Perezida wa Mozambique Filipe Nyusi yasuye ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Amahoro

Perezida wa Mozambique Filipe Jacinto Nyusi tariki 20 Nzeri 2022 yasuye ingabo z’u Rwanda ziri muri iki gihugu cya Mozambique mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu ntara ya Cabo Delgado, mu karere ka Mocimboa da Praia.

Aha yaganiraga n'Abari mu butumwa bw'amahoro
Aha yaganiraga n’Abari mu butumwa bw’amahoro

Amakuru yashyizwe ahagaragara n’igisirikare cy’u Rwanda avuga ko uruzinduko rwa Perezida Nyusi rwari rugamije gusura ingabo z’u Rwanda no kureba uko umutekano uhagaze ndetse no gushishikariza abaturage gusubira mu byabo mu bice byagaruwemo umutekano.

Perezida wa Mozambique Filipe Nyusi yakiriwe n’umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique, Maj Gen Eugene Nkubito hamwe n’abandi basirikare ayoboye bari mu butumwa bw’amahoro muri Cabo Delgado.

Perezida Filipe Nyusi yashimiye ingabo z’u Rwanda zikomeje kugarura amahoro muri aka gace kari karibasiwe n’ibyihebe.

Perezida Filipe Nyusi aganira n'abaturage b'igihugu cye
Perezida Filipe Nyusi aganira n’abaturage b’igihugu cye

Igihugu cya Mozambique kibifashijwemo n’inzego z’umutekano z’u Rwanda zirimo kubungabunga amahoro muri iki gihugu, hari abaturage bari barahunze basubiye mu byabo, mu bice by’Akarere ka Mocimboa da Praia no mu nkengero zako.

U Rwanda rwohereje inzego z’umutekano mu gihugu cya Mozambique mu kwezi kwa Nyakanga 2021 mu bikorwa byo kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado yari imaze gusa nk’iyigarurirwa n’ibyihebe mu duce twayo tumwe na tumwe.

Inzego z’umutekano z’u Rwanda, zagize uruhare mu guhashya imitwe y’ibyihebe byitwaje intwaro mu ntara ya Cabo Delgado, kugeza ubu tumwe mu duce tw’iyi ntara tukaba dufite amahoro n’umutekano.

Perezida Filipe Nyusi aganira n'ingabo z'u Rwanda ziri muri Mozambique
Perezida Filipe Nyusi aganira n’ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique

Kuva muri Mata uyu mwaka ubwo hatangiraga ibikorwa bihuriweho, byo kurwanya ibyihebe mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, hamaze gutabarwa abaturage barenga 600 bari barafashwe nk’imbohe, bakuwe mu ishyamba rya Catupa, mu Majyaruguru y’Akarere ka Macomia.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka