Muri Uganda habonetse ubwandu bushya bwa Ebola

Abayobozi bashinzwe ubuzima muri Uganda, kuri uyu wa kabiri batangaje ko hari umugabo w’imyaka 24 wishwe n’icyorezo cya Ebola mu murwa mukuru Kampala.

Icyorezo cya Ebola cyongeye kuvugwa muri Uganda
Icyorezo cya Ebola cyongeye kuvugwa muri Uganda

Minisitiri w’Ubuzima wa Uganda, abinyujije kuri Twitter yabwiye abanyamakuru ko mbere yo gushiramo umwuka, nyakwigendera yabanje kugaragaza ibimenyetso by’icyorezo cya Ebola.

Uwo mugabo yari atuye mu mudugudu wa Ngabano mu karere ka Mubende, muri kilometero 147 uvuye i Kampala.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO/OMS) ryatangaje ko ari ubwoko bwa ebola idasanzwe yo muri Sudani, yemejwe n’Ikigo cya Uganda cy’Ubushakashatsi kuri Virusi.

WHO yavuze ko abantu umunani bamaze kugaragaraho ibimenyetso by’iyo virusi ya ebola barimo kwitabwaho n’abaganga, kandi batangiye no kohereza abakozi mu bice byamaze kugeramo virusi.

Icyorezo cya Ebola cyaherukaga kwibasira Uganda 2012.

Umuyobozi w’ishami rya WHO mu karere ku mugabane wa Afurika, Dr Matshidiso Moeti, yashimye inzego zishinzwe ubuzima za Uganda kubera uburyo zahise zibona ko icyorezo cyongeye kugaruka, bityo bikaba bigiye kubafasha guhita bafatirana kitarongera gukwirakwira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka