Bamporiki yasabiwe gufungwa imyaka 20 agatanga n’ihazabu ya miliyoni 100Frw

Edouard Bamporiki wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, yitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Nzeri 2022, aburanishwa ku cyaha cyo gusaba no kwakira indonke, ashinjwa no gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko yaka ruswa, nyuma Ubushinjacyaha bumusabira gufungwa imyaka 20 no gutanga ihazabu ya miliyoni 100Frw.

Edouard Bamporiki
Edouard Bamporiki

Ibyaha Bamporiki aregwa ni icyo kwakira indonke ya miliyoni 5Frw no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.

Umushinjacyaha yavuze ko icyaha Bamporiki akurikiranyweho kijya kumenyekana, byaturutse kuri Gatera Norbert ufite Uruganda rutunganya inzoga, yandikiye Umunyamabaga Mukuru w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), atanga ikirego cy’akarengane akorerwa na Bamporiki.

Yavuze ko amutoteza amusaba ruswa, ngo natayimuha azafungisha ibikorwa bye. Ibyo bikorwa Gatera yavugaga birimo uruganda rukora inzoga zizwi nka ‘Gin’ n’ubusitani buzwi nka Romantic Garden buherereye ku Gisozi.

Nyuma y’iminsi mike atanze ikirego kuri RIB, Gatera yandikiye Umujyi wa Kigali ko uruganda rwe rwafunzwe kubera ko rutujuje ibisabwa, avuga ko ayo makuru yari yatanzwe na Bamporiki ngo bamufungire kuko yamwimye miliyoni 10 yamusaba.

Yigiriye inama yo gushaka Bamporiki ngo amufashe kuba rwafungurwa, icyo gihe ngo amubaza amafaranga yatanga kugira ngo ibikorwa bye bidafungwa.

Bemeranyijwe guhurira kuri Grande Legacy Hotel, Bamporiki amwizeza ko amuhuza na Dr Mpabwanamaguru Merard, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imyubakire n’ibikorwa remezo, akamufasha gufungura urwo ruganda.

Ku mugoroba wa tariki 4 Gicurasi 2022, Gatera Nobert ari kumwe n’inshuti ye bahuye na Bamporiki ari kumwe na Mpabwanamaguru.

Icyo gihe ngo Bamporiki yasabye Gatera kujya kuzana ayo amafaranga, ayahagejeje nibwo Bamporiki yatanze itegeko ry’uko bayashyira kuri ‘Reception’ y’iyo Hoteri.

Umushinjacyaha avuga ko ubwo bari bicaye kuri iyo hotel ari bane, bakomeje gusangira kugeza nka saa sita n’iminota 24 z’ijoro ryo ku wa 5 Gicurasi 2022.

Icyo gihe ngo basohotse kubera ko Gatera yari yamaze gutanga amakuru ku Bagenzacyaha ba RIB, bahise babafatira muri Parikingi, amafaranga amwe afatirwa mu modoka ya Mpabwanamaguru andi mu mudoka ya Bamporiki, mu gihe andi yari ari kuri Reception.

Ubushinjacyaha bwakomeje busobanuye ko kuba Bamporiki amaze kubona ko Gatera atamuhaye indonke ya miliyoni 10Frw, yihutiye gutanga amakuru ayaha Dr Mpabwanamaguru, bityo ahita ajya gufunga urwo ruganda.

Hagaragajwe ko Bamporiki mu ibazwa yemeye ko ari we watanze amakuru y’uruganda rwa Gatera Norbert.

Ibyo kuba Bamporiki yaratanze serivisi hagendewe ku bucuti, Ubushinjacyaha bwasobanuye ko mbere yo kugira ngo uruganda rufungwe, Bamporiki ari we watanze amakuru, nyuma aragaruka abwira nyirarwo ko yamufasha rugafungurwa, bityo ngo nta bucuti bwari buhari, ahubwo hari hagamijwe gusaba indonke.

Ikindi kimenyetso Ubushinjacyaha bushingiraho, ngo ubwo Bamporiki yabazwaga mu Bushinjacyaha, yivugiye ko ari we watanze amakuru kuri urwo ruganda.

Ikindi ngo Bamporiki yabwiye Gatera ko aramutse amuhaye ayo mafaranga, uruganda rwe rwafungurwa ubundi agakora, ariko akajya agira icyo amugenera.

Ku cyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite, Umushinjacyaha yasobanuye ko ubwo umugore wa Gatera yari yatawe muri yombi, Bamporiki yamusabye miliyoni 10Frw, kugira ngo amufunguze.

Ni ibintu Ubushinjacyaha buvuga ko Bamporiki ubwe yabyiyemereye ubwo yabazwaga.

Umwunganizi wa Bamporiki Me Evode Kayitana yavuze ko Bamporiki Edouard adakwiye kubazwa icyaha cyitari mu nshingano ze kuko icyo gihe yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, bityo atakabaye abazwa ibyo bibazo kuko atari Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) cyangwa mu Mujyi wa Kigali wafunze urwo ruganda.

Yavuze ko Bamporiki atigeze akoresha ububasha n’ubushobozi yari afite mu kwaka indonke, uretse kuba Bamporiki yarabaye umuhuza hagati ya Gatera Norbert na Dr Merard Mpabwanamaguru.

Abunganizi ba Bamporiki bagaragaje ko we na Gatera Nobert bari basanzwe ari inshuti kuva kera.

Ku bijyanye na miliyoni 5 Frw Gatera yahaye Bamporiki, Me Habyarimana yavuze ko atari indonke kubera ko basanzwe ari inshuti, ahubwo yamuhaye amafaranga yo kumushimira ko yamuhuje na Dr Mpabwanamaguru.

Nyuma yo kumva impande zombie, Ubushinjacyaha bwasabiye Bamporiki Edouard igifungo cy’imyaka 20 no gutanga ihazabu ya Miliyoni Frw 100 ku byaha bibiri aregwa.

Edouard Bamporiki yahise asaba imbabazi mu rukiko, yazisabye kandi Perezida Paul Kagame n’Abanyarwanda muri rusange.

Ati “Ibihano nsabiwe ntibyatuma ngira icyo marira Igihugu cyangwa icyo nimarira, nkomeje gutakamba nsaba imbabazi”.

Me Habyarimana wunganira Bamporiki yasabye urukiko ko uwo yunganira ibihano yasabiwe byasubikwa.

Umucamanza apfundikiye iburanisha, yavuze ko urubanza ruzasomwa taiiki 30 Nzeri 2022, saa munani z’amanywa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka