Karongi: Ba Nyampinga b’ibidukikije bifatanyije n’abaturage mu gutera ibiti

Abakobwa bitabiriye amarushanwa y’ubwiza mu kurengera ibidukikije ‘Nyampinga b’ibidukikije’ 2021, bitabiriye icyumweru cyahariwe imihindagurikire y’ikirere (Climate week), basura ingoro ndangamurage y’ibidukikije mu Karere ka Karongi, ndetse bifatanya n’abaturage gutera ibiti ku birwa byimuweho abantu.

Abaturage ntibatanzwe muri icyo gikorwa cyo gutera ibiti
Abaturage ntibatanzwe muri icyo gikorwa cyo gutera ibiti

Ubuyobozi bwa Akeza Talent bwateguye iki gikorwa bwise ‘Mother earth need us’, bwisunze icyiswe ‘Climate week’ isanzwe ibera muri Amerika, ndetse igakorwa mu bihugu byinshi bitandukanye hagamijwe guhamagarira abantu kugira uruhare mu kubungabunga urusobe rw’ibidukikije.

Aganira na Kigali Today, Keza Clemy, umuyobozi wa Akeza Telent yatangaje ko kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, bijyana no kubungabunga ubuzima bw’abatuye Isi, ndetse ko bijyana no kurinda ubuzima bwa muntu.

Agira ati “Iki gikorwa cya Mother earth need us gifitanye isano na Climate week NYC, kigizwe n’ibikorwa bitandukanye kandi twabitekereje kugira ngo ba Nyampinga b’ibidukikije batorwa, bashyire mu bikorwa imishinga yabo. Twifuje ko bitakorwa na Nyampinga w’ibidukikije gusa, ahubwo bikorwe na ba Nyampinga bafite imishinga ku bidukikije, kuko dukeneye kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima kugira ngo tubeho neza.”

Ba nyampinga b'ibidukikije bateye ibiti
Ba nyampinga b’ibidukikije bateye ibiti

Ba Nyampinga iyo bashyira mu bikorwa imishanga baba bateguye, bifasha Abanyarwarwanda kumva akamaro ka Nyampinga bitabaye mu kwifotoza no kugaragaza ubwiza gusa, ahubwo bikajyana n’ibikorwa bifitiye Isi n’abayituye akamaro.

Denise Umugwaneza, umwe mu bakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’ibidukikije 2021 witabiriye gutera ibiti, avuga ko byamufashije gushyira mu bikorwa umwe mu mishanga yari yateguye.

Ati “Nishimiye kuza gutera ibiti kuko wari umushinga nari nateguye niyamamaza, kandi nabwira abandi ko gutera igiti ari ukugira uruhare mu kurinda ibidukikije, no kugira uruhare mu mibereho ya muntu.”

Kankindi Vanessa witabiriye amarushanwa ya Nyampinga w’ibidukikije 2021, na we avuga ko aribwo bwa mbere yitabiriye ibikorwa byo gutera ibiti, kandi yishimira uruhare rwe mu kurengera ibidukikije.

Ati “Ni igikorwa cyuzuza inshingano abifuje kuba ba Nyampinga b’ibidukikije, kandi ibyo twakoze bifite icyo bimariye umuryango nyarwanda. Nkanjye witabiriwe irushanwa rya Nyampinga w’ibidukikije nungutse byinshi birimo gutera ibiti, kumenya ingoro y’umurage w’ibidukikije mu Rwanda, nasobanukiwe akamaro k’ibiti n’impamvu ngomba kubibungabunga.”

Ingabire Françoise utuye mu Karere ka Rubavu, avuga ko uretse gutera ibiti yamenye ko inzoka atari umwanzi wa muntu nk’uko benshi babitekereza.

Ati “Navuye mu Karere ka Rubavu kandi namenye byinshi mu kurengera ibidukikije, nungutse ko ibimera bifitiye akamaro ubuzima bwacu tugendeye mu gutanga umwuka mwiza, dukuramo imiti dukenera, ariko namenye ko n’ibikoko twita bibi bifite akamaro, nk’uko narinzi ko inzoka ari satani ariko namenye ibyiza byayo.”

Frank Dushimimana, Umuyobozi w’ingoro y’ibidukikije ya Karongi avuga ko ba Nyampinga bagomba kwita ku bidukikije, kuko ari bamwe mu bantu bakurikirwa kandi icyo bagizemo uruhare kiritabirwa.

Ati “Bagire uruhare mu mishanga ibungabunga ibidukikije harimo gutera ibiti, kurengera inyamaswa zikendera, kandi kugira ngo bamenye imishinga yabafasha mu kurengera ibidukikije, bagomba gusura ingoro y’umurage w’ibidukikije.”

Ibiti 300 bivangwa n’imyanda byatewe n’abakobwa bitabiriye kuba ba Nyampinga w’ibidukikije hamwe n’ababaherekeje ku kirwa cya Mbabare kiri mu Kagari ka Kibuye Umurenge wa Bwishyura, ahimuwe abaturage.

Bamwe mu baturage bitabiriye icyo gikorwa bavuga ko bishimiye kubona ba Nyampinga babasanga ku birwa bagatera ibiti.

Uyu ati “Twari tuzi ko abo bakobwa beza baba mu mijyi batagera mu cyaro. Twashimye kuba baza kudusura tugaterana ibiti, turasaba n’abandi kwegera abaturage bagatanga urugero rwiza.”

Ingoro y’umurage w’ibidukikije mu Rwanda, niyo iri ku mugabane wa Afurika, ikaba ifite uruhare mu kugaragaza akamaro k’ibiti n’inyamaswa mu buzima bwa muntu, abayisuye bashobora kumenya amoko y’inyamaswa bagendeye ku zirimo zumishijwe, ariko ubona n’imiti gakondo yakoreshwaga n’Abanyarwanda irimo kugenda ikendera.

Banasuye Ingoro ndangamurage y'ibidukikije
Banasuye Ingoro ndangamurage y’ibidukikije
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka