Munyenyezi yaburanye ku bufatanyacyaha muri Jenoside no ku gusambanya ku gahato

Nyuma y’uko tariki ya 19 Nyakanga 2022, Béatrice Munyenyezi yaburanye mu mizi ku byaha bitatu mu byo aregwa, ari byo gukora Jenoside, gucura umugambi wo gukora Jenoside no gushishikariza gukora Jenoside, ku wa Mbere tariki 19 Nzeri 2022 yaburanye ku byaha bindi bibiri aregwa ari byo, ubufatanyacyaha no gusambanya ku ngufu.

Munyenyezi uregwa ibyaha bya Jenoside
Munyenyezi uregwa ibyaha bya Jenoside

Ku bijyanye n’ubufatanyacyaha, yashinjwe kuba yari ari kuri bariyeri yari imbere ya Hotel Ihuriro yo kwa sebukwe Ntahobari, ayobora ibikorwa byo kureba abatambuka, abo basanze ari Abatutsi bakicwa, dore ko bivugwa ko haguye benshi.

Humviswe ubuhamya bwa bamwe bavuze ko bamubonye kuri bariyeri ari kumwe n’umugabo we, n’abandi ko bariyeri yayisimburanagaho n’uwitwaga Kazungu.

Bamwe bavuze ko bayimubonyeho yambaye imyenda ya gisirikare, abandi yambaye ijipo hasi n’ikoti rya gisirikare hejuru, abandi na bo ngo yambaye imyenda y’ibitenge y’interahamwe. Hari n’abavuze ko bahamubonye yambaye imyenda ya siporo.

Munyenyezi yireguye avuga ko mu gihe cya Jenoside yari afite umwana mutoya, kandi atwite inda yari ikiri ntoya yari yaramuguye nabi cyane, yatumaga atabasha kuva mu nzu.

Abamwunganira ari bo Maître Bruce Bikotwa na Maître Gashema, bavuze ko kuba abatangabuhamya bavuga imyenda itandukanye babonye Munyenyezi yambaye ari kuri bariyeri, bigaragaza ko babeshya, ariko ubushinjacyaha bwo buvuga ko baba baramubonye ku matariki atandukanye.

Ikindi bashingiyeho bavuga ko abamushinja bamubeshyera ni ukuba hari uwavuze ko yamubonye kuri bariyeri afite imbunda mu kuboko kumwe, n’ubuhiri mu kundi, undi akavuga ko nta mbunda yamubonanye, undi na we akavuga ko yabaga afite pistole imbere y’ikoti rya gisirikare yabaga yambaye.

Abamwunganira kandi basabye urukiko kuzareba mu manza z’abafungiwe icyaha cya Jenoside bamushinja, niba hari aho bamuvuzeho ubufatanyacyaha, ndetse no mu byavuzwe n’abatangabuhamya bamushinje mu gihe bajyaga Arusha gushinja bamwe mu bo bamurega ubufatanyacyaha, ari bo Sebukwe na nyirabukwe ndetse n’umuhungu wabo.

Icyaha cyo gusambanya ku gahato

Mu batangabuhamya babajijwe n’ubushinjacyaha, hari uwavuze ko hari umubikira Munyenyezi ngo yahaye interahamwe ngo zimusambanye hanyuma akaza no kumurasa, n’uwavuze ko hari abakobwa bane ngo bigaga muri kaminuza yafatiye kuri bariyeri, akabohereza muri etaje, hanyuma akohereza abasirikare kubasambanyirizayo.

Hari n’undi mutangabuhamya wavuze ko hari abakobwa bane yafatiye kuri bariyeri, umwe yashaka gutoroka bagahita bamurasa, batatu basigaye akabohereza muri cave hanyuma akaza kohereza interahamwe ngo zibasambanye.

Hari n’aho yashinjwe kuba yaroherezaga abakobwa muri cave, aho umugabo we azabasanga akabasambaya.

Munyenyezi n’abamwunganira bagaragaje ko abatangabuhamya bamubeshyera, bavuga ko ntaho byabaye ko umugore yohereza umugabo we gusambana n’abandi bagore.

Ku bijyanye n’abakobwa bane bivugwa ko yafashe akaboherereza ababasambanya, Munyenyezi n’abamwunganira bagaragaje ko ari ibinyoma kuko ababavuga banyuranya ku ho yabohereje no ku bo yaboherereje ngo babasambanye.

Ikindi bifuje ni uko hatangwa ibimenyetso simusiga bigaragaza ko koko ibyo byaha yabikoze, hadashingiwe ku magambo gusa, kuko ngo nk’umubikira bivugwa ko yahaye interahamwe ngo zimusambanye hanyuma akaza no kumurasa, hari hakwiye kuvugwa izina rye n’umuryango w’ababikira yari arimo.

Abasirikare bivugwa ko yagiye yohereza gusambanya abagore n’abakobwa, ngo hari hakwiye kuvugwa byibura amazina y’umwe muri bo ndetse n’amapeti ye.

Abatangabuhamya bemeje ko Munyenyezi yari atwite inda yatumaga adasohoka

Umutangabuhamya umwe uvuga ko yize i Gitwe kimwe na Munyenyezi, akaba yarahungiye kwa Ntahobari guhera mu matariki 15 z’ukwa kane aturutse i Kigali, bakahamara hafi ukwezi, yavuze ko bahagera Munyenyezi yari yaraguwe nabi n’inda, ku buryo nta hantu yajyaga.

Ngo ni we wamufashaga mu kumushakira utwo akeneye no kumufasha umwana.

Undi na we wamwigishije muri Cefotec, ubu akaba afunze azira ibyaha bya Jenoside, akaba yari anaziranye no kwa sebukwe, na we yavuze ko yigisha Munyenyezi yari atwite, ariko ko ibyo kuba inda yari imumereye nabi cyane atabimenya kuko kabiri mu cyumweru yageraga mu ishuri yigagamo yahamusangaga.

Yanavuze ko uretse kuba ubwe atarigeze abona Munyenyezi kuri bariyeri, atigeze yumva no mu ikusanyamakuru ryo muri gereza hari umuvuga mu bagize uruhare muri Jenoside.

Uyu mutangabuhamya yanavuze ko mu byo yumvise, Abatutsi bafatirwaga kuri bariyeri yo kuri Hotel Ihuriro bajyaga kwicirwa mu ishyamba, ko ntawe yumvise ko yaba yarahiciwe (kuri bariyeri).

Urubanza ruzongera gusubukurwa ku itariki ya 4 Ukwakira 2022, humvwa abandi batangabuhamya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka