Nigeria: Hafashwe Cocaine ifite agaciro ka miliyoni 278 z’Amadolari

Urwego rwa Nigeria rurwanya ibiyobyabwenge, ruvuga ko rwafashe cocaine isa nk’aho ari yo ya mbere nyinshi ifashwe mu mateka y’iki gihugu, ifite toni 1.8 ikaba igereranywa ko ifite agaciro ka miliyoni zirenga 278 z’Amadolari y’Amerika (miliyari 292 mu Mafaranga y’u Rwanda).

Iyi Cocaine yasanzwe mu nzu ibikwamo ibicuruzwa mu karere ka Ikorodu, mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’umujyi munini w’ubucuruzi wa Lagos.

Ibyo biyobyabwenge byari bihunitswe mu mifuka 10 ikoreshwa mu ngendo, isangwa no mu ngoma 13, nk’uko byatangajwe n’ikigo cya Nigeria cyo kurwanya ibiyobyabwenge, kizwi nka ’National Drug Law Enforcement Agency.

Abagabo bane b’Abanya-Nigeria, bafite imyaka 69, 65, n’abandi babiri bafite imyaka 53, nibo bahise batabwa muri yombi mu bice bitandukanye bya Lagos.

Umunyamahanga muri iki ikigo gishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge, ari mu bahise batabwa muri yombi.

Ikigo gishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge kivuga ko abo bagabo bari barimo guteganya kugurisha ibyo biyobyabwenge ku baguzi b’i Burayi, muri Aziya no mu bindi bice by’Isi.

Brig. General Mohammed, Buba Marwa (Rtd), yashimiye abashinzwe umutekano, bakoranye na bagenzi babo bo muri Amerika muri icyo gikorwa, ndetse kigatanga n’umusaruro mwiza.

Itangazo ryasohowe n’iki kigo hakoreshejwe amagambo ye agira ati: “Uku gufatwa ni amateka yanditswe mu gushegesha ibico by’abacuruza ibiyobyabwenge, kandi ni na gasopo ikomeye ko bose bazafatwa niba bananiwe kubona ko umukino wahindutse”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

COCAINE kimwe n’URUMOGI,ni imali ishyushye cyane.Guca Ibiyobyabwenge (Drugs) ku isi byarananiranye.Buri mwaka,Amerika ishora + 50 Billions/Milliards USD mu kurwanya Ibiyobyabwenge ku isi hose,ariko byaranze.Mu bihugu bimwe byo muli Latin America,habayo Companies zihinga kandi zigacuruza Ibiyobyabwenge,zitwa Drug Cartels,zifite ingufu nk’iza National Army and Police.Zifite amato n’indege z’intambara.Umuti uzaba uwuhe?Bible itanga igisubizo: Nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga,ku munsi wa nyuma Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abantu bayumvira gusa.Niwo muti rukumbi ku bintu byinshi bibi bikorerwa mu isi.

kamere yanditse ku itariki ya: 21-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka