanga imodoka zanabuze kubera ubwinshi bw’abagenzi bigatuma umuntu atabasha kumenya imigendekere ye kugera ku ishuri, jyewe mbona ari uburyo bwiza bashyizeho kuko budufasha twe n’abana”.

Kayirebwa ashimira ubuyobozi uburyo buba bwanabamenyesheje igihe abana bazagira no mu biruhuko bakabitegura.

Abayobozi b’ibigo by’amashuri na bo batangaje ko biteguye kwakira aba banyeshuri kugira ngo tariki ya 26 Nzeri bazatangire amasomo.

Reba ibindi muri iyi video igaragaza uko abanyeshuri batangiye gusubira ku ishuri:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka